Ku bapasiteri 10 b’Abaporotesitanti (Protestants) bakoreweho ubushakashatsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, 4 ni bo bemeye ko “ihinduka ry’ikirere ribaho kandi ko umuntu ari we urigiramo uruhare.” Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2010. Muri uwo mwaka, abapasiteri bo muri Amerika bavuze ko bemera ko ihinduka ry’ikirere rituruka ku bikorerwa ku isi bakomeje kuba bake, kuko 34% ari bo gusa babyemeraga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Lifeway.com bwagaragaje ko abapasiteri bakiri bato ari bo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mbese ihinduka ry’ikirere ni ibimenyetso by’ibihe, cyangwa ni ingaruka z’imirimo ikorerwa ku isi? - Melissa Steffan
4 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Imana iracyavuga! Dr Fidèle MASENGO
2 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIMANA IRACYAVUGA!
Yobu 33:14 - Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.
Incuro ninshi mu Gitabo cy ’ Ibyahishuwe haravuga ngo: "Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero."
Nibajije cyane impamvu iryo jambo rigarukwaho kenshi muri Bibiliya ntekereza ko ahari Imana izi ko bigora cyane abantu kumva. Abantu benshi bahutiraho kuvuga ariko kubona umuntu ukumva muri ino minsi biragoye. Abantu bumva Imana ni bake. Abanyatorero bafite ikibazo gikomeye cyo kumva Imana (...) -
Yageragejwe n’inzozi yarose, (igice 2) Evangeliste Kiyange Adda- Darlene
9 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneYosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye. ( Itangiriro 43 :26)
Uko yakabirose nyuma yo kwihangana adasakuza, ategereje Imana, inzozi zirasohora kubera Imana. Mu byo yageragerejwemo byose, ntiyigeze acumura ku Mana.
Yari atashye, yinjiye mu nzu, asanga niwo munsi Imana yashimye kumwereka icyo yari yaramubwiye mu nzozi. Bene se inzara yarabishe baza kumusaba ibiryo. Ntabwo bari bazi ko ari Yosefu mwene se, ashwi. Bazana amaturo, bamwikubita imbere (...) -
Impamvu kureba pornography bigayisha ubutumwa bwiza (Igice cya 2) – Tim Challies
28 June 2016, by Simeon NgezahayoIyo ureba pornography, uba ureba iyangizwa ry’ibyo Imana iha agaciro kuruta ibindi byose yaremye.
Pornography ni iyangizwa ry’umuntu, kuko ubusambanyi budakorerwa mu mubiri gusa ahubwo bukorerwa no mu mutima. Iyo uyireba ntuba ureba gusa nk’uko ubitekereza, ahubwo biba byagutwaye umutima. Si ibyo gusa kandi, ahubwo biba birimo kukwangiza mu bwonko. Imana iravuga ngo “Muha agaciro kurusha ibindi biremwa byose, kuko namuremye mu ishusho yanjye!” Wowe rero urarebera kandi arimo gukorerwa ibiteye (...) -
KAYONZA: "GUTEKEREZA KU MPINDUKA NZIZA NK’UMUKRISTO UZI IMANA" NI IGITERANE GISIZE AMATEKA MURI PAROISSE YOSE!
31 December 2013, by Simeon NgezahayoKuva kuri uyu wa Gatanu taliki 27-28 Ukuboza 2013, mu itorero rya ADEPR Akarere ka Kayonza, paroisse ya Kabarondo, zone ya Nkamba, urubyiruko rw’aho rwashyize hamwe imbaraga zarwo rutegura igiterane cyari kimaze iminsi ibiri (2), gifite intego irira iti "Gutekereza ku mpinduka nziza nk’Umukristo uzi Imana"
Iki giterane cyatangiwemo ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi, kikaba cyarateguwe n’urubyiruko ruturuka ku midugudu itatu ari yo Bugambira, Umubuga na Nkamba.
Iki giterane cyitabiriwe na (...) -
Nabonye Data!
7 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNabonye Data,
nakuze ntazi data mpinduka nyamwigendaho, mpinduka umugome kandi nashakaga kugirira nabi buri wese, abantu benshi bakanteragirana bashingiye ku nkomoko yajye..
Mu rwego rwo gusimbuza Data ntigeze menya nihaye isi,nabonaga amafaranga menshi ariko nahoraga mbabaye kandi ndi njyenyine kandi iy isi yari yarangize umucakara w’ ibiyobyabwenge, inzoga, kubeshya n’ ubugome sinabirabukwa ….nubwo mu muryango harimo abakirisitu sinashakaga kuvuga ku byerekerenye na Yesu ahubwo (...) -
Hari igihe umuntu akora ibyaha, agakeka ko bigarukira aho gusa !
8 May 2016, by Alice Rugerindinda“Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwirako mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana” Zaburi 50: 21
Guceceka kw’Imana ntibisobanuye ko itareba, itumva, idatekereza cyangwa ngo igire n’imigambi, nabonye itanahubuka. Uko kuntu iteye, niko gutera abantu benshi kwibeshya ko ibyo bakora byose Imana iba itabibonye, ariko burya iba yabibonye, ndetse bifite n’ahantu byandikwa, kuko Bibiliya itubwirako hariho igihe ibitabo bizabumburwa, abantu bose bo mu isi, (...) -
Capati iryoha ishyushye
30 October 2012, by UbwanditsiCapati ni ifunguro rikundwa na benshi, bamwe mu bantu bakunda iki kiribwa batangaza ko ifata mu nda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Capati tumenyereye mu maresitora ya hano mu gihugu cyacu ngo yaba ikomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, ikaba izwi kuva mu kinyejana cya 16.
Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka mbese imeze nk’akababari nyuma bakayotsa ku ipanu yabugenewe.
Uko ikorwa :
Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu bingeri zose, ni ukuvuga (...) -
Uburyo 7 wafasha umwana guhangana n’ubwoba - Ron Edmondson
8 May 2013, by Simeon NgezahayoNta gushidikanya, ibyabaye muri Connecticut byaduteye ubwoba twese. Tekereza ubwoba mu mutima w’umwana utazi ikibi n’icyiza! Mbese umubyeyi w’umwana cyangwa umwarimu we bamufasha bate?
Dore ibitekerezo 7 byabigufashamo:
1. Wikeka.
Wikeka ngo ni uko umwana wawe atarasa ku ntego ngo akubwire ibyamubayeho, ngo wumve ko atabizi cyangwa atabyitayeho. Ubwoba burasanzwe, cyane ku mwana. Wite ku myitwarire idasanzwe iboneka ku mwana wawe, nahinduka cyangwa se akarakara cyane ubimenye. Umenye ko (...) -
Igitangaza - Tyler
4 June 2013, by Simeon NgezahayoNabayeho ndi umunywi, gahunda napangaga yose iyo kunywa ntiyagombaga kuburamo. Igihe kimwe muri wa mwuga wanjye wo kunywa naje kubona ntazabasha gutegeka uwo muco nafashe, kuko nagombaga kunywa kabone n’ubwo nabaga ntabishaka. Namaze imyaka myinshi ngerageza guhindura uwo muco wo kunywa, ariko birananira ahubwo nkajya mpora nasinze. Ibintu byose byarananiye, mba umukene ndetse ndiheba.
Nasenze Imana incuro nyinshi nyisaba kumfasha, ariko sinagira impinduka mbona. Urumva, numvaga nshaka (...)
0 | ... | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | ... | 1850