Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge Mariko 14:35 Mu byakozwe n’intumwa 12:3-5 naho tuhasanga inkuru z’ukuntu Herode yashakaga kwica Petero, agashyirwa mu nzu y’imbohe bagshyiraho n’abarinzi bo ku murinda ariko ngo ab’ Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. Ku murongo wa 12 baravuga ngo Akibitekereza atyo asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. Ijambo ry’ Imana kandi riratubwira ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Amasengesho ahindura ibitari guhinduka
4 May 2016, by Umugiraneza Edith -
Carolina: Igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “God Bless America” cyashojwe kuri uyu wa 11/9
12 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 9 Nyakanga, mu mujyi wa Charlotte (North Carolina) hatangiye igiterane cy’iminsi 3. Iki giterane cyitabiriwe n’amatorero y’Ababatisita asaga 60. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga hari hitezwe ko abantu bagera kuri 7,000 bari bwitabire iki giterane cyari kiyobowe na Evangelist Byron Foxx, gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwibuka intwari z’Amerika zatabarutse zihitanywe n’ibitero byo ku wa 11/9.
Iki giterane cyiswe “Iteraniro ry’Abanyamerika bashima” cyitabiriwe (...) -
Haranira kurwana intambara nziza
22 July 2015, by Innocent Kubwimana“Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.’’ 2 Timoteyo 4:7
Intambara yose iba ifite impande ihanganishije, kandi buri ruhande ruba rushaka kubona intsinzi. Mu isi iyo umuntu arwana yitwa intwari ari uko atahukanye intsinzi, uko wakwitwara kose umusaruro w’ibyo wakoze ugaragara nyuma y’urugamba.
Pawulo yandika yivuzeho. Ahagaragara haruguru yabwiraga Timoteyo ko we yarwanye intambara kandi nziza, ageze aho arangiza urugendo kandi yarinze ibyo kwizera.
Mu rugendo (...) -
Zatopek yananiranywe n’umukunzi we Patton amuziza ko yarinze ubusugi bwe!
11 October 2013, by Simeon NgezahayoAngela Zatopek wahoze mu marushanwa y’iby’urukundo abera kuri Televiziyo NBC mu kiganiro cyitwa "Ready for Love," yagiye mu irushanwa hamwe n’abagore bagera kuri 36 bose bashakisha umugabo umwe witwa Ben Patton.
Mu gihe yari muri icyo kiganiro, Zatopek yabwiwe n’umutoza we ko Patton ashaka umugore ugezweho, amwumvusha ko mu bigaragara uwo mugabo atabasha gukunda umukobwa w’isugi uvuga ko atazasambana kugeza igihe arushingiye.
Zatopek avuga umutoza we yakomeje kumubwira ati "Igice (...) -
N’ubwo afite ubumuga bw’ubugufi ntibimubuza gukorera Imana
20 September 2013, by UbwanditsiUyu mukobwa Mukamugema Mariya uba mu Itorero rya EAR muri Diyosezi ya Butare,afite imyaka 38 ariko afite ubumuga bwo kuba mugufi mu buryo bukabije kuko afite uburebure bwa santimetero nka mirongo itanu gusa ariko ngo ibyo ntibishobora kumubuza guhimbaza Imana.
Uyu Mukamugema Mariya yagiranye ikiganiro na Isange.com ayitangariza ko yavutse nk’abandi bana ariko aza kugira ikibazo cyo kuvuka afite uburebure butamenyerewe,aza no kugira ingorane nyina umubyara nawe,aza gupfa ariko uyu mwana (...) -
Umuhungu wa Mobutu Sese Seko azaza kubwiriza mu Rwanda
13 May 2013, by UbwanditsiItorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.
Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.
Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye yarangaga (...) -
Intagondwa z’Abislam zishe Abakristo bagera kuri 71 muri Nigeria!
27 November 2013, by Simeon NgezahayoInkuru dukesha Morning Star News iravuga ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo intagondwa z’Abislam bo mu mutwe wa Fulani zishe Abakristo 37 muri Leta ya Plateau, Nigeria mu bitero byagabwe n’umutwe a’Abislam Boko Haram mu mujyi wa Borno.
Rev. Ayo Oritsejafor, president w’umuryango "Christian Association of Nigeria" (Photo Morning Star News)
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda umutekano (TF) Bwana Salisu Mustapha, mu bitero byagabwe mu duce twiganjemo Abakristo mu ma saa (...) -
Abakora ibikorwa by’iterabwoba barashaka guca intege ukwizera kwacu nyamara twe ntituzahwema kubakunda:Perezida Obama
4 April 2016, by NicodemIbi ni amwe mu magambo yavuzwe na Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi wa Pasika ubwo yari mu giterane cy’amasengesho y’abayobozi n’abanyamadini ya Gikristu yo muri iki gihugu.
Iki giterane cyabereye muri White House akaba ariyo nzu Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika abamo.
Ku cyumweru tariki ya 27 Werurwe uyu mwaka nibwo Barack Obama yavuze amagambo akomeye yatunguye benshi ubwo yari mu masengesho ya Pasika asanzwe amuhuza n’abanyamadini bo muri iki gihugu,aya (...) -
Groupe Urumuri yateguye igiterane cy’iminsi ine cy’amasengesho mu mugi wa Kigali
18 March 2013, by Kanyamibwa PatrickGroupe Urumuri yateguye igiterane cy’iminsi ine cy’amasengesho mu mugi wa Kigali, iki gikorwa kizatandira kuwa kane tariki ya 21/03/2013 kigeze ku cyumweru tariki ya 24/03/2013, kibere kuri ADEPR Rubonobono mu Gatsata.
Nkuko twabitangarijwe na Muhawenimana Naomi umuyobozi wiri tsinda ry’abanyamasengesho, ngo nyuma yo gukora ibikorwa byinshi bitandukanye birimo amasengesho ahantu hatandukanye hafi yo mu ntara zose zo mu Rwanda, ubu noneho bateguye gusengera i gihugu nibindi bikorwa biri (...) -
Perezida Museveni ntashyigikiye ababana bahuje ibitsina
17 December 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe ibihugu bitandukanye bigenda bisa nk’aho biha uburenganzira ababana bahuje ibitsina, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni arakangurira abayobozi n’abayoborwa kudashyigikira ababana bahuje ibitsina.
Ibi Museveni yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012 ahitwa Namirembe kuri Katederali ya St. Paul, mu birori byo kwimika Rev. Stanley Ntagali ku buyozi bw’itorero rya “The province of the Church of Uganda.”
Perezida Museveni yagize ati ”Niba hari ababana bahuje ibitsina (...)
0 | ... | 1250 | 1260 | 1270 | 1280 | 1290 | 1300 | 1310 | 1320 | 1330 | ... | 1850