Bimwe mu birenze gutekereza kw’umuntu, ibirenze ubushobozi bwe, ndetse ibigaragara ko bidashoboka ushingiye kuri kamere muntu,harimo kujya mu ijuru kwacu nk’abantu dushaka ubutunzi buri munsi,myamara kubizera Imana bakayubaha si ikintu cyo gutindaho cyangwa kugisha umutima inama, kuko byose birashoboka rwose “Matayo 19:26”.
Nk’uko tubibona muri iki gice twanditse haruguru, Nyuma y’aho umusore w’umutunzi abarije Yesu ati: Ese ko ayo mategeko yandi umbwiye nayitondeye nsigaje iki ngo mbone (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Kujya mu ijuru kuri benshi babona bidashoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.
31 May 2016, by Ernest Rutagungira -
Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril
17 September 2013, by Isabelle GahongayireKunesha k’urugo cyangwa k’umuntu w’ingaragu biterwa n’uburyo uwo muntu abana n’Imana. Ubuzima bwacu bugomba gushingira ku Mana no ku ijambo ryayo. Imana nta bwo ari inyongezo ku buzima bwacu, ahubwo ni urufatiro rw’ubuzima bwacu.
Urugo ruhabwa umugisha iyo abashakanye babayeho ku bw’Imana. Biragoye ko tubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu iyo tubaho uburyo tubitekereza n’uko tubigambirira. Imana nta bwo iha umugisha imigambi yacu, ahubwo iwuha imigambi yayo. Urugo ruhawe umugisha rutumbira Imana (...) -
Carolina: Igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “God Bless America” cyashojwe kuri uyu wa 11/9
12 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 9 Nyakanga, mu mujyi wa Charlotte (North Carolina) hatangiye igiterane cy’iminsi 3. Iki giterane cyitabiriwe n’amatorero y’Ababatisita asaga 60. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga hari hitezwe ko abantu bagera kuri 7,000 bari bwitabire iki giterane cyari kiyobowe na Evangelist Byron Foxx, gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwibuka intwari z’Amerika zatabarutse zihitanywe n’ibitero byo ku wa 11/9.
Iki giterane cyiswe “Iteraniro ry’Abanyamerika bashima” cyitabiriwe (...) -
Irani na Hezbollah byahize guhanagura Israel ku ikarita y’Isi
20 August 2012, by UbwanditsiKimwe n’umutwe w’intagondwa z’umutwe wa Hezbollah, zifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Libani, Perezida wa Irani Mahamoud Ahamedinejad batangaje ko Israel iramutse irashe isasu rimwe ku butaka bwa Irani, bazahita bayihindura ibishingwe.
Iyi nkuru dukesha TV5 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, ivuga inerekana inama z’urudaca zikomeje gukorwa ku ruhande rwa Israel, kugira ngo igabe ibitero simusiga ku nganda za Irani zikora ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibitero bitahiriye (...) -
Imana igushaka ukiri muto ngo igukoreshe
27 August 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe mbere yo kwibaza uwo muzabana ukwiye kubanza kwibaza niba hari uwakwemera ko mubana. Hari igihe umuntu aba aho nta gahunda, ubunyangamugayo bumuba kure nawe azi neza ko ingeso ze atari nziza ariko agatangira kwibaza umukobwa cyangwa umuhungu bazabana kandi ugasanga arashaka uw’imico myiza.
Iyi niyo mpamvu mbere yo kwibaza niba uzabona uwo mubana ujyanye n’uko ubyifuza hamwe no gushaka kumenya uko uzatoranya uwo muzabana wabanza ukibaza niba hari uwagutoranya, ukibaza niba hari (...) -
Uyu mwisirayeli afatwa nk’umwe mu batasi kabuhariwe babayeho mu mateka y’isi. Ange Victor Uwimana
23 April 2014, by Ange Victor UWIMANAIbikorwa byo kuneka umwanzi byatangiye kera, ndetse mu bihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa berekeza I Kanani byabaye ngombwa ko bakoresha ba maneko, “Uwiteka abwira Mose ati, ‘Tuma abantu batate igihugu cy’I Kanani, icyo mpa Abisirayeli.” (Kub.13:2), “Bari I Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata…” (Yos.2:1). Na n’uyu munsi, ibihugu byinshi bikaba bishora akayabo k’amafaranga mu bikorwa by’ubutasi. Imihanda imwe yo muri Isirayeli yitirirwa El Cohen, uyu (...)
-
Hari icyo ugomba guhomba kubwa Yesu Kristo.
11 May 2016, by Ernest RutagungiraNyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo ( Abafiripi 3:7).
Kubaho mu ubuzima bw’ibyaha bitsikamira benshi ndetse bamwe bakaba imbata yabyo, rimwe na rimwe iyo umaze kugikora uricuza, uti nabikoreye iki, nyamara ntacyo kwicuza bikumarira, kuko iyo ako gahinda (...) -
Gusenga Imana ishaka
2 November 2015, by Innocent KubwimanaYohana 4:24
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri." Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana.
Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki (...) -
N’ubwo afite ubumuga bw’ubugufi ntibimubuza gukorera Imana
20 September 2013, by UbwanditsiUyu mukobwa Mukamugema Mariya uba mu Itorero rya EAR muri Diyosezi ya Butare,afite imyaka 38 ariko afite ubumuga bwo kuba mugufi mu buryo bukabije kuko afite uburebure bwa santimetero nka mirongo itanu gusa ariko ngo ibyo ntibishobora kumubuza guhimbaza Imana.
Uyu Mukamugema Mariya yagiranye ikiganiro na Isange.com ayitangariza ko yavutse nk’abandi bana ariko aza kugira ikibazo cyo kuvuka afite uburebure butamenyerewe,aza no kugira ingorane nyina umubyara nawe,aza gupfa ariko uyu mwana (...) -
Umuhanzi Ari Tayari agiye kumurika Album ye ya mbere y’amashusho
27 December 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Nsaguye Amiel uzwi ku izina rya Ari Tayari (yiswe kubera indirimbo ye yakunzwe na benshi ikanamenyekana cyane kuri Televiziyo y’u RwandaTVR) aritegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere y’amashusho. Uyu muhanzi yadutangarije ko agiye kumurikira abakunzi be umuzingo wa mbere w’indirimbo ze z’amashusho witwa ARI TAYARI.
ARI TAYARI yakomeje adutangariza ko iyo Album azayimurika mu gitaramo kizaba kur’icyi cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013 guhera isaa munani z’umugoroba kugeza isaa (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | ... | 1850