“Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mum’umutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye!” Zaburi 66: 18
Ikibazo gikuru abashakanye bifuza gusengera urugo rwabo bahura nacyo, havuyeho icyo kubura umwanya, n’ukujya imbere y’Imana batunganye, bejejwe. Umuntu agomba kujya imbere y’Imana afite umutima utamucira urubanza kugira ngo abe yategereza ibisubizo bizima kandi byuzuye.
Ubaye ufite inzika k’umutima, umujinya, umushiha, kutababarira n’izindi kamere zitanezeza Imana harimo kutihana, gusenga kwawe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ese uwo mwashakanye umusengera ute iyo hagize ibyo mutumvikana?
9 April 2016, by Isaro Marie Ange -
Impamvu 10 zituma amatorero mato aguma hasi (Igice cya 1) – Dr. Joseph McKeever
8 March 2016, by Simeon NgezahayoNzi byinshi byatuma amatorero mato akura kurusha amanini. Nayoboye amatorero 3 mato, kandi rimwe muri ayo uko ari atatu ni ryo ritakuze. Nari ndangije amashuli makuru mfite mu mutwe hafungutse, nta mahugurwa nahawe, nta nararibonye mfite, nta bumenyi mfite mu bijyanye n’uwo murimo. Amatorero abiri nayoboye nyuma y’iryo yazamutse neza, n’ubwo nagendaga nyamaraho imyaka 3 rimwe ryikubye incuro 2 irindi 3 mu mubare w’Abakristo n’amaminisiteri.
Iyo nkoresheje ijambo “gukura,” simba nshatse kuvuga (...) -
Indwara y’amaso yiswe « Amarundi » yiganje mu bigo by’amashuri
31 May 2012, by UbwanditsiMu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu hakomeje kugaragaramo indwara y’amaso izwi ku izina ry’amarundi, iyi indwara ikaba yandura mu gihe uwafashwe n’iyo ndwara yikoze mu maso agasuhuza undi nawe yaza kwikora mu maso akaba yayandura, cyangwa ikandura binyuze mu gutizanya ibikoresho.
Nk’uko Nsengimana Jean Marie Vianney umuganga w’amaso uvurira ku bitaro bya Kabgayi yabisobanuye iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko kitwa “Adenovirus”. Igenda ikwirakwira bitewe n’abantu bayanduye bava mu gace (...) -
Umuvugizi wa ADEPR yasabye abapasiteri bashya muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza(Kicukiro) kurangwa n’ubunyangamugayo
5 June 2016, by UbwanditsiUmuvugizi wa ADEPR Rev Pastor Sibomana Jean yasabye abapasiteri bahawe inshingano nshya kuzarangwa n’ubunyangamugayo, bakaba intangarugero mu mirimo mishya bahawe. Uyu mushumba yibukije abasengewe ko izi nshingano atari umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye ahubwo ari undi mutwaro bongererewe mu murimo w’Imana ngo batange umusanzu wabo mu kubaka itorero, ababwira ko bakwiye kwitwararika kuko Imana izababaza ibyawo.
Ibi Rev Past Sibomana yabisabye aba bashumba bashya mu muhango wo kubimika (...) -
Mu bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo ni bo benshi ariko imyizerere y’inzaduka ikomeje kwiyongera
21 May 2013, by Simeon NgezahayoAbakristo basaga 60% bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, naho abasaga 80% bimukirayo ku buryo butemewe n’amategeko. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ryiga ku banyamadini n’ubuzima bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “The Pew Forum on Religion and Public Life” bugaragaza ko imyimukire y’Abakristo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igenda ihindura isura. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abakristo bakomeza kuruta abandi bose bimukira muri Leta Zunze (...)
-
Korali Siyoni ya ADEPR Nyakabanda mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse
24 March 2016, by UbwanditsiKorari Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell , ku mudugudu wa Nyakabanda iri mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse, kizabera ku kicaro cy’uwo mudugudu , kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kugeza ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016.
Iki giterane cyateguwe na Korali Siyoni mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu bose impamvu n’uburyo bakwiye kuza mu nzu y’Imana.
Nk’uko Umuyobozi w’iyi Korali, MUNYURANGABO Théoneste yabitangarije itangazamakuru, ngo bifuje ko (...) -
Urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo byangejeje kukwakira Yesu Kristo nk’ Umwami w’ubugingo bwanjye
21 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmazina yanjye nitwa Sandeep Thomas navukiye mu buhinde ndererwa muri Amerika nkuko ngiye kubibabwira mu buhamya bwanjye
Uyu munsi wa none, ndashaka kubasangiza inkuru y’Urukundo, Ubuntu, n’ubuzima bushya muri Yesu Kristo !
Nkuko bizwi na benshi hari abana barenga miliyoni bo k’umuhanda birirwa bazerera mu mihanda yo mu Buhinde, batajya mumashuli hafi miliyoni 17 z’abana bimfubyi banywa ibiyobyabwenge byibanze cyane mu bigitsina gabo. wibereye hano nti wamenya icyo ibindi bihugu bitekereza (...) -
Ingingo 11 zigaragaza ko umuhamagaro wawe uva ku Mana. Rev Rurangirwa Emmanuel
29 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbintu 11 birera, bikubaka, bikanakomeza umuhamagaro wo gukorera Imana mu mukozi wayo yos.1-5-9.
1.Kwiyumvira wowe ubwawe no kumenya neza udashidikanya ko Imana ariyo yaguhamagaye, ukaba ufite ibihamya bifatika . Byaba ibyo watangamo ubuhamya ku mugaragaro (témoignage public), n’ibyo uziranyeho n’Imana mu ibanga.Automatic word wrap Mose, Kuva 3:1-12, Gidiyoni, Abac.6:11-24, Dawidi 16:1-13
2.Guhora wumvira Imana mu byo igutegeka kuyikorera byose kabone nubwo byaba bidasobanutse ku bantu bamwe (...) -
Kubaha Imana ibihe bitabyemera
27 July 2015, by Innocent KubwimanaMaze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza. Daniyeli 1:8
Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Itangiriro 39:9
Izi nkuru zombi uzihereye hejuru, iya mbere yo muri Daniyeli ivuga iby’abahungu bajyanwe i Babuloni nk’abanyagano hanyuma bo bakaza (...) -
Nyuma yo guhindura izina, Chorale Besalel yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gutaramira abakunzi bayo!
25 February 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko duherutse kubibatangariza, chorale yari izwi ku izina ry’Abatoranijwe yo mu itorero ry’ADEPR Gatenga umudugudu wa Murambi yahinduye izina yitwa Besalel, bisobanurwa ngo “mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Kuri iki cyumweru taliki 2/03/2014, chorale Besalel izataramira abakunzi bayo mu giterane cy’ivugabutumwa izakorera kuri ADEPR Gatenga, guhera saa munani z’amanywa.
Muri iki giterane, Besalel izaba iri kumwe na chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paroisse ya Gasave; (...)
0 | ... | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | ... | 1850