Umutwaro, Kuremererwa, guhangayika. Aya magambo yaba asobanura ukuntu umerewe? Niba ariko bimeze, ndagirango nkumenyeshe ko utari wenyine. Kandi Imana igufashije, ushobora guhindura uko ugaragara ndetse n’uko ubayeho. Nubwo ibyo byose birimo kukubaho, ushobora kugira ubuzima muri Kristo bwuzuye amahoro n’ibyishimo.
Uyu munsi mu gitondo ubyutse, ahari hari ibyemezo wagiye ufata. Wari wiyemeje inshuro uri bukande ku isaha yawe ikubyutsa .Wiyemeje imyenda uri bwambare. Wiyemeza umubare (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
UBURYO 5 BWO GUHANGANA N’UMUHANGAYIKO (STRESS) Joyce Meyer
27 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ubushuti nyakuri
15 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nkuko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Tuvuze ko nta cyaha dufite, tuba twishuka ubwacu, kandi ukuri ntabwo kuba kuri muri twe.’’ 1Yohani1:7-8
Gufatanya kw’abakristu kwagombye kubamo ukuri. Ni mu gihe gusa dukingukiye abandi bituma tuba mu bufatanye nyakuri.Gufatanya nyakuri ntabwo ari ibiganiro byinshi binyuze hejuru ntibigere mu ndiba. Ahubwo ni ugusabana nyako, umutima ku wundi, nubwo mwaba (...) -
Gushyingira umwana w’umukobwa ku gahato ni ukumwica... – SEL (UNICEF & OMS)
18 May 2013, by Simeon NgezahayoGushyingira umukobwa w’umwangavu ni nko kumwica... N’ubwo gushyingira abana birimo kugabanuka, imibare igaragaza ko miliyoni 100 z’abakobwa bakiri bato bashyingirwa bataruzuza imyaka 18. Abakobwa bashyingirwa ntacyo baba bazi ku bijyanye no guhuza ibitsina, ku bwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuri VIH/SIDA.
Carol Bellamy wahoze ari diregiteri ushinzwe ibikorwa muri UNICEF yaravuze ati «guhatira abana gushyingirwa bakiri bato, cyane cyane abakobwa bishobora kugira ingaruka (...) -
Ha Uwiteka Umwanya Wa Mbere Mu Buzima Bwawe!
24 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbwira bose ati, Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire (Luka 9:23).
Imana yerekanye urukundo idukunda itanga Umwana wayo, Yesu, ngo adupfire ku bw’ibyaha byacu. Yesu yaje mu isi maze atanga ubuzima bwe ku bwacu, yumvira ugushaka kwa Data. Yarabitangaje muri Yohana 15:13 “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira inshuti ze.” Yaradukunze maze atanga ubuzima bwe ku bwacu. Ni iki twamwitura?
Arashaka ko umukurikira n’umutima wawe wose; ni icyo (...) -
Kwiha Imana nyako
18 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo ibategeka, kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. » Abaroma 6,12-14
Muvandimwe, kwiha Imana yako ni ukwihana kandi ni rwo rufunguzo rw’ijuru. Intumwa Pawulo agira ati « nuko bene data ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mmutange (...) -
Kwiha igihe gihagije cyo gutegura concert ni ikintu cy’ingenzi gituma iba nk’uko ubyifuza
9 August 2012, by UbwanditsiMu kiganira twagiranye n’umuhanzi Nkurunziza Emmanuel uzwi ku izina FRERE MANU ,Umusore w’umuhanzi,umucuranzi, umuvugabutumwa, umuyobozi w’ibirori MC ndetse akaba n’ umunyamakuru yatangarije ko kuba amara igihe kirekire ategura Concert ze bituma zibasha kuba nziza nk’uko abyifuza. Ibi asanga ari inama yagira bagenzi be. ngo uretse kandi muri muzika no mukazi gasanzwe uyu musore azwiho kwitondera ibyo akora.
Ibi abitangaza ashingiye kuri bimwe mu bitaramo yakoze bibiri hari icyo yakoreye mu (...) -
Umugisha uruta indi yose - Kenneth et Gloria Copeland
12 June 2013, by Isabelle GahongayireImana ikunda buri muntu wese kandi irifuza kumwereka imbabazi zayo. Bibiliya ibivuga neza “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege…” Hari n’ahandi handitse ko Imana ari urukundo (1 Yohani 4 :8). Kubera urwo rukundo rw’Imana ruhebuje, abarwifuza bose bashobora kwakira agakiza, gukira ingwara, kubohoka, amahoro, ndetse n’imigisha yose Imana idusezeranira mu ijambo ryayo.
Mu by’ukuri, gusobanukirwa no kwakira imbabazi n’urukundo rw’Imana ni byo banze ryo kwizera. (...) -
Fayola: impumuro nziza y’abagenzi - Elisabeth Dugas
3 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka” 2 Abakorinto 2:15.
Mu myaka mike ishize namenyanye n’umukecuru wabwirizaga abagenzi ubutumwa bwiza. Sinibuka irindi zina rye, ndetse byashoboka ko ntanigeze kurimenya. Ariko abantu bamwitaga Fayola, ni ukuvuga “impumuro y’abagenzi”. Igitangaje ni uko koko yari ateye nk’ururabyo, kandi agahumura neza. Yari impumuro nziza y’ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Yari muto kandi ananutse, ariko yakiranwaga urugwiro aho ageze hose, yaba (...) -
Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora!
13 October 2015, by Innocent KubwimanaHahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose. Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, no kurya no kunywa no gusinda,.. Luka 12:43-45
Muri iyi nyigisho tugiye kugaruka ku nteruro Yesu yavuze ngo hahirwa umugaragu shebuja azaza agasanga akibikora. Ndifuza ko tuganira ku magambo Yesu yavuze yanditse muri kiriya gitabo cya Luka. Yesu yaciye umugani abwira abo bari kumwe, nibutse ko (...) -
Redemption Voice y’i Burundi iri kubarizwa mu Rwanda aho yaje gukora amashusho y’indirimbo zayo eshatu no kumenyekanisha ibihangana byayo
19 December 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Eric Mugisha umwe mubayobozi w’itsinda ry’abarundi Redemption Voice riririmba indirimbo z’Imana, iri tsinda riri kubarizwa mu Rwanda kuva ku munsi wa gatatu aho ryaje gufata amshusho y’indirimbo zabo eshatu hamwe no kumenyekanisha ibhangana byabo.
Nubwo i Burundi iri tsinda riri ma matsinda akomeye i Burundi ngo bifujeko n’abanyarwanda babamenya kandi bagakorana, doreko bakora indirimbo nyinshi munjyana y’umwimerere ibyo bita Acapela. Ngo banatekereje ko mu Rwanda babona (...)
0 | ... | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | ... | 1850