Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima(Abafilipi 4:6).
Muri Yosuwa 1:9, Imana yabwiye Yosuwa ngo, "...ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose." Ibi byabaye igihe Yosuwa yiteguraga kuyobora Abisirayeli mu gihugu bari barasezeranyijwe. Buri gihe, Imana itubwira kutagira ubwoba cyangwa ngo duhangayike; Ntabwo Ishaka ko uhangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose, uko cyaba kimeze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gutsinda Ubwoba.
25 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Nta handi wakura kurindwa no gutabarwa uretse ku Mana yo mu ijuru
17 February 2016, by Ernest RutagungiraAbiringiye uwiteka bameze nk’umusozi wa siyoni utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka, nk’uko imisozi igose I Yerusalemu niko Uwiteka agose abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose ( Zaburi 125:1-2)
Aya ni amwe mu magambo agaragara mu ndirimbo bibiriya yise iz’ amazamuka muri iriya zaburi , akaba ari amwe kandi adukomeza akadusubizamo ibyiringiro cyane cyane iyo tugoswe n’ibikomeye, twumva nta wo kudutabara, tubona byaducikiyeho, twakubise hirwa no hino bikanga, dukwiye (...) -
Isabukuru y’imyaka itatu bamaranye, barashima Imana umwana w’umuhungu yabaha
13 November 2012, by Pastor Desire HabyarimanaTaliki ya 14 Ugushyingo 2009 niho Kanyamibwa Patrick yambikanye impeta na Mukabacondo Jeanine Keza, basezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko ndetse n’indi mihango yose igendanye n’ubukwe irakorwa, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Nk’uko Kanyamibwa yabitangaje mu Kiganiro twagiranye yavuze ko kuri iyo sabukuru ari bwo basubije amaso inyuma bibuka ibihe byiza bagize ku munsi w’ubukwe bwabo hamwe n’igihe bamaranye ubuzima bagiye bacamo rimwe na rimwe buryoshye (...)
-
Yesu yakongera kugukora ku maso bundi bushya
3 August 2015, by Innocent KubwimanaIrararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.” Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbira irakira isigara ireba byose neza. Mariko 8 :24-25
Nubwo atarangije ibibazo byose ariko Yesu ari mu isi hari umubare munini w’abantu babyungukiyemo, bakira indwara, bakira abadayimoni, babona agakiza, barahumuka, barumva, n’ibindi byinshi yakoze.
Izi nkuru ni iz’umuntu wari impumyi, Yesu amukoraho ngo ayibajije ibyo ireba imubwira ko ibona abantu ariko basa n’ibiti, ngo (...) -
Gicumbi: Umuhanzikazi Diane Niyomukiza agiye kumurika album ye ya mbere
13 February 2014, by Simeon NgezahayoMu itorero AEBR (Association Des Eglise Baptiste Au Rwanda) habonetse undi muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Diane Niyomukiza wo mu Karere ka Gicumbi, na we ugiye kumurika album y’amajwi yise “Intsinzi”.
Ibi bibaye nyuma y’aho uwitwa Niyigaba Samuel ubarizwa muri AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali amurikiye album ye. Nk’uko yabidutangarije, Diane avuga ko azamurika album ye ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku rusengero rwa AEBR mu mujyi wa Gicumbi kuva saa munani (...) -
Umukobwa w’imyaka 16 yicujije kuba anywa amaraso y’abantu
16 October 2012, by UbwanditsiUmukobwa w’imyaka 16 aricuza bikomeye kuba akora imihango ya gishitani irimo cyane cyane kunywa amaraso y’abantu. Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Bulawayo muri Zimbabwe yicujije mu ruhame kuba anywa amaraso y’abantu ndetse anatangaza n’abantu bagera kuri 60 akorana nabo.
Uyu mukobwa yaboneyeho ndetse no kuvuga ku mugaragaro imyirondoro y’abantu bagera kuri 38 bagiye kuzicwa bahitanywe nabo akorera ndetse anavuga aho icyumba bakoreramo iyo mihango giherereye.
Stanley Kwashira ni umwe mu bayobozi (...) -
" Njya mpagarara mu cyuho ngasaba imbabazi mu mwanya w’abahutu bose bakoze Jenocide bakambaza bati :" Ni nde wagutumye? " (Past. Nyamutera Joseph)
17 April 2013, by UbwanditsiMu buzima bwanjye, sinigeze na rimwe numva Data umbyara avuga nabi abatutsi kabone n’ubwo tuvuka mu majyaruguru y’u Rwanda, ari naho ivangura ry’ubwoko ryari ryarashinze imizi. Mu by’ukuri twari dufite abatutsi benshi b’inshuti z’umuryango wacu. Data umbyara yari azwi nk’umunyapolitiki utaracanaga uwaka n’ubutegetsi bwariho bumuziza gusa ko ngo yarwanyaga akarengane kakorerwaga abatutsi muri icyo gihe bagakorerwa n’abahutu.
Nyuma yaho, naje no gusanga sogokuru yaragiriwe neza n’abatutsi kuko mu (...) -
Tabaski umunsi ukomeye cyane
26 October 2012, by UbwanditsiMu byumweru nka bibiri bishize, umujyi wa Thies wose usa nkuwahinduye ibara. Ntimutekreze ko ari ukubera changement climatique (Global worming) ahubwo biraterwa n’aborozi bashoreye intama zabo bagaragara mu mujyi wose, iruhande rw’imihanda ahenshi hakaba hahindutse isoko kuko hari imyiteguro y’umunsi ukomeye cyane bita « fête du mouton », cyangwa se Tabaski. Ingoma zirimo kwitegurwa imyenda iragurwa ibintu birakomeye!
Tabaski, ni izina rihabwa umunsi abandi bita ’Aïd-el-Kébir, muri Afurika yose (...) -
Umuhanzi Sindikubwabo Wellars (Mbereka) aritegura kumurika Alubumu ya 2 y’ indirimbo z’amashusho
15 October 2015, by Innocent KubwimanaUmuhanzi Sindikubwabo Wellas bakunze kwita Mbereka arimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu ye ya 2 y’indirimbo z’amashusho, yise Ni ukubera Imana.
Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, kikazabera kuri ADEPR-Kagarama, guhera sa sita z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri.
Amakorari yatumiwe azafasha uyu muhanzi muri iki giterane akaba ari Korari Filadelifiya, Korari Itabaza ndetse na Korari Umunezero isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro), ku (...) -
Gushima kwacu bikwiye guhumuriza abari mu makuba. Ev. Cyprien
26 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 116:12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cyawe cy’agakiza nambaze izina ry’Uwiteka.
2 Abakorinto 1:3-4 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, ari nayo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.
Twibukiranye zimwe mu mpamvu zituma dushima Imana:
Nuko Imana yaturemye kandi ikatugira abantu. Ikindi (...)
0 | ... | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | ... | 1850