Igihe cyo kurambagiza ni igihe gitegura gushyingiranwa no kubana kw’abantu babiri ; umuhungu n’umukobwa. Hari igihe cyo guhura n’igihe cyo kumenyana hanyuma bigasozwa no kubana. Iyo abantu bari mu rukundo rimwe na rimwe rurabatwara rukabibagiza ko kubana ngo bakore umuryango atari uguhura gusa.
Carlo Brugnoli asobanura ko gushakana kw’abantu babiri ari ukwihuza k’umuryango mushya. Avuga kandi ko aba bantu babiri baba bihuje batandukanye ku imico, amakosa, imyitwarire imyiza n’imibi ihishe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ese ni iki Bibiliya ivuga ku irambagiza ?
30 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Nyarugunga: Igiterane cy’iminsi 2 cyasize ububyutse kuri ADEPR Rwimbogo
28 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 26-27 Ukwakira, kuri ADEPR Rwimbogo, Paroisse ya Nyarugunga hari hateguwe igiterane cy’iminsi 2 gifite intego igira iti "Byuka urabagirane!" Yesaya 60:1.
Iki giterane cyari kigamije ububyutse, cyari kirimo abavugabutumwa nka Pastor Desire Habyarimana ari na we wigishije kuri uyu wa gatandatu. Mu ijambo rye, amaze gusoma intego y’igiterane yagize ati "Ububyutse buraharanirwa. Iyo umuntu ashaka gukanguka, ava mu bitagira umumaro bimutwarira umwanya." Yatanze ingero nyinshi zituma (...) -
Komera, wiva mu masezerano Imana izakugarukaho
31 August 2015, by Innocent KubwimanaNubwo isi tuyishakiramo ubuzima tukanayibamo, rimwe na rimwe tukayiboneramo n’ibitunezeza ariko kandi na none yuzuyemo byinshi bisenya imitima yacu. Ibi bituma abantu bagendana ibibakomeretsa bitari bimwe. Ntacyo wakora ngo bishire, umuririmbyi yaravuze ngo ntihazabura intambara ntabwo amahoro azabura keretse gusa Yesu atsembyeho urupfu n’ibyaha.
Mugihe rero Yesu atarabitembaho nta kindi twakora uretse kubibamo. Ese biramutse bibaye byinshi twakora iki? Twava mu nzu y’Imana? Imana (...) -
Nugumana n’Imana ntizaguhidura mu by’Umwuka gusa!
23 July 2015, by Innocent KubwimanaUshingiye ku mazina atandukanye y’Imana dusanga muri Bibiliya, wasanga Imana nta gice na kimwe cy’ubuzima idakoraho. Buri zina rihishura imwe mu mirere y’Imana n’amasezerano yihariye ku buzima bwacu nk’abantu.
Iyo tumenye Imana kandi by’ukuri, bitwuzuza ibyiringiro n’icyizere kuko duhishurirwa ko Imana iri hejuru y’ibintu byose tugenda ducamo umunsi ku munsi. Gusobanukirwa Imana n’urukundo rwayo rutarondoreka kuri twe bituma imitima yacu ituriza muri yo, tukumva tuguwe neza mu bice byose (...) -
Inyungu zibonerwa mu gukorera Imana
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHari abantu basobanukiwe neza impamvu zo gukorera Imana abo bantu ntibashidikanya kugukorera Imana ahubwo bahora banyotewe no gukora imirimo Imana ibategeka kuko bazi neza ko harimo inyungu nyinshi , Dore zimwe mu nyungu abantu bakorera Imana bagendana nazo .
