Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Kenya Sarah Kiarie wabanje kumenyekana cyane ku ndirimbo nka Nasema Asante ariko ubu akaba amaze gusohora izindi nyinshi kandi zifasha imitima, arashima Imana ko n’ubwo yabanje gucuruza imboga yaje kumuhamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Sarah K w’imyaka 42 yashakanye n’umupasiteri, ubu afite abana 3. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Uliza Links, Sarah yatangaje ko n’ubwo kugeza ubu ubuzima bumeze neza, si uko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
“Nabanje gucuruza imboga, Imana impamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo” - Sarah Kairie
22 January 2014, by Simeon Ngezahayo -
Bahati Alphonse yabonye muriki gihe yabwira Imana ngo “Singizwa”, izina ry’indirimbo nshya yasohoye
8 October 2013, by UbwanditsiUyu muhanzi uri mubyiciro bitatu muri Groove Awards Rwanda 2013, aribwo Male artist of the year, Song of the year ku ndirimbo “Birasohoye” na Video of the year bwo twaganiraga nawe akaba yadutangarijeko amagambo yo gushima Imana ubu ariyo amwuzuye mu mugita, bikaba byaramuhaye kubisohorera muriyi ndirimbo.
Iyi ndirirmbo y’amajwi Batai yasohoye ikaba yitwa “Singizwa”, akaba ariwe wayihimbiye nkuko asanzwe yihimbira indirimbo we zose, igatunganwa amajwi nibindi na Producteur Aaron Niyitunga, iyi (...) -
Burya Imana itanga ubuzima bushya!
2 October 2015, by Innocent KubwimanaMuri iyi nyandiko turifashisha ubuhamya bugufi bw’umuntu bugaragaza ukuntu Imana ishobora kukwihorera ukayirengagiza, ariko mu gihe gikwiye ikahindura ubuzima bwabwe bwose bushya, uwapingaga ibyayo agasigara abyamamaza kandi anezerewe.
Uyu aragira ati ‘’ Jyewe ndi umuntu wagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibibazo by’umuryango n’ibindi.
Inkomoko yanjye ni mumuryango w’abasilamu, nari mbizi ko hariho Imana ariko kujya mu rusengero ntibyigeze binshitura, uretse ko ntabeshye nibyo nabonaga (...) -
Korale Kubwubuntu iramurika alubumu iritegura kumurika alubumu yayo ya mbere
13 October 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Hategekimana Innocent umuyobozi wa Korali Kubwubuntu ngo ni korali ikorera umurimo w’Imana muri AEP/UNR (association des etudiants presbterienne au Rwanda/a l’univeriste national du Rwanda) akaba ari ihuriro ry’abanyeshuri bo muri EPR(Eglise Presbterienne au Rwanda), yatangiye mu mwaka wa 2000, itangijwe ’abariribyi barindwi bo muri AEP. Yakomeje kugenda ikomera ari nako ibona abandi baririmbyi kugeza kuri uyu munsi aho ifite abaririmbyi 45.
Ubu uko umwaka ushize (...) -
Mbese wabyawe ubwa kabiri?
27 January 2016, by Innocent KubwimanaNi ukuri , nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5) Iyo uvuze kubyarwa ubwa kabiri abantu bashobora kumva ibintu bitandukanye. Aha ndashaka kuvuga ko bashobora no kubyumva nabi bigatuma bashobora no kutabicamo kandi ari umusingi w’ubukristo, bivuga ngo ibyo wakora byose utabanje kubyarwa ubwa kabiri nta mumaro biba bifite. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa (...)
-
Ese ni iki Bibiliya ivuga ku irambagiza ?
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe cyo kurambagiza ni igihe gitegura gushyingiranwa no kubana kw’abantu babiri ; umuhungu n’umukobwa. Hari igihe cyo guhura n’igihe cyo kumenyana hanyuma bigasozwa no kubana. Iyo abantu bari mu rukundo rimwe na rimwe rurabatwara rukabibagiza ko kubana ngo bakore umuryango atari uguhura gusa.
Carlo Brugnoli asobanura ko gushakana kw’abantu babiri ari ukwihuza k’umuryango mushya. Avuga kandi ko aba bantu babiri baba bihuje batandukanye ku imico, amakosa, imyitwarire imyiza n’imibi ihishe (...) -
Impamvu hakenewe kwivugurura mu nsengero ndetse no mu bakozi b’Imana batandukanye
8 September 2015, by Innocent KubwimanaUmunsi ku munsi, abashumba n’abandi bafite inshingano mu murimo w’Imana mu nsengero bafata imyanzuro igendeye ku marangamutima, bitewe nicyo wakwita gukunda umurimo w’Imana. Ubuzima babamo akenshi usanga bushingira hafi ijana ku ijana kuri gahunda z’amatorero yabo.
Akenshi iyi myanzuro y’uko bagomba kubaho igira ingaruka zikomeye kuko iba ihurira hagati y’urusengero n’ubuzima bwabo bwa buri munsi y’aba mu miryango yabo ndetse n’abandi babana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Biba bibi rero iyo (...) -
Umugabo n’umugore Imana yabaremye kimwe, bityo bagomba kugira uburenganzira n’amahirwe bingana!
23 December 2013, by Simeon NgezahayoUmugabo n’umugore Imana yabaremye kimwe (bombi ni abantu), bityo bagomba kugira uburenganzira bungana n’amahiwe angana (gender equality & equal opportunities). Dukurikije amateka atandukanye yaranze ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, usanga abagabo benshi bagira uburenganzira buruta ubw’abagore mu ngo, mu kazi, muri Leta no mu yindi myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane mu bucuruzi. Ibi byemerwa nk’ukuri, ariko abagabo bakiregura bavuga yuko imirimo imwe n’imwe abagore batayishoboye, (...)
-
Abingenzi Gonzague yasohoye indirimbo nshya yise “Yesu aragukunda”
27 March 2014, by Aurore NiyitegekaAbingenzi Gonzague ari mu bahanzi bakunzwe kandi afite indirimbo zamenyekanye akaba azwi ku ndirimbo nka Dawidi, Umubiri,...
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/03/2014, umuhanzi Abingenzi Gonzague yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Yesu aragukunda” mu kiganiro yagiranye n’agakiza.org, yatangaje ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana igira neza bakaba batagomba gucibwa intege n’intambara bahura nazo mu isi kuko Uwiteka ari umukozi w’umuhanga.
Abingenzi Gonzague yavuze (...) -
Urubyiruko rwa Zion Temple mu Gatenga rwateguye igiterane cy’ububyutse.
31 May 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe na Evangeliste Rwubusisi Jerome ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko mu muryango muri Zion Temple Celebration Center, ururwiruko rwa Zion Temple C.C Gatenga rwateguye igiterane cy’umunsi umwe gifite intego ivuga ngo “Guhagurutsa urubyaro ruzahindura isi”.
Iki giterane cy’umunsi umwe cyikazaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2/06/2013, kurusengero rwa Zion Temple mu Gatenga, aho kizatangira kuva saa munani z’amanwa kugeza saa mbiri z’ijoro. Bamwe mubazigisha kuri uyu (...)
0 | ... | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | ... | 1850