«Muri iyi minsi ndifuza kuvuga ku byo mbona bimbabaza cyane», ibi byavuzwe na Carlo Brugnoli, Umuvugabutuwa w’Umusuwisi.
Birababaje kubivuga ariko abakiristu benshi batarubaka ingo batekereza ko baba babayeho nabi kubera kutubaka. Ubugaragu bufatwa nk índwara bakwiriye kwikiza badatinze.
Gukundana no kubana bifatwa nk ’umuti wakiza ibibazo byabo kandi ugatanga umunezero.
Ni ukuri gukunda bizana amarangamutima akabije ashobora gufatwa nk’umunezero, ariko amarangamutima araza akongera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Kwibeshya gukomeye kw’abatararushinga
17 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Dukwiye kumenya igihe cyo gukora kw’ Imana!
24 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneDusome Luka 10:40-42 haravuga ngo:” Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana.Aho bigeze aramwegera aramubaza ati ”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene Data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
Wongeye ugasoma muri Yohana 11:21 haravuga ngo: “Marita abwira Yesu ati :Databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
Igihe Yesu yasuraga umuryango wa Mariya na Marita, birashoboka ko yari afite akanya gato ko kubaganiriza gusa. Nubwo yari abasuye mu masaha yo (...) -
Ibintu ukwiye gutekerezaho mbere yo kuva mu murimo w’Imana
10 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo uganiriye n’abakozi b’Imana batandukanye, abenshi bitewe naho bakorera usanga baragiye bahura n’imbogamizi zitandukanye, ibigeragezo, kuburyo hari nukubwira ati rwose hari ubwo mba numva nabivamo kuko bigoye cyane.
Hari umupasitori kandi ukomeye bigeze kubaza bati ‘’ese hari ubwo ujya wumva wareka nk’inshingano zo kuyobora umukumbi? Araseka cyane ati rwose byibuze buri cyumweru mba numva nabihagarika nkikorera umurimo w’Imana bisanzwe. Hari nuwigeze kuvuga ati rwose mu bimbangamira ni (...) -
Pastor Pat Robertson, Umuvugabutumwa w’umutubuzi
7 October 2013, by Simeon NgezahayoPastor Pat Robertson yakoze ubutekamutwe, akoresheje impunzi z’Abanyarwanda ziba Congo Kinshasa. Hari film ikoze mu buryo bwifashisha amashusho y’ibintu byabayeho, izi bita documentaire iri kwerekanwa cyane mu iserukiramuco rya film ribera Toronto muri Canada, yitwa “Mission Congo”inenga bikomeye umuvugabutumwa rurangiranwa Pat Robertson ngo wakusanije amamiliyoni menshi y’amadorali y’Amerika mu bikorwa yavugaga ko byari ibyo gutabara Abanyarwanda babarirwaga muri miliyoni imwe bambutse umupaka (...)
-
Kanguka wowe usinziriye! - Myriam Diafwila
10 July 2013, by Isabelle GahongayireIntego y’umugani w’abakobwa cumi, batanu b’abapfu na batanu b’abanyabwenge ni ukutwigisha ngo duhore turi maso, twiteguye kugaruka k’Umwami wacu Yesu, bitavuga guhora dukanuriye amaso tureba mu ijuru, ahubwo guhora dukora ibyo Imana ishaka. Abo biyemeje gukora no kuba icyo Imana ishaka ni bo biteguye kugaruka kwa Yesu (Matayo 25:1-13).
Ikindi tubona muri uriya mugani w’abakobwa cumi, ni uko ibigaragarira amaso rimwe na rimwe biba bihisha ukuri kw’imbere, ku bantu bamwe bagaragaza ishusho yo (...) -
Imana iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe. Kiyange Adda
2 June 2016, by Kiyange Adda-DarleneMose arambura ukuboko hejuru y’nyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira abanyegiputa hagati mu nyanja. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. ( Kuva 14 : 27-28)
Ubwo Uwiteka ari mu ruhande rwacu nta mubisha. Nubwo wabona umubisha ari hafi yawe, komera kuko ukuboko k’Uwiteka kuramurwanya. Amahirwe menshi ni (...) -
Imana yandemye mu buryo bwihariye !!!
5 July 2016, by Isabelle GahongayireNaje gusobanukirwa impamvu abantu bamwe batigirira icyizere, bakigereranya n’abandi, bakagira ishyari, ntibishimire gutera imbere kw’abandi. Impamvu y’ibyo ni uko baba batazi icyo Imana ibavugaho n’icyo ibagambiriyeho bo ubwabo ku giti cyabo. Igihe Imana yaturemye jye nawe, ntabwo yatugereranije n’abandi bantu, na bo ntabwo yabagereranyaga natwe ibarema. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza…” Zaburi 139:14.
Ntabwo ndi mu irushanwa n’undi muntu, ntabwo ndi (...) -
Guhakana ukuri, Bibiliya na Yesu Kristo: ikimenyetso cy’imperuka!
21 November 2013, by Simeon NgezahayoIjambo ubuyobe «apostasy» risobanura «kugwa cg gusubira inyuma». Rituruka ku magambo 2 y’Ikigereki «ténai » (kujya) na «apo» (kure). Benshi bazayoba ukuri, biturutse ku ntege nke, ku mibare mike cyangwa indamu.
«Umunyabinyoma» (Antikristo), umwana wo kurimbuka, umugome wishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa ni we uzazana ubwo buyobe mu isi yose. Azageza n’aho yicara mu rusengero rw’Imana, yiyite Imana ubwe.
«Ubwiru bw’icyaha bwamaze gushinga imizi» mu itorero. Ntitugomba gutegereza (...) -
Dore impamvu ugomba kumenya umuvuduko w’amaraso yawe
28 September 2012, by UbwanditsiUmuvuduko w’amaraso ukabije ni ikibazo gikomeye, kuko umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara bitabuza ingingo ze nyinshi kuba zirimo kwangirika.
Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha (...) -
Pasiteri Niyonsenga aravugwaho gutera inda umukirisitu we ikanakurwamo
16 May 2013, by UbwanditsiMurebwayire Viollette w’imyaka 20 y’amavuko arashinja Niyonsenga Ildefonse, umushumba mukuru w’Itorero “New Life in Jusus Christ” ry’i Muhanga kumutera inda akanayimukuramo amwubikiriye.
Mu buhamya bwe, Murebwayire avuga ko yatewe inda kuwa 17 Werurwe 2013, ubwo yari ahamagawe na Pasiteri Niyonsenga mu biro bye ngo ajye kumugurira ibintu yari guha umukiristu yari yaratomboye mu mukino wa kakawete.
Aganira na IGIHE, Murebwayire yavuze ko Pasitori yamuhamagaye kuri telefone ahagana saa moya (...)
0 | ... | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | ... | 1850