Kuva aho yinjiriye muri muzika mu myaka 13 ishize, Judith N. Babirye ntiyigeze acogora. Babirye ni umuhanzi, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse na Pastor. Indirimbo ze zakunzwe na benshi muri Uganda aho akomoka ndetse no mu karere muri rusange zirimo Beera nange, Wanjagala, Uu mwema…
Judith Babirye ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, wavukiye mu gihugu cya Uganda. Ni umwanditsi w’indirimbo, akaba na pasiteri. Ni umugore wubatse. Yashinze studio yise Judith Babirye Production Ltd, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Judith Babirye ati “Inganzo yanjye nyikura ku buzima nanyuzemo” Menya byinshi ku muhanzikazi Judith N. Babirye…
20 February 2014, by Simeon Ngezahayo -
Umuhanzi w’umwaka Christina Shusho asubiye i Nairobi gutaramira abanyeshuli bo muri Kaminuza ya St. Paul muri ‘Mr & Mr.s St. Paul’s University Gala Night’
24 October 2013, by Simeon NgezahayoChristina Shusho uzwi cyane ku ndirimbo ze nka Unimbuke, Wa kuabudiwa , Mtetezi Wangu , Napenda , Napokea Kwako n’indi aherutse gusohora yise Nataka Nimjue, ubu aritegura gusubira mu mujyi wa Nairobi kubataramira mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma y’aho ahaherewe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.
Umurimo w’Imana ni wo ashyize imbere kuva yakiriye Kristo akamwegurira ubuzima bwe. Uyu mugore akora imirimo y’Imana itandukanye mu itorero rye i Dar Es Salaam. Kuri uyu wa 9 Ugushyingo rero, Shusho (...) -
Korali Itabaza yakoze igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge
13 August 2013, by Patrick KanyamibwaKorali Itabaza ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Karama kuri paruwasi ya Muganza, yakoze igiterane cy’iminsi ibiri mu rwego rwo kunganira leta muri gahunda yayo ifite yo kurwanya burundu ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane ihereye mu rubyiruko, icyo giterane cyabaye tariki ya 11 n’iya 12 Kanama muri 2013.
Mayor wa Nyarugenge akaba nawe yarashimiye uru rubyiruko avugako bashigikiye abantu basenga kandi ko bazajya bakomeza kushigira ibikorwa nkibi byo kurwanya ibiyobyabwenge anavuga ububi bwibi (...) -
Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril
17 September 2013, by Isabelle GahongayireKunesha k’urugo cyangwa k’umuntu w’ingaragu biterwa n’uburyo uwo muntu abana n’Imana. Ubuzima bwacu bugomba gushingira ku Mana no ku ijambo ryayo. Imana nta bwo ari inyongezo ku buzima bwacu, ahubwo ni urufatiro rw’ubuzima bwacu.
Urugo ruhabwa umugisha iyo abashakanye babayeho ku bw’Imana. Biragoye ko tubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu iyo tubaho uburyo tubitekereza n’uko tubigambirira. Imana nta bwo iha umugisha imigambi yacu, ahubwo iwuha imigambi yayo. Urugo ruhawe umugisha rutumbira Imana (...) -
Cairo & ME: Abanyegiputa barizihiza Pasika binyuze kuri SAT-7!
17 April 2014, by Simeon NgezahayoTeleviziyo ikorera muri Egiputa SAT-7 iratangaza ko "Mu gace karangwa n’abantu benshi baminuje, itangazamakuru ryinshi n’amafaranga make, ubu umuntu wese ufite isahane ya satellite ashobora gushyira kuri SAT-7 akiyumvira ijambo ry’Imana mu rurimi rw’iwabo. Abadukurikira bashobora gukurikiran ibiterane bya Gikristo mu ibanga mu ngo zabo. Iyi ngo ibaka ari inkuru nziza ku bugarijwe n’igitutu cy’abarwanya Ubukristo muri iki gihugu."
Kuri uyu wa 16 Mata, Abanyegiputa babumbatiye imigenzo bakomora mu (...) -
Carolina: Igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “God Bless America” cyashojwe kuri uyu wa 11/9
12 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 9 Nyakanga, mu mujyi wa Charlotte (North Carolina) hatangiye igiterane cy’iminsi 3. Iki giterane cyitabiriwe n’amatorero y’Ababatisita asaga 60. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga hari hitezwe ko abantu bagera kuri 7,000 bari bwitabire iki giterane cyari kiyobowe na Evangelist Byron Foxx, gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwibuka intwari z’Amerika zatabarutse zihitanywe n’ibitero byo ku wa 11/9.
Iki giterane cyiswe “Iteraniro ry’Abanyamerika bashima” cyitabiriwe (...) -
GISENYI: Zeraphaty Holy Church ikorera I Rubavu yateguye igiterane cyo Guhembura imitima.
4 February 2016, by Ernest RutagungiraZERAPHATY HOLY CHURCH, itorero rikorera umurimo w’Imana mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu ryateguye igiterane cy’iminsi 2 kigabije guhembura imitima y’abazacyitabira. Nk’uko Rev Past Habimana Jean Bosco yabitangarije agakiza.org ngo nyuma y’imyaka hafi 4 iri torero rimaze ritangiye, bagiye babona imbaraga z’Imana binyuze mu gusenga n’ibiterane bitandukanye bagiye bakora, akaba ari muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba ku matariki ya 06-07 Gashyantare 2016.
ZERAPHATY HOLY CHURCH (...) -
Ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ashyirwa inyuma y’itorero ?.
4 January 2016, by Ernest RutagungiraNk’uko bijya bigaragara mu matorero amwe n’amwe ya gikirisito, umuntu wafashwe cyangwa ushinjwa ibyaha runaka, yabyemera atabyemera, ashyirwa inyuma y’itorero. muri ibyo twavugamo icyaha cy’ubusambanyi, kurwana mu ruhame, kwiba, cyangwa ibindi byaha , mugihe bagusanze bakaguhugura incuro irenze imwe ukananirana, ibi rero ugasanga bitera bamwe kwibaza niba hatarimo gutandukira , bakagira bati ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ajugunywa inyuma y’itorero.
Iyo uganiriye na bamwe mu (...) -
Irani na Hezbollah byahize guhanagura Israel ku ikarita y’Isi
20 August 2012, by UbwanditsiKimwe n’umutwe w’intagondwa z’umutwe wa Hezbollah, zifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Libani, Perezida wa Irani Mahamoud Ahamedinejad batangaje ko Israel iramutse irashe isasu rimwe ku butaka bwa Irani, bazahita bayihindura ibishingwe.
Iyi nkuru dukesha TV5 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, ivuga inerekana inama z’urudaca zikomeje gukorwa ku ruhande rwa Israel, kugira ngo igabe ibitero simusiga ku nganda za Irani zikora ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibitero bitahiriye (...) -
Imana igushaka ukiri muto ngo igukoreshe
27 August 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe mbere yo kwibaza uwo muzabana ukwiye kubanza kwibaza niba hari uwakwemera ko mubana. Hari igihe umuntu aba aho nta gahunda, ubunyangamugayo bumuba kure nawe azi neza ko ingeso ze atari nziza ariko agatangira kwibaza umukobwa cyangwa umuhungu bazabana kandi ugasanga arashaka uw’imico myiza.
Iyi niyo mpamvu mbere yo kwibaza niba uzabona uwo mubana ujyanye n’uko ubyifuza hamwe no gushaka kumenya uko uzatoranya uwo muzabana wabanza ukibaza niba hari uwagutoranya, ukibaza niba hari (...)
0 | ... | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | ... | 1850