Ijambo ry’Imana: Luka 6:1-6:10
Iki cyigisho kigizwe n’amagambo atatu makuru : Isabato, Ikiruhuko na Kristo
Uyu munsi turi gusoma mu Butumwa bwiza, aho Yesu Kristo yivugiye ubwe ati: “Ni jye Mwami w’Isabato”. Mbese ibi bisobanuye iki?
Mbere yo gusubiza iki kibazo, reka tubanze dusome ijambo ry’Imana kuko ibyanditswe ari byo bisobanura ibyanditswe! Bumbura Bibiliya yawe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 6, usome kuva ku murongo wa 1 ugeze kuwa 10.
Mbese Yesu yari ashatse kuvuga iki mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mbese wamenye Isabato nyakuri?
27 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Evangelical Restoration Church yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cy’urubyiruko
11 August 2012, by Patrick KanyamibwaIntumbero y’icyi giterane cy’urubyiruko uyu mwaka iboneka muri Bibiriya mu gitabo cya Zaburi 85:6 havuga ngo “ Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, kugirango ubwoko bwawe bukwishimire?”
Iki giterane gihuza urubyiruko rwa Evangelical Restoration Church District Centre, igizwe na paroisses 15 arizo : Kimisagara, Remera, Kicukiro, Gikondo, Muhanga, Rusororo, Nyamata, Nyacyonga, Gashora,Kacyiru, Kimihurura , Nyarutarama ,Gicumbi, Nyabisindu, Gisoro. Nkuko twabitangarijwe na Christian Kajeneri umwe (...) -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 4)
11 June 2013, by Simeon Ngezahayo«Ameze nk’inkuge z’abagenza, azana ibyokurya bye abikura kure» Imigani 31 : 14 -
Nkunda cyane abagore b’abakozi. Bagira ubutwari bwinshi, kuko bagomba gukora akazi kandi bagakorera n’ingo zabo. Iyo bafite abana, gukora akazi no kwita ku rugo ntibibaha umwanya wo guhumeka.
Bakora ibyo bagomba cyangwa bagamije guteza imbere ingo zabo, byanga bikunda bagomba gukemura ibibazo byo mu ngo zabo. Icyo gihe umugabo ntaba akiri wenyine mu bibazo byo mu rugo. Bene abo bagore baba ari intwari cyane, rimwe (...) -
Burya Imana yigisha abantu bayo
19 October 2015, by Innocent Kubwimana“Nicyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.”1Petero 1.6-7
Kugirango Imana yubake kwizera kwawe, ishyira inzozi muri wowe, hanyuma ikanaguha umwanya wo gufata icyemezo. Birumvikana ko (...) -
Dusabumuremyi Pacifique (ADEPR Rwampara) mu ndirimbo ye avuga ko “Nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana!”
17 February 2014, by Simeon NgezahayoPacifique umuhanzi mushya muri Gospel ubarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM, Paruwasi ya Rwampara aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Imana yarakoze,” iyo ndirimbo ikaba yarakorewe muri BNG Records ikozwe n’uwitwa Eric.
Muri iyo ndirimbo ye, Pacifique avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gushima Imana kuko aho u Rwanda rugeze ngo ari heza kandi nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana kuko ibyo yakoze ari byinshi muri iki gihugu.
Uyu musore tuganira twamubajije kuri iyi (...) -
“YARATUZIGAMYE”NI ALBUM YA MBERE UMUHANZI EDOUARD ARIMO KWITEGURA GUSHYIRA KU MUGAGARARO
4 March 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Edouard GASHIRABAKE ni umwe mu bahanzi batangiye kugenda bigaragaza muri iyi minsi.
Eduard arategura arategura gahunda zitandukanye muri ubu buhanzi bwe, ariko zizibanda ku ivugabutumwa ryagutse abinyujije muri iyi mpano y’ubuhanzi.
Uyu muhanzi ni umusore ukomoka mu karere ka Karongi, ariko ubarizwa i Kigali ku bw’impamvu z’akazi kandi akora katajyanye n’ubuhanzi. Gusa nk’uko yabidutangarije, ngo ni uko yifuza ko mu bihe biri imbere iyimpano ye yayibyaza umusaruro bityo ikaba (...) -
Mu bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo ni bo benshi ariko imyizerere y’inzaduka ikomeje kwiyongera
21 May 2013, by Simeon NgezahayoAbakristo basaga 60% bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, naho abasaga 80% bimukirayo ku buryo butemewe n’amategeko. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ryiga ku banyamadini n’ubuzima bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “The Pew Forum on Religion and Public Life” bugaragaza ko imyimukire y’Abakristo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igenda ihindura isura. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abakristo bakomeza kuruta abandi bose bimukira muri Leta Zunze (...)
-
Korali Siyoni ya ADEPR Nyakabanda mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse
24 March 2016, by UbwanditsiKorari Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell , ku mudugudu wa Nyakabanda iri mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse, kizabera ku kicaro cy’uwo mudugudu , kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kugeza ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016.
Iki giterane cyateguwe na Korali Siyoni mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu bose impamvu n’uburyo bakwiye kuza mu nzu y’Imana.
Nk’uko Umuyobozi w’iyi Korali, MUNYURANGABO Théoneste yabitangarije itangazamakuru, ngo bifuje ko (...) -
Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe (Igice cya 2)Pastor Kanamugire Theogene
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE
· 1YOHANA 3:14-15 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. 15. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.
· 1THESAL 5:22-24 22 Mwirinde igisa nikibi cyose. 23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 24 (...) -
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu ( Igice cya 2)
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO ( Ibikurikira)
Abafilipi 3:7-8 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8. ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Pawulo ntiyaje muri Kristo gushakamo ubutunzi, nkuko abandi bajya babikora, bagashinga amadini kugirango bagire indonke, ahubwo (...)
0 | ... | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | ... | 1850