Abakristo basaga 60% bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, naho abasaga 80% bimukirayo ku buryo butemewe n’amategeko. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ryiga ku banyamadini n’ubuzima bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “The Pew Forum on Religion and Public Life” bugaragaza ko imyimukire y’Abakristo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igenda ihindura isura. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abakristo bakomeza kuruta abandi bose bimukira muri Leta Zunze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mu bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo ni bo benshi ariko imyizerere y’inzaduka ikomeje kwiyongera
21 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Korali Siyoni ya ADEPR Nyakabanda mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse
24 March 2016, by UbwanditsiKorari Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell , ku mudugudu wa Nyakabanda iri mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse, kizabera ku kicaro cy’uwo mudugudu , kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kugeza ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016.
Iki giterane cyateguwe na Korali Siyoni mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu bose impamvu n’uburyo bakwiye kuza mu nzu y’Imana.
Nk’uko Umuyobozi w’iyi Korali, MUNYURANGABO Théoneste yabitangarije itangazamakuru, ngo bifuje ko (...) -
Nyuma yo guhindura izina, Chorale Besalel yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gutaramira abakunzi bayo!
25 February 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko duherutse kubibatangariza, chorale yari izwi ku izina ry’Abatoranijwe yo mu itorero ry’ADEPR Gatenga umudugudu wa Murambi yahinduye izina yitwa Besalel, bisobanurwa ngo “mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Kuri iki cyumweru taliki 2/03/2014, chorale Besalel izataramira abakunzi bayo mu giterane cy’ivugabutumwa izakorera kuri ADEPR Gatenga, guhera saa munani z’amanywa.
Muri iki giterane, Besalel izaba iri kumwe na chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paroisse ya Gasave; (...) -
Imyambarire y’igitsina gore mu nsengero irakemangwa
30 September 2013, by UbwanditsiAbantu batandukanye bakomeje kunenga imyambarire ya bamwe mu bagore n’abakobwa mu nsengero zimwe na zimwe, bavuga ko hari abambara imyenda irangaza, abandi bakavuga ko harangara utazi ikiba cyamuzanye.
Abanenga imyambarire y’igitsinagore mu rusengero, bavuga ko bamwe muri bo baba bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu birori runaka.
Dukuzumuremyi w’imyaka 27 asengera mu itorero rimwe ryitwa irya kirokore riri mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko imyambarire y’abagore/abakobwa basengana (...) -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 8)
19 December 2013, by Simeon Ngezahayo« Afatisha ukuboko urumambo ruriho impamba, intoki ze zigafata igiti ahotoza. Aramburira abakene ibiganza, kandi insudhyi akazitiza amaboko” Imigani 31 : 19-20
mbega ukuntu ari iby’ibyishimo kubona umugore arimbisha inzu, no kwakira incuti mu muryango, no kwakira abahisi bigendera, no gutanga impano zifite “ireme” ku batuzengurutse! Ubuzima burimo amahirwe menshi yo kwishima, no kwemerwa, ndetse no kuba “uw’umumaro”.
Nkiri muto, nakoraga umurimo wo kudoda. Uko ni ko nadoze amashuka yanjye yose, (...) -
62.5% by’Abapasiteri ntibashyigikiye ibitero kuri Syria - NAPP NAZWORTH
6 September 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango w’abavugabutumwa muri Amerika (NAE) mu bapasiteri bibumbiye muri uyu muryango bwagaragaje ko 62.5% badashyigikiye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Syria bigamije guhosha intambara.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ‘The Christian Post’ avuga ko muri ubu bushakashatsi bwari bufite umutwe ugira uti "Mbese Congré y’Amerika ikwiriye kwemeza ko ingabo z’Amerika zigaba ibitero kuri Syria?", abagera kuri 37.5% gusa ari bo bashubije ‘Yego’ kuri iki (...) -
Ukwiye gusobanukirwa n’ igihe cyiza cyo gukorera Imana.
31 January 2016, by Ernest RutagungiraUjye wibuka umurenyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “sinejejwe na byo” izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa, ibicu bitaragaruka imvura ihise, n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama n’abasyi bakarorera kuko babaye bake n’abarunguruka mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakigwa, n’ijwi ry’Ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishywa bugufi, ni (...)
-
Ni gute wagira umutima uboneye?
15 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana(1Tim.4:12)”Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ,ahubwo ube icyitegerezo cy’abizera ku byo uvuga,no ku ngeso zawe no kurukundo ,no ku kwizera no kumutima uboneye.”
Kuba icyitegererezo ni ukuba umuntu abandi bose bareberaho gukora imirimo myiza yose.
“wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza,kandi mw’iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza”(Tito2:7)
Yesu ajya gusubira mu ijuru yaravuze ngo “Mbahaye icyitegererezo ,kugira ngo mukore nkuko mbakoreye.”(Yohana13:15) (...) -
Umurabyo utangaje i Vatican nyuma gato yo kwegura kwa Papa
13 February 2013, by UbwanditsiBamwe ubu bari kwibaza icyo bishatse kuvuga, niba ari ikimenyetso kivuye mu ijuru cyangwa ari ibisanzwe, ariko bidakunze kuba kunzu ya Papa.
Inyubako izwi nka Mutagatifu Petero ikaba igicumbi cya Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamyasheho umurabyo munini amasaha macye nyuma y’uko Papa Benedigito wa 16 yeguye.
Uyu murabyo wateje kubura kw’umuriro amasegonda macye cyane i Vatican wakubise hejuru neza neza ya Basilica St Pierre izwi cyane, ndetse na za camera zimwe zibasha (...) -
ADEPR Muhima: Igiterane ngarukacyumweru kiratangira kuri uyu wa 10 Ukwakira
8 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri ADER Muhima komite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Muhima bateguye gahunda y’ibitarabo bihoraho bizajya biba buri wa gatanu w’Icyumweru.
Nyuma y’ibitaramo biherutse kuba kuva taliki ya 16/09/2013 kugeza 22/10/2013 kuri ADEPR Muhima abantu benshi bakabihembukiramo, kuri ubu komite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu bateguye gahunda y’ibiterane bihoraho buri wa gatanu w’icyumweru.
Nk’uko twabitangarijwe na Pst Thegene KANAMUGIRE wo kuri uyu mudugudu, ibi (...)
0 | ... | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | ... | 1850