Incamake y’amateka ya Bibiliya
Bibiliya Yera ni igitabo gikoreshwa n’Abakristo benshi mu Rwanda. Nyamara si uko yatangiye yitwa, ndetse ntiyabonekaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda kuko Bibiliya ya mbere yabanje kwandikwa mu rurimo rw’Uruheburayo. Yaje rero guhindurwa bwa mbere na St Jerome mu kinyejana cya 14, ayishyira mu rurimi rw’Ikilatini (Latin) rwakoreshwaga mu Butaliyani no mu bihugu bihakikije.
Bibiliya yaje kugenda ishyirwa mu zindi ndimi ztandukanye, ndetse iza no kugera mu Kinyarwanda. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Menya uko Bibiliya Yera igera ku Banyarwanda n’amateka yayo
17 March 2016, by Simeon Ngezahayo -
Ni gute namenya neza ko ndi gusengera mu bushake bw’Imana?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bizera ko Imana isubiza isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo sengesho ariko iyo ibyasengewe bitabonetse bikunda kumvikana nk’aho iryo sengesho ritumviswe.
Nyamara ntabwo ari ukuri ahubwo Imana isubiza buri sengesho izamuriwe hari igihe isubiza "yego" cyangwa "tegereza".
Imana yemera gusubiza amasengesho yacu iyo twasengeye mu bushake bwayo. Bibiliya iravuga muri 1 yohana 5:14 iti "Kandi iki nicyo kidutera gutinyuka imbere ye ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko (...) -
Inkweto ndende zangiza amafufwa y’ibirenge n’izindi ngingo
28 July 2012, by UbwanditsiUbushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende zabangije bikomeye amagufwa agize ikirenge. Byateye amano ya bamwe kwihina nyamara abazambara ntibasobanukirwe n’ikibitera.
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bavuze ko batari bazi ko kwambara inkweto ndende zikunze kuba ziberamiye hasi (ni ukuvuga ndende inyuma ariko zigenda zimanuka ziba ngufi imbere) bigira ingaruka mbi.
Umutoni Ange yagize ati” Njye ndazikunda kubi, ntacyo zintwaye, (...) -
Ibintu 4 byaranze igitaramo cya Besalel Choir !
3 March 2014, by Simeon NgezahayoIgitaramo cya Besalel Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga, umudugudu wa Murambi cyo kuri iki cyumweru 2/03/2014 cyagaragayemo ibyiza byinshi. Bimwe muri byo reka tubagezeho 4 bikurikira:
1. MCs
Neema M. Jeanne & Innocent [Photo/ibyishimo.com]
Concert yayobowe n’aba MC 2 ari bo Innocent Kubwimana unaririmba muri Besalel, na Neema Marie Jeanne ukora ibiganiro bya gospel kuri Radio Authentique 92.8 FM. Iyi concert itangira, wabonaga bibereye amaso uburyo (...) -
Hatahuwe indi ndwara idasanzwe imeze nka SIDA ku mugabane wa Asia
25 August 2012, by UbwanditsiKu mugabane wa Asia kuri ubu hamaze gutahurwa indwara ifite ibimyetso byenda kumera nk’ibya SIDA, gusa itandukaniro ni uko iyi ndwara kugeza ubu itarabonerwa izina idaterwa na Virus kandi yo ikaba itandura nkayo.
Iyigwa ryakozwe kuri iyi ndwara kuwa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, ryagaragaje ko iyi ndwara imeze nka SIDA, nk’uko ikinyamakuru Lexpress.fr cyabitangaje.
Ikinyamakuru Le New England Journal of Medecine cyandikirwa mu Bwongereza, kuri uyu wa Kane cyagaragaje ko iyi ndwara (...) -
Si amagambo, Imana irumva igasubiza
2 October 2015, by Innocent Kubwimana“Uyu munyamibabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ibyago bye byose.” Zaburi 34.7
Hari abahamya benshi b’iyi nteruro ko Imana yumva, nubwo turi bwifashishe ingero zanditse muri Bibiliya ariko mu by’ukuri, Imana yubatse amateka atandukanye haba mu gihe cya kera ndetse no muri iki turimo, ibasha kumva intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro, ngira ngo iyaba Bibiliya icyandikwa hari ibindi byajya kongerwamo kuko uko yahoze kera, uyu munsi niko iri kandi ijambo ryayo rihamya ko (...) -
Alex Dusabe imyiteguro y’igitaramo cye igeze kure, kandi ngo biri kugenda neza
27 June 2013, by UbwanditsiUbwo twasuraga umuhanzi Alexis Dusabe ari mu myitozo kuri Centre Cultulaire Franco – Rwandais, twasanze imyitozo igenda neza.
“Ndizerako iki gitaramo kizaba kimwe mu bitaramo byiza nzakora, kandi ndabona imyiteguro iri kugenda neza” amagambo ya Alex Dusabe.
Zimwe mu ndirimbo Alexis yateguye kuzaririmba harimo Njyana igotogota nizindi nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda. Ubwo twaganiraga na Alexis Dusabe nyuma ya Repetition yatubwiye ko azacuranga Live, kandi ko abazitabira kino gitaramo ke bose (...) -
Nigeria : Intagondwa za Boko Haram zishe abakirisitu 52
20 June 2012, by UbwanditsiKu cyumweru gishize, ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye insengero mu mujyi wa Kaduna ahishwe abakristu 52, ibi byatumye insoresore z’abakristu nazo zishyiraho bariyeri zihiga abayisilamu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2012, imirambo yari icyandagaye mu mujyi wa Kaduna mu gihugu cya Nigeria kubera Imirwano ikomeje kubera mu wundi mujyi witwa Damataru mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’ijcyo gihugu.
Umujyi wa Damaturu ni umurwa mukuru wa Leta ya Yobe ahakomeje kwibasirwa n’ibitero bya (...) -
Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko nta mukristo uzaba ukirangwayo mu mwaka w’2021
1 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbahezanguni b’Abahindu, ari nabo biganje mu gihugu cy’Ubuhinde baratangaza ko bifuza ko mu mwaka w’2021. Nta mukristo uzaba ukibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.
Infochretienne.com yatangaje koi bi babivuze kuri uyu wa kabiri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Repubulika ( Republic Day), kuko Ubuhinde bwatangiye gukoresha itegekonshinga mu w’1950, umuhango wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa François Hollande.
Abahezanguni b’abahindu bakunze kugaragariza urwango rukabije (...) -
Ntacyo tubasha gukora tudafite Yesu
31 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’,…….. kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.’’ Yohana 15:5 Twese mu buzima tuba dufite inzozi z’ibyo twifuza kandi mu buryo dutandukanye, aho twifuza kugera, ibyo twifuza gukora neza n’izindi ntambwe zitandukanye wifuza gutera.
Haba mu buryo bugaragara, mu rwego rw’ubukungu, mu kazi, n’ahandi mu by’ukuri niba turi abe ntacyo tubasha gukora tutamufite. Ubushake gusa ntibuhagije, wakwiha intego nyinshi ariko ntiwazigeraho Kristo atakubashishije.
Sinakwibagirwa umunsi umwe hashize imyaka (...)
0 | ... | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | ... | 1850