Ni ukuri , nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5) Iyo uvuze kubyarwa ubwa kabiri abantu bashobora kumva ibintu bitandukanye. Aha ndashaka kuvuga ko bashobora no kubyumva nabi bigatuma bashobora no kutabicamo kandi ari umusingi w’ubukristo, bivuga ngo ibyo wakora byose utabanje kubyarwa ubwa kabiri nta mumaro biba bifite. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mbese wabyawe ubwa kabiri?
27 January 2016, by Innocent Kubwimana -
Ese ni iki Bibiliya ivuga ku irambagiza ?
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe cyo kurambagiza ni igihe gitegura gushyingiranwa no kubana kw’abantu babiri ; umuhungu n’umukobwa. Hari igihe cyo guhura n’igihe cyo kumenyana hanyuma bigasozwa no kubana. Iyo abantu bari mu rukundo rimwe na rimwe rurabatwara rukabibagiza ko kubana ngo bakore umuryango atari uguhura gusa.
Carlo Brugnoli asobanura ko gushakana kw’abantu babiri ari ukwihuza k’umuryango mushya. Avuga kandi ko aba bantu babiri baba bihuje batandukanye ku imico, amakosa, imyitwarire imyiza n’imibi ihishe (...) -
Korali Kabeza (ADEPR Kanombe) mu giterane cyo kubaka!
27 September 2013, by UbwanditsiKuri ADEPR Kabeza hateguwe igiterane cy’iminsi ibiri. Iki giterane kizatangira ku wa 12 kigasoza ku wa 13 Ukwakira 2013, cyateguwe Korali Kabeza ikorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu wa Kabeza, Paruwasi ya Kanombe kizaba gifite intego igira iti “Baravuga bati ‘Nimuhaguruke twubake. Ni uko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” Nehemiya 2:18b
Korali Kabeza
Icyo giterane kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo, kirangire saa kumi n’ebyiri (...) -
Umunsi mukuru wo gusengera komite y’umurimo w’Imana mu kigo cya ISA (ASPEK) mu rurembo rwa Kibungo
17 September 2012, by Jost UwaseKuri icyi cyumweru taliki ya 16/09/2012 mu Rurembo rwa Kibungo (ADEPR) kuri Paroisse ya KIBUNGO BY’UMWIHARIKO KURI Chapelle RUBIMBA habaye umuhango ngaruka mwaka ukomeye wo gusengera Komite iyobora Itorero ry’Imana muri icyo kigo cya Institut St Aloys (kizwi ku izina rya ASPEK). Ubundi muri icyi kigo kizwi ku izina rya ASPEK harimo abanyeshuri bagera kuri 940 ariko abakristo b’Itorero rya ADEPR bagera kuri mirongo inani (80) muri abo bana abari muri Chorale yabo yitwa BASHANI ni 70 abandi (...)
-
Diane Nkusi yateguye igiterane cy’abari n’abategarugori umwaka wa 2013 ugitangira
25 December 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Diane nkusi wamenyekanye ku ndirimbo nyisnhi zitandukanye harimo nka “Mukunzi mwiza” hamwe n’izindi nyinshi zitandukanye zihimbaza Imana, ndetse wanasohoye igitabo yise “La folie de la foi”, yateguye igiterane yise Women and Destiny in divine connection kizaba ku cyumweru tariki ya 6/01/2013 muri Serena Hotel, kwinjira bikaba ari ubuntu.
Nkuko yabidutangarije mu magambo ye akaba yagize ati “Mukobwa, Mudamu...nabatumiye mwese muri iki giterane Women and Destiny ku tariki 6 Mutarama 2013 (...) -
Kuzuka kwa Yesu ni intsinzi Rev Rurangirwa Emmanuel
28 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMatayo 28:1-15 Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.
Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye.
Ariko marayika abwira abagore ati"Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. (...) -
Tumenye stress n’uburyo twayirwanya
22 September 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe usanga ijambo stress ryaramamaye rikoreshwa n’abantu benshi aho usanga bavuga bati “stress iranyishe, ndumva ndi stressé n’ibindi”. Tukaba twakwibaza stess icyo ari cyo, ikiyitera, ibimenyetso byayo n’uburyo bwo kuyirinda.
Kugira ngo dusobanukirwe na stress icyo ari cyo twashingira ku bintu bibiri :
* Umuntu n’ibimugize byose
* Ibikikije umuntu n’igihe arimo
Stress ibaho iyo umuntu yugarijwe na kimwe mu bimukikije kandi agomba gukora ibishoboka kugira ngo abibonere igisubizo mu (...) -
Korari Umunezero ya ADEPR-Murambi yiteguye bikomeye igikorwa cyo guhabwa izina rishya
15 March 2016, by UbwanditsiKorari Umunezero ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza, mu karere ka Kicukiro, ikaba irimbanije imyiteguro yo guhabwa izina rishya nk’uko bagiye babitangaza mu minsi ishize.
Iki gikorwa giteganyijwe kubera ku mudugudu wa ADEPR-Murambi aho isanzwe ibarizwa, kikaba kizahuzwa n’igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’iyi korari kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki 18/03/2016 gifite intego iboneka muri Yesaya 62:2 hagira ” Nuko amahanga azabona (...) -
Korali Goshen yo kuri ADEPR Rwampara mugiterane cy’ ivugabutumwa ku Gisenyi-Ngororero.
30 August 2013, by UbwanditsiMu mpere z’icyumweru gishize korali Goshen yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwampara –SEGEM yagize uruzinduko rw’ivugavutumwa rw’iminsi ibiri mu karere ka Ngororero, umurenge wa Hindiro mu itorero rya ADEPR.
Nk’uko byari biteganijwe, ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, ni bwo iyi korali yasesekaye muri aka karere ku rusengero rwa ADEPR Shingiro, ikaba yarahavuye kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2013, nyuma yo kuhakora umurimo wagaragaye ko utari woroshye, (...) -
UMUVUGO: NIMUNDEKE MVUGE IMANA UMUSIZI:JYAMUBANDI DEO
7 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNIMUNDEKE MVUGE IMANA
MPANITSE INGANZO NGAMIJE INGINGO MVUGA UMUGENGA UGABA UBUGINGO ARIWE YESU UMUKIZA WACU IYO YAGUSANZE ASIGA AGUSIZE MWUKA WERA AKUBAMO ITEKA 6.MAZE UMUTWARO AKAWUGUTURA
NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU NI WE MUBANA MU BIHE BYOSE HABE MU BYIZA CYANGWA IBYAGO SI NK’AB ATUYE ISI MBONA NKUMA BO BAGUKUNDA URI UMUTUNZI 12.WABA UMWORO BAKAGUHEZA
NYAMARA YESU WE SI KO AGENZA AHUBWO AKWAMBIKA IY’URUGAMBA NGO UZABE INTWALI MU GIHE CYABYO IMINSI IHAANDA IKAGUHONYORA ARIKO YESU AFITE (...)
0 | ... | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | ... | 1850