Amakuru aturuka muri Singapore aravuga ko mu minsi ishize urubuga rwa internet rw’itorero City Harvest Church riyobowe na Pastor Kong Hee n’umufasha we Sun Ho (ari na we nyir’uru rubuga) ruherutse gukurwa ku murongo n’abantu batazwi (dukunze kwita guhakinga), ariko ngo iperereza rikaba rikomeje ndetse hakaba hari abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Ibyo iperereza rimaze kugeraho bivuga ko ababa barakuye ku murongo iyi website ari abakoresha Facebook, bavuga ko bahoze ari abayoboke b’itorero City (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Singapore: Ikibazo cy’ikurwa ku murongo (hacking) ry’urubuga rw’itorero City Harvest Church cyateje impagarara!
6 September 2013, by Simeon Ngezahayo -
Hamuritswe igitangazamakuru cy’ivugabutumwa kizunganira amatorero na Leta
19 March 2013, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, hamuritswe igitangazamakuru ’Rwanda Gospel Magazine’ cyandika ku makuru ya gikristo adashingiye ku idini runaka mu yemera Yesu ; kizajya kibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero no ku ijambo ry’Imana.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’amatorero atandukanye, inzego za Leta, abakirisitu n’abandi, hatangajwe ko Rwanda Gospel Magazine ije mu rwego rwo kunganira amatorero, abahanzi, n’abandi, ariko by’umwihariko ikazajya (...) -
Nyuma y’imyaka 20, Korali Imihigo y’Abera isohoye Album y’amashusho!!!
22 July 2013, by Simeon NgezahayoKuri iki cyumweru taliki 21 Nyakanga, mu masaha ya saa munani ni bwo Korali Imihigo y’Abera yari itangiye igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro album yayo y’amashusho.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuhanzi Mugabo Venuste, akaba ari President w’abahanzi ku rwego rw’igihugu mu itorero ADEPR. Cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi b’itorero rya Butare, n’abandi bari baherekeje ’Korali Ijwi Rirangurura’ yaturutse i Rubavu.
Amakuru dukesha Bazirake Thadee, umutoza wayo kuva yatangira kugeza ubu agira ati (...) -
Pastor Chuck Smith yitabye Imana ku myaka 86 azize cancer
4 October 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’aho asuzumiwemo cancer y’ibihaha mu w’2011, umuvugabutumwa, umunyamakuru kuri radio akaba na pasiteri Chuck Smith yakomeje kuvuga ubutumwa no kuyobora itorero Calvary Chapel Costa Mesa muri California y’Epfo kugeza igihe apfiriye kuri uyu wa kane taliki 3 Ukwakira.
Smith yari azwi cyane kandi akunzwe kubera amavuna yakoze muri za 1960, kuba umuyobozi w’indashyikirwa w’ihuriro Calvary Chapel, no kugira uruhare mu ihindurwa rya muzika yo guhimbaza Imana muri Amerika.
Brad Christerson (...) -
Azasanganya imitima y’abana n’iya ba se ngo atarimbuza isi umuvumo!
9 September 2015, by Alice RugerindindaAzasanganya imitima y’abana n’iya ba se ngo atarimbuza isi umuvumo!
“Uwo niwe uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se , kugirango ntazaza nkarimbuza isi umuvumo .” Malaki 3:24 / Malaki 4:6
“He will turn the hearts of the parents to their children, and the hearts of the children to their parents; or else I will come and strike the land with total destruction."Malachi 4:6 NIV
Imana itugirire neza. Ijambo umuvumo ni ikintu kibi kandi umuntu wese yakwirinda kuko kigira ingaruka mbi, haba muri iki (...) -
Yishe umugore we “ku bw’itegeko ry’Imana”
8 November 2012, by UbwanditsiUmugabo wo mu Gihugu cy’u Budage yishe umugore we arangije amukataguramo ibice kubera itegeko ry’Imana.
Uyu mugabo kuri ubu akurikiranwe mu butabera bw’iki gihugu, urubuga 7sur7 rukaba ruvuga ko yiyiciye umugore yarangiza akamukatamo ibice. Yabwiye urukiko ati “Naketse ko ndi Yesu umugore wange ari Satani.”
Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yishe umugore bari babyaranye abana batandatu, amwica ku tariki ya 4 Kamena 2012. Bari batuye ahitwa Kreuzberg mu mujyi wa Berlin ari na ho (...) -
Igiterane Women And Destiny In Divine Connection, Kitabiriwe cyane kandi kerekana ubumwe mugore ba ba gospel
8 January 2013, by Patrick KanyamibwaKuri iki cyumweru dusoje tariki ya 06.01.2013, muri Serena Hotel habereye igiterane kigamije kwerekana umugore mu muhamagaro.
Ukinjira mu marembo ya Serena Hotel, wabonaga abantu ari benshi bitabira kwinjira mu cyumba cyari giteganijwe kuberamo igiterane cy’umunsi umwe. Ugeze mu cyumba (salle) imbere, wabonaga hatatse hateguye neza, indangururamajwi na zo ziri ahantu zitabangamiye abitabiriye iki giterane. Abakristu baturutse mu matorero atandukanye, wabonaga bicaye, bamwe bahagaze mu (...) -
Ushaka kunezeza Imana ?
20 August 2015, by Innocent KubwimanaIyo abantu basenga cyangwa se bakora indi mirimo myinshi y’Imana, mu by’ukuri baba bifuza kunezeza Imana. Imana ikunda abantu bayishaka kandi ijambo ryayo rivuga ko abayishakana umwete bazayibona.
Kunezeza Imana ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umukristo. Uwandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ‘’umuntu utizera Imana ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.’’ Abaheburayo 11:6
Utaragera kuri aya amagambo habanza amagambo avuga ko Imana (...) -
Waba uzi inkomoko yawe?
5 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari” (1 Abakorinto 15:47-48). Mu murongo wo hejuru, ibyanditswe biravuga ku bwoko bubiri bw’abantu:
uw’ubutaka n’uw’ijuru. Umuntu w’ubutaka yaremwe mu ishusho ya Adamu wa mbere, ari we ikiremwamuntu gikomokaho. Ku rundi ruhande, umuntu w’ijuru, yaremwe mu ishusho ya Adamu wa kabiri – ari we Umwami Yesu (...) -
Iwawa : Abari inzererezi 679 bahindutse abakirisitu barabatizwa
16 August 2013, by UbwanditsiItorero rya ADEPR mu Rwanda rimaze kubatiza urubyiruko rugera kuri 679 mu rwagiye kugororerwa ku kigo cya Iwawa, ababatijwe bahamya ko bagiye kuba imbuto muri rubanda bakora ibikorwa byiza kuko baretse ibibi bahozemo.
Abaheruka kubatizwa, tariki ya 7 Kanama 2013, bagera ku 162, bihamiriza ko bahoze mu bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubujura, ubutekamutwe, ubusambanyi n’ibindi byatumye bajyanwa kwigishirizwa Iwawa nk’uko Kwizera Emmanuel ushinzwe Imenyekanishabikorwa mu Itorero (...)
0 | ... | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | ... | 1850