Urubyiruko rumwe ruvuga ko rukunda gusomana n’abakunzi babo. Ibi akenshi babikora batazi uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’ubwa bagenzi babo, bityo bikaba byatuma bandura indwara ya SIDA ishobora kwandurira mu gusomana bitewe n’uburyo bikozwemo. Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanywa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.
Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gusomana byanduza SIDA
4 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE -
Wafasha ute umwana ufite ikibazo cyo gutinya (Timidite).
13 June 2012, by Kiyange Adda-DarleneGutinya bigaragarira abadafite icyo kibazo nk’ikintu kidafite icyo gitwaye. Kandi ni ikibazo gishobora kubangamira ubuzima, gishobora kuzanira umwana ubwoba budasanzwe, kugira isoni mu buryo budasanzwe ( panique), Noneho rero, ababyeyi bose bakunda abana babo baba bashaka kubafasha kugira ngo bave muri icyo kibazo cyo gutinya kandi batazi uburyo bakoresha kugira ngo babigereho.
Si byizan,guha akato umwana ufite ikibazo cyo gutinya. Hari ijambo ribi umubyeyi aba akwiye kwirinda : kubwira (...) -
Liliane Kabaganza na Mama Zoulou muri film nshya yabo ya kabiri bise “Isaha”
2 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzikazi Liliane Kabaganza yadutangarijeko nyuma yo gusohora film yitwa “Wabikoreye Iki” Part 1 na Part 2, kuri uyu wa mbere tariki ya 4/11/2013 bazasohora filime nshya yindi ya kabiri yitwa “Isaha” (Time).
Nk’uko twabitangarijwe na Director akaba na script writer w’iyi film, Munyaneza Prince, ngo umukinnyi iyi film ishingiyeho bita “D.O.P” mu magambo ahinnye ni Cyuzuzo Claude, akaba ari we nyiri Naom Graphic Studio banatunganyirizamo amashusho y’iyi film.
Iyi film ivuga ku buzima bwa couple (...) -
Billy Graham yigishije inyigisho ye ya nyuma mu isabukuru y’imyaka 95 y’amavuko!
11 November 2013, by Simeon NgezahayoMu munsi mukuru we wo kwizihiza imyaka 95 y’amavuko witabiriwe n’abantu basaga 900, umuvugabutumwa Billy Graham yatanze inyigisho ye yiswe iya nyuma abinyujije muri video yamaze iminota igera kuri 30.
Amakuru dukesha urubuga USA Today aravuga ko Billy Graham yatanze ubutumwa bujyanye n’iby’agakiza, akavuga ko amaze igihe arizwa n’inzira y’agakiza k’Amerika.
Yagize ati "Igihugu cyacu gikeneye cyane gukanguka mu buryo bw’umwuka. Maze igihe ndira, kuko nazengurutse imijyi myinshi mbona uburyo abantu (...) -
Korali Betania ya ADEPR Gihundwe igarutse gutaramira i Kigali mu giterane cy’iminsi 2 cyateguwe na ADEPR Kimihurura
29 November 2013, by Simeon NgezahayoADEPR Kimihurura muri iyi weekend yabateguriye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo. Iki giterane kizabera kuri ADEPR Kimihurura, kikazitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye ndetse na korali ikunzwe cyane kandi inamaze igihe mu itorero rya ADEPR, ari yo korali Betaniya ibarizwa muri ADEPR Gihundwe.
Korali Betaniya ntikunze kugaragara mu mujyi wa Kigali, ariko bijya bibaho ko iza kuhakorera umurimo w’Imana. Usanga Korali Betania ari imwe mu makorali ahuruza abantu benshi kuva imihanda yose, (...) -
Kuki itorero rya mbere ryari ryiza cyane?
27 April 2013, by Simeon NgezahayoBahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, ni uko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi. Abizeye bose bazaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu (...)
-
UBuhamya: Imana yankijije urwango rwo mu mutima. Edith Umugiraneza
17 April 2014, by Umugiraneza EdithUmwuka w’ Imana aherutse kungenderera,numva ngize ubwoba cyane. Nibukijwe ukuntu nyuma ya Genocide kubera agahinda n’intimba by’ibyo nabonye cyangwa nabayemo, numvaga nifuzako kugirango numve ko ndenganuwe Imana yakwica uwitwa umugambanyi n’ umwicanyi wese igatsemba. Bitabaye ibyo nkumva mu Rwanda igihano cy’urupfu cyabaho akaba aricyo bakorera aba genocidaires bose. Nakomeje mbibona muri ubwo buryo nkabyifuza muri ubwo buryo.
Ngaca imanza zo mu mutima ndetse naho nkirijwe ibyo bintu (...) -
Korali Goshen yo kuri ADEPR Rwampara mugiterane cy’ ivugabutumwa ku Gisenyi-Ngororero.
30 August 2013, by UbwanditsiMu mpere z’icyumweru gishize korali Goshen yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwampara –SEGEM yagize uruzinduko rw’ivugavutumwa rw’iminsi ibiri mu karere ka Ngororero, umurenge wa Hindiro mu itorero rya ADEPR.
Nk’uko byari biteganijwe, ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, ni bwo iyi korali yasesekaye muri aka karere ku rusengero rwa ADEPR Shingiro, ikaba yarahavuye kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2013, nyuma yo kuhakora umurimo wagaragaye ko utari woroshye, (...) -
URUFUNGUZO RW’IMIGISHA. Rev. Rurangirwa Emmanuel
30 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAkenshi dukunda gusaba Imana ngo iduhe imigisha ndetse tunayisaba gusohorezwa amasezerano y’ibyiza yatuvuzeho kandi tukumva byaza vuba byihuse. Ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa Bwiza abenshi bakunda kwigisha abantu ngo nibaze bakire ibitangaza byabo, bakire imigisha y’uburyo bwose.
Nibyo rwose kandi koko Imana yacu yiteguye kudukorera ibyiza ndetse no kudusohoreza amasezerano nk’uko yadusezeranije. Ariko rero hari ibyo Imana idutegeka gukora ku ruhande rwacu, bikaba ari nkabyo (...) -
Dayton: Umushoferi yakijijwe na Bibiliya!
27 February 2014, by Simeon NgezahayoUmushoferi w’imyaka 49 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dayton, Ohio yakomerekejwe n’abagizi na nabi 3 bamuteze bashaka kumwambura ubuzima ahagana saa 5:20am.
Ubwo imodoka ye yamupfiragaho kuri uyu wa mbere, Rickey Wagoner aratangaza yuko bamurashe amasasu 3 agafata Bibiliya yari mu mufuka w’ishati w’ibumoso. "Narashwe mu kirenge, no mu gatuza ndumva wagira ngo bankubise kinubi!”
Ariko police yo mu karere iratangaza yuko Wagoner ari umurame. Mu kiganiro yagiranye ya Church Leaders, police (...)
0 | ... | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | 1270 | 1280 | 1290 | ... | 1850