ADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana. Iki giterane kikaba kizaba tariki ya 19-20/10/2013 aho kizahuza abahanzi 13 bose babarizwa kuri uyu mudugudu.
Nkuko tubitangarizwa na Prince uhagarariye iki gikorwa ngo kuri bo bifuje gutegura iki giterane kugirango babashe gutanga umusanzu wabo nk`abahanzi dore ko uyu mudugudu uri kuvugurura inyubako y`urusengero rwayo.
Mu kiganiro kirambuye na prince yagize ati:” abahanzi b`umudugudu wa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
ADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana.
15 October 2013, by Ubwanditsi -
Korea ya Ruguru: Abakristo bakomeje kuzira kwanga kuramya ibishushanyo, mu gihe abandi babyubararira!
14 March 2014, by Simeon NgezahayoNk’igihugu kiri ku mwanya wa mbere mu kurenganya Abakristo ku isi yose mu myaka 12 ishize, Korea ya ruguru imaze gufunga Abakristo bari hagati ya 50,000-70,000 ibaziza kutubararira igishushanyo cyitwa "Dear Leader," cyaremwe n’uwahoze ari President w’iki gihugu wari uzwiho igitugu Kim Jong-il n’umuhungu we wazunguye ingoma Kim Jong-un.
Abantu ibihumbi muri Korea ya Ruguru bubararira igishushanyo cya KIM II SUNG mu murwa mukuru Pyong Yang/ Photo CP
Umuryango ushinzwe kureberera Abakristo Open (...) -
Sobanukirwa n’impamvu Malariya yibasira abagore batwite cyane
25 June 2012, by UbwanditsiMalariya ni imwe mu ndwara zandura yibasira uturemangingo tw’umutuku tuba mu maraso (red blood cells). Abataramenya iyi ndwara ntibavuga rumwe ku kiyitera kuko benshi bibeshya ko yandurira mu kurya ibisheke, kunyagirwa, kunywa imisururu idahiye n’ibindi bayitirira ndetse bamwe ntibanatinye kubeshya ko ari amarozi. Nyamara iyi ndwara ikwirakwizwa mu bantu n’umubu w’ingore ariko by’umwihariko imibu y’ingore yitwa A. gambiae ndetse n’uwitwa A. funestus ikaba ariyo iri ku isonga mu gukwirakwiza (...)
-
UMUVUGO: NIMUNDEKE MVUGE IMANA UMUSIZI:JYAMUBANDI DEO
7 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNIMUNDEKE MVUGE IMANA
MPANITSE INGANZO NGAMIJE INGINGO MVUGA UMUGENGA UGABA UBUGINGO ARIWE YESU UMUKIZA WACU IYO YAGUSANZE ASIGA AGUSIZE MWUKA WERA AKUBAMO ITEKA 6.MAZE UMUTWARO AKAWUGUTURA
NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU NI WE MUBANA MU BIHE BYOSE HABE MU BYIZA CYANGWA IBYAGO SI NK’AB ATUYE ISI MBONA NKUMA BO BAGUKUNDA URI UMUTUNZI 12.WABA UMWORO BAKAGUHEZA
NYAMARA YESU WE SI KO AGENZA AHUBWO AKWAMBIKA IY’URUGAMBA NGO UZABE INTWALI MU GIHE CYABYO IMINSI IHAANDA IKAGUHONYORA ARIKO YESU AFITE (...) -
Yesu yanyogeje ibyaha byanjye byose!
16 April 2013, by Simeon NgezahayoYesu Kristo ni Umwami wanjye n’Umukiza wanjye. Ndashima Imana ko yantoranyije, igahindura ubuzima bwanjye bwose. Ijambo ryayo ryakoze umurimo mu buzima bwanjye. Nakunze kurererwa mu miryango y’Abagatolika, ariko sinigeze menya icyo umusaraba usobanura, haba no kumenya agakiza. Nibeshyaga ko ndi umuhanga, nkibwira nti: "Mfite umunezero, ubwo kuki narimbuka?" (1 Yohana 1.8).
