Nimuze tujye inama niko Uwiteka avuga naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera. (Yesaya 1:18).
Imana ni umutunzi w’imbabazi, izi intege nke zacu uko zingana kandi yiteguye kutugirira ibambe n’imbabazi kuko iba izi neza ko tuzikeneye.
Biragorana cyane kugira ngo umuntu abone agakiza, ave mu byaha, nyamara nyuma yo kukabona iyo arangaye gato nta kabuza asubira inyuma ndetse akaba yanagwa akava mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Haracyari ibyiringiro byo kubabarirwa kuri wowe wasubiye inyuma
22 July 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
‘’Sigaho gukomeza ugerageza kwemeranya n’icyaha cyawe.’’
27 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana‘’Bahamagara Loti aramubaza bati:’’Abo bagabo binjiye iwawe iri joro bari he?’’Basohore turyamane nabo.’’Itangiriro 19:1-5
Igihe cya nyacyo cyari kigeze kuri Loti. Abagabo b’Abanyasodomu bari bakikuje inzu ye, basakuza. Bategeka Loti gusohora abamarayika babiri bari binjiye mu nzu ye, kugirango babafate ku ngufu.
Mbega ibintu byari bikomeye! Ikintu cya mbere Loti yagombaga gukora ni kugerageza kumvikana nabo banyasodomu. Kuba Loti yari atuye ku marembo y’umudugudu bigaragaza ko ashobora kuba yari (...) -
Ubuhamya bwa Mariko: Narasambanaga, ariko Yesu arinda urugo rwanjye gusenyuka!
23 April 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Mariko. Ntarakizwa sinemeraga Imana. Mfite imyaka 8 nakoze impanuka ikomeye. Kuva uwo munsi nakomeje kubona ko Yesu yankijije urupfu. N’ubwo ntamwizeraga, navugaga ko ari we wankijije… Mbese biratangaje? Oya. Ku bwanjye, hari imbaraga zari zingose ariko ntazibona. Hamwe n’ibyariho ndetse n’ibyambagaho, nakomezaga kwima Yesu umwanya muri jyewe. Nakomeje kwiberaho ntyo kugeza mu myaka 48 n’amezi 7 (mvugishije ukuri). Umucyo wa Yesu utaramurikira ubuzima bwanjye, nari mu mwijima. Nari umuntu (...)
-
Birashoboka ko wava mu byo wisanzemo Dr Fidèle MASENGO
5 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana1 Ingoma 4:9 - Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati"Namubyaranye agahinda." Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati"Icyampa ukampa umugisha rwose, ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze." Nuko Imana imuha ibyo yasabye.
Nyuma y’uko ku munsi w’ejo twatangiye amasengesho y’iminsi 21 asoza uyu mwaka, nabyukanye ijambo ryitwa "Kuva mu bintu tumenyereye".
Ubwo turimo kuganira ku "Gihe cyo kwambuka"- (...) -
Gutekereza Ku Ijambo Bihindura Ubuzima Bwawe
25 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8).
Gutekereza (Meditation) biri mu murongo w’ibyanditswe hejuru ntabwo bishaka kuvuga imyitozo abantu bajya bakora aho usanga bayobora ibitekerezo byabo ku busa. Ahubwo, ni igikorwa cy’Umwuka aho uhitamo kwerekeza ibitekerezo byawe ku Ijambo ry’Imana. Itegereza (...) -
Igituma urugo rukomera
17 May 2013, by Simeon NgezahayoUbuhamya:
Tujya dutekereza yuko urugo rukomezwa n’ibya ngombwa rusange by’ibanze abashakanye batangiranye: umuco, amashuri no kwizera (akenshi). Twashakanye dufite intego zimwe: kubana kugeza ku iherezo no kunezeza uwo mwashakanye.
Hari ibindi byinshi abantu bavuga, nk’ubutunzi. Ni byo rwose, cyane cyane iyo ubyakiriye ukabyemera utyo.
Kwemera uwo mwashakanye nk’uko ari ni umurimo usaba imbaraga no kwihangana kurushijeho, urugero kumwemera mu ntege nke ze. Ariko mbega ukuntu binezeza iyo (...) -
Ese ubana neza n’abandi?
30 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIki ni ikibazo cyiza buri muntu wese yakwibaza by’umwihariko umukirisitu, abantu bari ahantu hose ni kuvuga mu muryango wawe, mu kazi, abaturanyi n’abandi…ntiwabahunga kandi abantu ntibabaho nk’uko wifuza ko babaho.
Ubushobozi bwawe bwo kubana n’abantu bigira ingaruka ku buzima bwawe ni yo mpamvu ugomba kumenya uko wabana n’abantu batandukanye nawe. Imwe mu mpamvu ituma imibanire y’abantu itagenda neza ni uko umuntu agerageza guha abandi icyo ashaka kuruta ko yabaha icyo bashaka.
Dore zimwe mu (...) -
Icyo uzaba cyo ugihitamo none!
1 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati ‘’ Muzageza ryari guhera mu rungabangabo? Niba muziko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali abe ari we mukurikira.’’ 1Abami 18:21
Aha Eliya yabazaga Abisirayeli abasaba gukuraho urujijo, bakamesa kamwe wa mugani w’abanyarwanda. Ntabwo yabategetse ibyo bagomba gukora, ahubwo yabasabye guhitamo uwo bakorera. Ibintu nk’ibi kandi byigeze kuvugwa na Yosuwa nabwo asaba Abisirayeli ko niba bahitamo Uwiteka bamukorera cyangwa niba ari imana (...) -
ADEPR Gatsata:Amakorali n’abavugabutumwa bakomeye bagiye guhurira mu giterane cyo gushima Imana
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGuhera kuri uyu wa kane tariki ya 9 kugeza kuya 12 Kamena 2016,ku itorero rya ADEPR umudugudu wa Gatsata haratangizwa igiterane gikomeye cyateguwe n’itsinda ryitwa Philadelphia rishinzwe gutegura ibikorwa by’amasengesho muri uyu mudugudu.
Iki giterane kizamara iminsi ine kigamije gushimira Imana kuri byose yakoreye abakristu basengera muri uyu mudugudu ndetse n’abandi Imana yakoreye ibitangaza binyuze muri uyu mudugudu.Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko benshi bakiriye muri wo cyane cyane (...) -
Ukwiye gukora byose mu buryo buramya Imana
8 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.’’ 1 Abakorinto 16:14 Intumwa Pawulo hano ntabwo atoranya ibyo dukora, ahubwo aravuga ko ibyo dukora byose dukwiye kubikorana urukundo.
Pawulo ahamya ko ibyo umuntu yakora byose biramutse bidashingiye ku rukundo nta gaciro. Aragira ati ‘’Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.’’ 1 Abakorinto 13:3 Birashoboka ko waramya Imana mu bintu byose ukora. Umurimo wose (...)
0 | ... | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | ... | 1850