1.Iyo ukorera Imana irakurinda
Iyo uri umukozi w’Imana,irakurinda kuko hari ibintu byayo uba ubitse muri wowe kandi bifite umumaro munini bishatse kuvuga ko ugendana isezerano ry’uburinzi aho uba uri hose ku bwuko uri umukozi wayo. (...) -
Muri Amerika: hatangijwe ikiganiro cya televiziyo gikora mw’izina rya ya nyamanswa antikristo “666″
4 October 2012, by UbwanditsiCALIFORNIA, AMERIKA – I New York, muri Amerika, hari ikiganiro cya televiziyo gishya kimaze iminsi mike gitangiye gukorera ku mugaragaro. Iki kiganiro ntigisanzwe, kuko cyitiriwe inomero 666. Izi zikaba inomero za ya nyamanswa “Antikristo”, nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:18. Iki kiganiro rero kikaba cyarahawe izina rya 666 Park Avenue. Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia rwandika amateka y’ibintu n’abantu, avuga yuko iki kiganiro cya televiziyo cyatangijwe n’Umunyamerika witwa (...)
-
Costco irasaba imbabazi ko yise Bibiliya "Igitabo cy’inkuru z’impimbano (fiction)"
26 November 2013, by Simeon NgezahayoCompany yitwa Costco ikorera mu mujyi wa Simi Valley, Calif. yokejwe igitutu n’Abakristo bo mu karere nyuma y’aho ububiko bwayo bushyiriye ikimenyetso kuri Bibiliya cyanditseho ko ari igitabo cy’inkuru z’impimbano (fiction). Inzu y’ububiko ku rwego rw’igihugu yasohoye ubutumwa bwo gusaba imbabazi mu izina ry’ishami ryabikoze, ivuga yuko yabikoze yibeshye kandi ko n’ikimenyimenyi abakozi bihutiye kubikosora. Pastor Caleb Kaltenbach uyobora itorero Discovery Church mu mujyi wa Simi Valley yabonye (...)
-
Diane Nkusi yateguye igiterane cy’abari n’abategarugori umwaka wa 2013 ugitangira
25 December 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Diane nkusi wamenyekanye ku ndirimbo nyisnhi zitandukanye harimo nka “Mukunzi mwiza” hamwe n’izindi nyinshi zitandukanye zihimbaza Imana, ndetse wanasohoye igitabo yise “La folie de la foi”, yateguye igiterane yise Women and Destiny in divine connection kizaba ku cyumweru tariki ya 6/01/2013 muri Serena Hotel, kwinjira bikaba ari ubuntu.
Nkuko yabidutangarije mu magambo ye akaba yagize ati “Mukobwa, Mudamu...nabatumiye mwese muri iki giterane Women and Destiny ku tariki 6 Mutarama 2013 (...) -
Bethel : Abakirisito barashaka ibisobanuro ku mikoreshereze y’amaturo
16 November 2012, by UbwanditsiMu Itorero Bethel riherereye i Remera aho bita mu Giporoso mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’umutungo. Abakirisito bashaka kumenya imikoreshereze y’umutungo w’Itorero, nyamara ubuyobozi bw’Itorero bukavuga ko nta n’umwe ufite imigabane mu Itorero.
Iri torero ryashinzwe mu mwaka w’1998 riyoborwa na Pasiteri Nkurunziza Francois warishinze, akaba yungirijwe n’umugore we Pasiteri Umugiraneza Tereza.
Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayoboke ba Bethel, avuga ko ku (...) -
Wari uzi ko Telephone zigendanwa ku ngimbi n’abangavu zikora ku buzima bwabo bwo mu mutwe?
24 October 2012, by UbwanditsiGukoresha Telephone ubu byinjiye mu buzima bwa buri munsi haba mu ngo, mu mashuri, ku kazi, mu bucuruzi ndetse n’ahandi hose hakaneye itumanaho. Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi ku ngimbi ndetse n’abangavu bakunda kuvugira kuri Telefoni mu gihe kinini cy’ijoro.
Bumwe mu bushakashatsi bwakorewe mu Buyapani bukaba bwaranasohotse muri Magazine izwi ku izina rya Journal of Pediatric Psychology", bwashyize ahagaragara zimwe mu mpungenge ziboneka, ku ngimbi n’abangavu cyane cyane, biturutse ku (...)
0 | ... | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | ... | 1850