Mu mateka y’Abisirayeli nk’ubwoko Imana yari yaratoranije gukorana nabwo, bwabayeho mu ubuzima butandukanye burimo ibyiza n’ibibi. Imana yajyaga ikoresha amahanga atandukanye ishaka kubahana kugeza bajyanweho iminyago. Icyakora ntibigeze banyurwa no kuba mu bunyage. Igihe cyose bahoranaga agahinda n’umubabaro byo kuba batari iwabo nk’undi muntu wese uri mu buhunzi.
‘’Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, tukarira twibutse i Siyoni,…… Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?
Yerusalemu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Uramenye utazibagirwa gakondo y’ukuri!
27 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Hari ibintu bifatika byagombye gutuma umuntu w’Imana adatinya.
28 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHanyuma y’ibyo ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu mu iyerekwa riti: “ Aburamu witinya, nijye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane” Itangiriro 15:1
Iki gihe Aburamu yari atinyishijwe nuko ngo ashaje atabyaye, kandi ngo Eliezar w’Umunyadamasiko akaba ariwe uzaragwa ibye. Imana imwitegereje, ibona ari kure mu bitekerezo, arahangayitse, arihebye, aribaza byinshi adafitiye igisubizo, ariko Imana yo yari ifite igisubizo “ Aburamu witinya, nijye ngabo igukingira” Amen
Ubusanzwe (...) -
Izabaha ibyo mukeneye
17 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” Abafilipi 4.6
Ese wigeze umara amajoro bugacya wibaza uko uzishyura amafagitire, ikode cyangwa ibigutunga…ku giti cyanjye, byambayeho igihe rukana. Amafaranga yinjiraga mu rugo yari make, byari bingoye rero kudahangayika.
Kwizera Imana uzahora ariwo muti wo guhangayika uruta indi
Ni uko umunsi umwe, mu materaniro yo gusenga, Imana irampumuriza imbwira mu mutima wanjye muri aya (...) -
Etiyopiya: Imana iri gukora ibitangaza bikomeye !
24 May 2013, by UbwanditsiMu giterane kiri kubera muri Etiyopiya mu itorero “Pantecote international Church Inc,” hari kubera ibitangaza bikomeye. Amakuru atugeraho avuye muri iryo torero ni uko bateguye igiterane kizamara icyumweru, kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo n’abaturutse mu Rwanda. Aha twavuga nka Bishop Rugagi Innocent.
Mbere ya saa sita habanza inyigisho z’abakozi b’Imana batandukanye barimo abapasitori, abavugabutumwa, intumwa n’abandi bari mu nzego za Leta, kandi aya mahugurwa yagize (...) -
Ibyo ubiba nibyo uzasarura.
8 June 2016, by Ernest RutagungiraMu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza. ( umubwiriza 11:6).
Umuhinzi ahingana umwete, akabibana umwete, bitewe n’ ubwoko bw’imbuto akazuhira, akabagara n’ibindi, ibi byose abikora kugirango azasarure umusaruro ushyitse igihe ni kigera, kuko aba azi icyo yifuza kugeraho ntago acika intege. Ijambo ry’Imana ritugereranya n’ababibyi bazasarura igihe nikigera, Mu gitondo ni (...) -
Ibintu 3 Imana idushakaho Raymond Birasa
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMIKA 6:8 Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.Ibyo Imana idushakaho:
1. Ni ugukora ibyo gukiranuka
Iyo umunyabyaha amaze kwakira Yesu Kristo aba abaye umukristo, mu rugendo rwa Gikristo ugomba gukora icyo Imana ishaka; Imana ishaka ko buri wese akora ibyo gukiranuka, gukiranuka ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, ugakiranuka aho abantu bakureba ndetse (...) -
ADEPR Remera yabateguriye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 7: Gahunda y’igiterane […]
23 June 2016, by UbwanditsiItorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera umudugudu wa Remera ryateguye igiterane cy’iminsi 7 gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera nibwira ibyo wakoze byose ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko zaburi 143:5-6”, bagamije kwibutsa Abanyarwanda ko aho Imana igejeje ikora ari ubuntu bwayo.
ADEPR Paruwasi ya Remera iri mu mashimwe menshi aho bari kuzamura urusengero runini ruzajya rwakira abakristo barenga 2,000 bicaye neza, ubu bakaba barimo gusakara uru rusengero (...) -
Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we
7 September 2015, by Ubwanditsi‘’Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.’’ Yesaya 53:5 Satani ashobora gukoresha umuntu wese icyaha, yaba ari umusilamu, umuyuda, abasenga boudha, aba Kristo n’abandi.
Uko yaba ameze kose ashobora gukora icyaha nubwo yaba ari umuyobozi w’itorero gishobora kumugeraho. Icyo cyaha rero nicyo gishobora gukurura uburakari bw’ Imana. Nk’uko na mbere hose byagenze kuko imigenzereze y’abantu mibi niyo yatumye Imana irakara. (...) -
Hasigaye amasaha make umuhanzi Musabe Bernadette akambikana impeta n’umukunzi we
23 October 2015, by Innocent KubwimanaKuri ubu hasigaye amasaha make umuhanzi Musabe Bernadette akambikana impeta n’umukunzi we Kayinamura Felicien, ibirori biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 24/10/2015. Ibirori bye bikaba byari binyotewe n’abatari bake cyane mu bakunzi ba muzika ihimbaza Imana, by’umwihariko abakunda ibihangano bye.
Umuhanzi Musabe Bernadette abarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo nka ‘’Iyaba mfite amababa’’, Naramaramaje kumukunda’’ n’izindi.
Uyu muhanzi (...) -
Imana ni Data - Bolavie Izaw
12 April 2013, by Isabelle Gahongayire“Imana tuyifata dute? Uburyo tubaho, ibyo dukora, amarangamutima tugira, ni ingaruka y’uburyo dufata Imana n’uko tuyitekereza.”
Niba ibitekerezo n’imyezerere byacu ari bibi, amarangamutima n’ibikorwa na byo bizaba bibi. Igikorwa cyiza cyose dukora ni ingaruka y’imyemerere yacu. Niba ibyo twizera ari bibi, n’imirimo yacu izaba mibi. Niba hari uburyo Imana idutegeka kugenda ariko ntituyemerere, bizatuvuna kuba mu bushake bwayo kandi bishobora kutuviramo kwigomeka.
Nkiri umwana muto nakundaga kumva (...)
0 | ... | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | ... | 1850