Bibiliya yuzuyemo amategeko n’amateka y’Imana, mbese ushaka kuyimenya ukayisoma waba wasenze ikakogerereza Umwuka wayo wera nawe akakuba hafi ngo agusobanurire n’ibindi byinshi yandikishije mu ijambo ryayo.
Ibi byose byanditse mu ijambo ry’Imana bikubiyemo ibyerekeranye n’umugenzi wese ugana mu ijuru, ibyo akeneye, uko agomba kwitwara, ibyo yemerewe, ibyo abujijwe, mbese amakuru yose akubiyemo. Iyo rero usomye Bibiliya usanga umuntu imbere y’Imana agomba kubaho ubuzima buhagararira Imana mu isi, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Biragukwiye ko icyo ukoze cyose kigira uwo gitera guhimbaza Imana
22 July 2015, by Innocent Kubwimana -
ADEPR GIHUNDWE MU NYUBAKO Y’URUSENGERO RUJYANYE N’IGIHE
2 January 2014, by UbwanditsiItorero rya ADEPR Gihundwe rimaze igihe ritangije inyubako ijyanye n’igihe kandi yagutse. Ni muri urwo rwego muri iyi minsi mikuru biyongeyemo imbaraga bakongera gutanga umuganda wabo kuri iyi nyubako y’urusengero ubu rugeze kuri dalle.
Kuri uyu wa mbere wa Noheli taliki 26 Ukuboza 2013 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ab’inkwakuzi bari bamaze kuhasesekara n’ibikoresho by’akazi. Bamwe bahageze bitwaje ibitiyo n’abandi benshi bazana ibikoresho bikoreza isima bita ibikarayi. (...) -
Kwizera nitukuvuge, tukwature, tugufate
22 April 2016, by Isabelle GahongayireBuri mukristo agomba kugira kwizera kandi akagukoresha! Kwizera niko kubimburira ibitangaza mu buzima bwacu.
Gukuza ukwizera nyako ukwizera n’iki ? Abaheburayo 11 : 20 Kwizera niko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba. Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba. Tubyitegereje neza, kwizera kuragaragara nk’ikintu gifatika. Niba twarakuriye mu bantu batemera Imana bagakora ibidatunganye, tuzagira kwizera guke mu by’Imana. Ariko nubwo bimeze bityo, iyo (...) -
Jye nahitamo kugira Yesu!
4 May 2016, by Alice Rugerindinda“Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’abantu no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti? Abacamanza 9:9
Iyi ni inkuru dusanga mu Abacamanza, isa n’umugani, kuko yitwa umugani w’umwami w’ibiti. Igihe kimwe ibiti byaricaye bishaka kwitoramo umwami, ariko bimwe mu biti birabyanga nuwo kuba umwami ari ikintu cy’igiciro cyinshi , kirimo inyungu nyinshi , kandi buri giti kikagenda gitanga impamvu yacyo:
Umwerayo: “Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha (...) -
Sobanukirwa n’akamaro k’ubuki mu buzima bwa buri munsi
20 September 2012, by UbwanditsiHari abantu bafata ubuki nk’ikintu kibonekamo uburyohe buhebuje nyamara urubuga rwa quicky easyfit.com hari ibindi ubuki bushobora kudufasha mu buzima bwa buri munsi.
1. Bushora kukuvura udusebe two mu kamwa no mu mara. Kunywa amata n’utuyiko tubiri tw’ubuki kabiri ku munsi bizagufasha gukemura iki kibazo,
2. Kugabanya umuvuduko w’amaraso na choresterol mbi. Kunywa amazi n’akayiko k’ubuki ukabikora buri munsi bishobora kugufasha gukemura iki kibazo,
4. Gukiza igisebe. Gusiga ubuki ku (...) -
Yesu niwe dufiteho ikitegererezo
6 August 2015, by Innocent KubwimanaUmugambi w’Imana ni uko tubaho ubuzima bwigana Kristo, uko yabayeho mu isi akiranuka ntiyagira icyo imuhinduraho ahubwo amara igihe cye cyose akoresha umwanya ayihinduza ubutumwa bwiza, niwe kitegererezo dufite muri iyi nzira igana mu ijuru.
Uretse icyaha cyaje mu isi kigahindanya isura y’umuntu ariko ubundi kuva kera Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Uyu ntabwo yagombaga gukora icyaha, kamere y’umuntu Imana yamuremanye ntabwo yari iy’icyaha. Ubuzima Yesu yabayemo mu isi bugaragaza kamere (...) -
Mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira!
14 April 2016, by Alice Rugerindinda“My dear children, I am writing this to you so that you will not sin. But if anyone does sin, we have an Advocate who pleads our case before the Father. He is Jesus Christ, the one who is truly righteous” 1 John 2:1 Amen
“Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugirango mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ariwe Yesu Kristo ukiranuka” 1 Yohana 2:1
Imana ishimwe cyane. Nasanze mu rurimi rw’icyongereza ariho hari ijambo rikomeye, ngo Yesu ni (...) -
Ni byiza
2 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene"…Nawe ati : Ariko ni byiza ko ngenda. » " 2 Abami 4.23 :
Iki ni igisubizo umugore yashubije umugabo we amaze gupfusha umwana asize amuryamishije ku buriri. Yasohotse gushaka indogobe ngo ajye kureba Elisa, umugabo amubaza impamvu amusubiza ko ari byiza ko ajya kumureba. Ntiyigeze abwira umugabo ibyabaye, ahubwo ati ni byiza ko ngenda.
Umugore uvugwa muri iyi nkuru yari ingumba, ariko kubw’ijambo ry’ubuhanuzi ry’umuhanuzi Elisa, yabashije kubyara umuhungu.
Ikibabaje, nyuma y’igihe gito (...) -
USA: President Barack Obama yahuye n’abayobozi b’amatorero bajya inama ku kibazo cy’abinjira muri Amerika cyahinduye isura
17 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Kabiri, President Barack Obama yahuye n’abayobozi benshi b’amatorero baganira ku kibazo cya sisitemu yo kwinjira muri Amerika yise ko yasenyutse ("broken" immigration system). Muri iri huriro, bagaragaje uburyo iyi sisitemu yazaniye imiryango umubabaro, basaba inteko ishinga amategeko y’Amerika kugira icyo ibikoraho.
Dr. Russell Moore uyoboye umuryango Southern Baptist Ethics and Religious Liberty Commission, umwe mu bari muri iyo nama na President Obama yagize ati "Sinemeranywa (...) -
Isiraheli igiye kubaka urukuta rw’umutekano ruyitandukanya na Siriya
10 January 2013, by UbwanditsiMinisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamini Netanyahu yaraye atangaje ko Isiraheli igiye kubaka uruzitiro rushya rw’umutekano ruyitandukanya na Siriya. Uru rukuta ngo bakaba bagiye kurwubaka mu rwego rwo kurinda Leta y’abaheburayo ibitero by’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi. Amakuru atangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) avuga ko nyuma y’umupaka utandukanya Isiraheli na Misiri uri mu nkengero z’a Golani, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yatangaje ko Isiraheli igiye kubaka uruzitiro (...)
0 | ... | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | ... | 1850