Ariko Imana mu rukundo rwayo rwinshi ntiyandetse ngo mpfire muri ubwo butamenya. Mu by’ukuri, ubuzima bwanjye bwari (...) -
Nijeriya : Umupasiteri arashinjwa kwiba imyenda y’imbere y’abagore
20 May 2013, by UbwanditsiTommy Issachar w’imyaka 25 atuye I Lagos muri Nijeriya ari mu rukiko kubera kwiba imyambaro y’imbere y’abagore hamwe n’amafaranga mu rusengero abereye pasiteri.
Tommy ni umupasiteri mu Bangilikani akimara gutahurwa yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho ko ari umujura, nyuma yaje kubyemera avuga ko yari yajyanye iyo myenda kugirango asengere abo bantu ariko avuga ko nta mafaranga yajyanye.
Tommy naramuka ahamwe n’icyaha aregwa, hazifashishwa ingingo yo mu gitabo mpanabyaha mu gihugu cya Nijeriya (...) -
Igiterane cy’abagore cyasojwe benshi bifuza ko cyakomeza
21 November 2012, by MUHAYIMANA VincentIcyi giterane cyateguwe n’abagore bo mu itorero rya ADEPR CYARWA mukarere ka Huye cyahuje abagore batandukanye bo mururembo rwa butare hamwe n’abavuye muzindi ndembo zitandukanye kuva kuwa Gatanu tariki ya 16/11/2012 no kuwa gatandatu kuri 17/11/2012,aho bigishwaga inyigisho zibandaga kugukangurira abagore kugira uruhare mu iterambere ryabo,iry’itorero,agace batuyemo n’igihugu muri rusange;ibi byakubiwe mubyigisho bitandukanye aribyo: Agaciro k’umugore,ibiranga umugore ukijijwe.imyitwarire (...)
-
Ndahamya neza ko Imana ikura ku Cyavu ikicazanya n’ibikomangoma. BURINDWI Emmanuel
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita GIKONGORO kuko mvuka mu Cyahoze ari Commune KIVU, ku GIKONGORO,ubwo nyine murabyumva neza ni ha handi ku ishyamba rya Nyungwe hafi iyo za NSHIRI, muri cya giturage kibisi, hamwe bita ko ari mu kitumvingoma, ariko ubu nkaba ntuye mu mugi wa HUYE aho nkora umurimo w’Ubucuruzi. Imana ikaba yarankoreye ibikomeye byinshi, ari nabyo ngirango mbagezeho muri ubu buhamya mugiye gukurikira.
imibereho yanjye nkiri muto
Mu buto (...) -
Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gushaka amafaranga yo kubaka urusengero
11 July 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru tariki ya 14/07/2013, kuva saa saba z’amanwa mu rusengero rwa ADEPR Gisenyi umuhanzi Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gusha amafaranga yo kubaka urwo rusengero, aho azanaboneraho gushira ahagaragara DVD « Mfite ibyiringiro » ndetse akanerekana ibihembo yahawe kuva muri Kenya bya « Groove Awards ».
Nkuko yabidutangarije ubwo twaganiraga nawe, Bahati akaba yatubwiyeko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu ariko abantu bakazaboneraho kugura DVD ye kandi amafaranga yose (...) -
Burya koko Gusenga guhindura amateka!
29 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaCatherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze itorero Armée du Salut). Amaze kugira imyaka 23, abana bo mu mugi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa bamwise Marishali ubwo yari amaze gutangiza umurimo mu itorero rya Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa muri Gashyantare 1881.
Muw’1882, yinjiye mu gihugu cy’Ubusuwisi ajya gutangizayo umurimo w’Imana. Yamaze imyaska 14 ayoboye itorero Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa no mu Busuwisi afatanije na Arthur Sydney Clibborn (...)
0 | ... | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | ... | 1850