IMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE
· 1YOHANA 3:14-15 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. 15. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.
· 1THESAL 5:22-24 22 Mwirinde igisa nikibi cyose. 23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 24 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe (Igice cya 2)Pastor Kanamugire Theogene
19 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu ( Igice cya 2)
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO ( Ibikurikira)
Abafilipi 3:7-8 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8. ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Pawulo ntiyaje muri Kristo gushakamo ubutunzi, nkuko abandi bajya babikora, bagashinga amadini kugirango bagire indonke, ahubwo (...) -
Nyuma yo guhindura izina, Chorale Besalel yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gutaramira abakunzi bayo!
25 February 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko duherutse kubibatangariza, chorale yari izwi ku izina ry’Abatoranijwe yo mu itorero ry’ADEPR Gatenga umudugudu wa Murambi yahinduye izina yitwa Besalel, bisobanurwa ngo “mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Kuri iki cyumweru taliki 2/03/2014, chorale Besalel izataramira abakunzi bayo mu giterane cy’ivugabutumwa izakorera kuri ADEPR Gatenga, guhera saa munani z’amanywa.
Muri iki giterane, Besalel izaba iri kumwe na chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paroisse ya Gasave; (...) -
Imyambarire y’igitsina gore mu nsengero irakemangwa
30 September 2013, by UbwanditsiAbantu batandukanye bakomeje kunenga imyambarire ya bamwe mu bagore n’abakobwa mu nsengero zimwe na zimwe, bavuga ko hari abambara imyenda irangaza, abandi bakavuga ko harangara utazi ikiba cyamuzanye.
Abanenga imyambarire y’igitsinagore mu rusengero, bavuga ko bamwe muri bo baba bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu birori runaka.
Dukuzumuremyi w’imyaka 27 asengera mu itorero rimwe ryitwa irya kirokore riri mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko imyambarire y’abagore/abakobwa basengana (...) -
62.5% by’Abapasiteri ntibashyigikiye ibitero kuri Syria - NAPP NAZWORTH
6 September 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango w’abavugabutumwa muri Amerika (NAE) mu bapasiteri bibumbiye muri uyu muryango bwagaragaje ko 62.5% badashyigikiye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Syria bigamije guhosha intambara.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ‘The Christian Post’ avuga ko muri ubu bushakashatsi bwari bufite umutwe ugira uti "Mbese Congré y’Amerika ikwiriye kwemeza ko ingabo z’Amerika zigaba ibitero kuri Syria?", abagera kuri 37.5% gusa ari bo bashubije ‘Yego’ kuri iki (...) -
Ukwiye gusobanukirwa n’ igihe cyiza cyo gukorera Imana.
31 January 2016, by Ernest RutagungiraUjye wibuka umurenyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “sinejejwe na byo” izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa, ibicu bitaragaruka imvura ihise, n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama n’abasyi bakarorera kuko babaye bake n’abarunguruka mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakigwa, n’ijwi ry’Ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishywa bugufi, ni (...)
-
GISENYI: Zeraphaty Holy Church ikorera I Rubavu yateguye igiterane cyo Guhembura imitima.
4 February 2016, by Ernest RutagungiraZERAPHATY HOLY CHURCH, itorero rikorera umurimo w’Imana mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu ryateguye igiterane cy’iminsi 2 kigabije guhembura imitima y’abazacyitabira. Nk’uko Rev Past Habimana Jean Bosco yabitangarije agakiza.org ngo nyuma y’imyaka hafi 4 iri torero rimaze ritangiye, bagiye babona imbaraga z’Imana binyuze mu gusenga n’ibiterane bitandukanye bagiye bakora, akaba ari muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba ku matariki ya 06-07 Gashyantare 2016.
ZERAPHATY HOLY CHURCH (...) -
Umurabyo utangaje i Vatican nyuma gato yo kwegura kwa Papa
13 February 2013, by UbwanditsiBamwe ubu bari kwibaza icyo bishatse kuvuga, niba ari ikimenyetso kivuye mu ijuru cyangwa ari ibisanzwe, ariko bidakunze kuba kunzu ya Papa.
Inyubako izwi nka Mutagatifu Petero ikaba igicumbi cya Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamyasheho umurabyo munini amasaha macye nyuma y’uko Papa Benedigito wa 16 yeguye.
Uyu murabyo wateje kubura kw’umuriro amasegonda macye cyane i Vatican wakubise hejuru neza neza ya Basilica St Pierre izwi cyane, ndetse na za camera zimwe zibasha (...) -
Bacterie nshya yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikomeye kurusha SIDA
3 June 2013, by UbwanditsiAbashinzwe ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika batangaje ko rubanda rukwiye kwirinda nyuma y’uko ahitwa Hawaii havumbuwe ku bantu babiri “Bacterie” idasanzwe. Iyi “Super bacteria” yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ngo ishobora gushegesha umubiri kurusha SIDA.
Ibigo byitwa “Centers for Disease Control and Prevention” muri Amerika byasabye Leta ya Washington kurekura miliyoni 50$ zo kugerageza gukora “antibiotique” yo guhangara iyo ‘bacterie’.
Iyi ‘bacterie’ yiswe H041 yabonetse bwa (...) -
ADEPR Muhima: Igiterane ngarukacyumweru kiratangira kuri uyu wa 10 Ukwakira
8 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri ADER Muhima komite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Muhima bateguye gahunda y’ibitarabo bihoraho bizajya biba buri wa gatanu w’Icyumweru.
Nyuma y’ibitaramo biherutse kuba kuva taliki ya 16/09/2013 kugeza 22/10/2013 kuri ADEPR Muhima abantu benshi bakabihembukiramo, kuri ubu komite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu bateguye gahunda y’ibiterane bihoraho buri wa gatanu w’icyumweru.
Nk’uko twabitangarijwe na Pst Thegene KANAMUGIRE wo kuri uyu mudugudu, ibi (...)
0 | ... | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | ... | 1850