Igitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye kuri iki cyumweru cyiswe Rubavu Shima Imana cyateguwe ku rwego rw’impuzamatorero, n’imiryango ya gikristo mu Rwanda nka A E E, Campus pour Christ n’abandi cyagenze neza nubwo abahanzi Liliane Kabaganza, Dominic Nic na Nelson Mucyo bagombaga kuva Kigali bataje. Iki gitekerezo cy’ikigitaramo cyazanywe n’umucuranzi akaba n’umunyamakuru ubarizwa i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi Frere Manu.
Tuganira n’abateguye iki gitaramo badutangarije ko intego nyamukuru ar’ugushima (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Igitaramo Rubavu Shima Imana cyagenze neza nubwo abahanzi b’i Kigali abenshi batakitabiriye.
28 February 2013, by Patrick Kanyamibwa -
Ishyari ni iseta ya Satani yo kwiciraho umubiri n’ubugingo! Epimaque Mutesa
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbagalatiya 5:19-21 “ Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”
Nkuko tumaze gusoma mu Ijambo ry’Imana, intumwa Pawulo yanditse urutonde rw’imwe mu mirimo ya (...) -
KIGALI: IMBARAGA ZIDASANZWE MU GITERANE CY’IMINSI 7 KURI SCC
23 October 2013, by Simeon NgezahayoNi mu giterane cyari kimaze iminsi 7 ku itorero SUCCESSFULL CHRISTIAN CHURCH riherereye ku Milindi wa Kanombe, riyobowe na Pastor ABATONI Venantie akaba n’umufasha wa Pastor NTAMBARA Saturday Innocent. Nk’uko byagiye bigaragarira buri wese wabashije kwitabira iki giterane, cyaranzwe n’imbaraga zidasanzwe kandi zihindura.
Abagera kuri 30 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, abandi barabohorwa amadayimoni abavamo. Iki giterane kikaba cyitabiriwe n’abavugabutumwa ndetse n’abahanzi banyuranye. (...) -
Wari uzi ko hari abasore barambagiza abakobwa bakoresheje Bibiliya !
22 October 2013, by Simeon NgezahayoIbi byankoze ku mutima ubwo nari maze igihe ndambagizanya n’umuhungu! Reka turebere hamwe amagambo akurikira ushobora gukoresha urambagiza: UMUHUNGU: Itangiriro 2:18 “Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” UMUKOBWA: Ariko sinkukunda UMUHUNGU: 1 Yohana 4:8 “Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.” UMUKOBWA: Ni iki cyambwira ko ibyo ari byo ushatse kuvuga? UMUHUNGU: Matayo 12:34 “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.” (...)
-
Pantekote ivuze iki mu itorero ADEPR? - Mugabo Venuste
21 May 2013, by UbwanditsiPantekote kuri twe ni umunsi mukuru cyane, dore ko itorero ryacu rya ADEPR ari ho rishingiye, bityo rero tuwufata nk`umunsi ukomeye mu buzima bwacu bwa gikristo.
Gusa uyu mwaka njye na bagenzi banjye barimo Timamu Jean Baptiste, Rudahezwa, Theo, na Rushema nk`abahanzi baba muri ADEPR twari twateguye indirimbo y`umwihariko ivuga ku Mwuka Wera, kandi Imana yaradufashije byagenze neza (...) -
Ibibazo duhura nibyo biba inzira tuboneramo Imana.
4 May 2016, by Isabelle GahongayireTwitondere ibitekerezo biba mu mitima yacu (Imigani.4:23) hanyuma tugumane ijambo ryayo mu mitima yacu.
Iyo tugeragejwe, hari igihe twihutira kwitotombera Imana, tukayirakarira twibaza impamvu yemeye ko bitugeraho. Nk’abakristu bashitse, tugomba kwirinda kugereka ku Mana imirimo ya satani. Imana ntabwo ari yo soko y’ikibazo. Iyo ibintu bimeze nabi, bidutume duhangana na satani! Tumurwanye, apana kurwanya Imana, kuko yo iri mu ruhande rwacu!
Kuko tuzi ko Imana ikora byo, kandi ikaba atari yo (...) -
Kubabarira: Imbaraga zibohora - Cherubin Paka-Kulumba
24 April 2013, by Isabelle GahongayireHari amasezerano y’Imana tutageraho biturutse ku kutababarira. Imana iradusaba kubabarira umuntu wese uducumuyeho niba natwe dushaka ko itubabarira ibyo ducumura. Mu by’ukuri Imana yaratubabariye iduha Umwana wayo Yesu ngo adupfire ku musaraba, itwereka urukundo rwayo itwunga na yo, itwegereza ubwiza bwayo. Uko ni ko yatweretse urugero rwiza rwo kubabarira.
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo (...) -
Nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Abafilipi 4:8.
30 July 2012, by UbwanditsiHari abantu batajya babona icyiza ku bandi. Bikaba bizwi ko igihe cyose batinda ku makosa babonye ku bandi, niyo abandi bavuga neza, umuntu runaka, ugasanga bo barashaka ikibi bamuvugaho.
Urugero: umuntu bamubwira ko yambaye neza, umuntu utekereza nabi ashobora guhita avuga ati: “nibyo umwenda we ni mwiza, ariko we afite ibirobyinshi".
Ugasanga bahitamo gutinda ku kintu kitameze neza babonye ku bandi aho kubashima igihe babikwiriye.
Akenshi, usanga imyitwarire nk’iyo ari ibimenyetso (...) -
Imitego itanu abakozi b’Imana bakwiriye kwirinda kugwamo.
22 February 2016, by Peter Ntigurirwa/isange.comBimaze kugaragara ko hirya no hino mu matorero ya hano mu Rwanda hagenda hagaragara ibibazo bikomeye akenshi biba byatewe n’amwe mu makosa akorwa n’abashumba bakuru, maze bikavamo intandaro yo kuvugwa mu bitangazamakuru bikabandagaza cyangwa se ugasanga zimwe mu ntama baba bayoboye zitangira kwibaza impamvu baba bakoze ayo makosa kandi buri cyumweru babahagarara imbere bakabigisha ijambo ry’Imana ribahwiturira gukiranuka ndetse no kugendera mu nzira iboneye.
Mu gushaka kugaragaza neza ibi (...) -
UMURIRIMBYI WA Chorale Evangelique Yatabarutse
15 May 2013, by MUHAYIMANA VincentNIBAGWIRE Leoncia ,wari umuririmbyi akaba n’umwe mubatoza b’indirimbo muri chorale evangelique cyarwa/Huye,yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabili tariki ya 14/05/2013 nyuma yaho n’umwana yari yibarutse kuwa 13/05/2013 nawe yitabiye Imana kuri uwo wa kabiri mumasaha ya nyuma ya sa sita
Uyu Nibagwire Leoncia yavutse mu 1975 akaba mubuzima bwe yarakuriye mu murimo w’Imana aho yaririmbaga muri chorale y’urubyiruko nyuma akaza kujya muri chorale nkuru ari nayo atabarutse yakoragamo umurimo. (...)
0 | ... | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | ... | 1850