Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2015, Korali Faradja ukorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo Paruwasi ya Kimihurura, igiye kumurika umuzingo (Album) wayo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Korali Faradja yatangiye umurimo w’Imana ahagana mu mwaka w’1979, itangizwa n’imiryango ibiri igizwe n’abagabo babiri hamwe n’abagore babo basenganaga mu cyumba cy’amasengesho, mu mwaka wa 1979 nibwo yahawe uburenganzira bwo kuririmba mu urusengero (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nyuma y’imyaka 36 itangiye umurimo, Korali Faradja igiye kumurika indirimbo zayo za mbere.
24 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Albert NIYONSABA agiye gutangiza igikorwa cyo gufasha abarwayi abinyujije mu bitaramo bihimbaza Imana!
24 April 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Albert Niyonsaba aratangaza ko afite gahunda myinshi harimo izibanda ku bikorwa by’urukundo no gufasha abababaye, mu rwego rwo gukoresha impano ye ngo igirire benshi umumaro.
Tuganira, Albert yadutangarije izo gahunda muri aya magambo ati “Ni koko hari icyo numva Imana yanshyize ku mutima! Ngiye gutangiza gahunda yo gufasha abarwayi barwariye mu bitaro binyuranye binyuze mu bitaramo (concerts) ngiye kujya ntegura nise “SAMARITAN GOSPEL CONCERT”.
Igitaramo cya mbere cya SAMARITAN (...) -
Rubavu : Ntibazibagirwa ibihe bagiranye Na Chorale Utulivu
20 February 2016, by Ernest RutagungiraBisanzwe bimenyerewe ko amatorero y’i Rubavu agirana umubano n’ayo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo (RDC), bityo abavugabutumwa n’amakorari agasurana ku buryo bworoshye, nyamara n’ubwo bisa nk’ibimenyerewe, aba Kristo bo ku urusengero rwa ADEPR Bethfague ngo ntibazibagirwa ibihe bagirange na Chorale Utulivu.
Chorale Utulivu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya CEPAC (Communauté des Églises pentecôtistes en Afrique) ryo muri Congo (RDC), yageze I Rubavu ku cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2016 (...) -
Kuki Yesu yabambwe ku musaraba?
30 March 2016, by Simeon NgezahayoNk’uko byari byarahanuwe, igihe cyarageze Yesu arapfa. Urupfu rwa Yesu abantu barwitwayemo mu buryo butandukanye. Bamwe baramwishe, ndetse babikora bumva nta mutima ubacira urubanza kuko bari bamugeretseho ibirego bakamwita umunyabyaha. Gusa n’ubundi Yesu yari yikoreye ibyaha, ariko uburyo babivugamo si ko biri.
Kimwe mu byaha bikomeye Yesu yaregwaga ni ukwigereranya, kuko yababwiye ko ari Umwana w’Imana. “Abayuda baramusubiza bati ‘Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize (...) -
Ubugingo bubonerwa muri Yesu gusa
17 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.’’ 1 Yohana 5:11-12
Iri jambo ntirigenekereza ngo wenda hari agahenge umuntu yakuraho, risobanura neza ko iyo Yesu abuze, ubugingo buhita bubura kubera ko Imana yahisemo gufata ibyo yatugeneye ibikubira muri we, kugira ngo ubishaka wese yemere uwo mwana. Uretse kandi n’ibyo mu isi Imana yahisemo (...) -
Jehovahjireh choir CEP/ULK irashimira Imana ndetse n’abakunzi bayo kubw’aho igeze mu murimo w’Imana. Kurikira amateka.
9 July 2012, by VitalJehovahjireh choir ni Korali ikorera umurimo w’imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali,yatangiye kubaho mu mwaka wa 1998,yatangiriye mu gishanga ahahoze hakorera ULK ubu hari ikigo cya secondaire.Yatangiwe n’abanyeshuli 6 biga nimugoroba babarizwaga muri groupe ikorera mu muryango w’abanyeshuli b’abapantecote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants pentecotistes universitaires(GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (communautés des étudiants (...)
-
Ubuhinde: Abapfakazi b’Abakristo baratotezwa bazira kwanga guhindukirira Hindu
12 September 2013, by Simeon NgezahayoLaxmi Sovi, umupfakazi w’Umukristo utuye muri Leta ya Chhattisgarh mu gihugu cy’Ubuhinde yahiritsweho urugi mu kwezi gushize, ntiyamenya ko bucya ajyanwa mu bitaro n’inzu ye igahindurwa umusaka. mu kwezi gushize ku wa 24, intagondwa eshatu z’Abahindu zizwi ku mazina ya Veeru, Chaytu na Mangru zinjiye mu nzu ya Sovi mu kirorero cya Kakadi Beda. Ubwo hari mu ma saa 9:30 za mu gitondo. Nk’uko yabitangarije Morning Star dukesha aya makuru, izo ntagondwa zahise zimutegeka ko we n’abana be bagomba (...)
-
Ni gute wanesha ibikugerageza?
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMbese ufite ibikugerageza uhura na byo? Ibyanditswe byera bibereyeho kugufasha. Ifashishe imirongo ikurikira yo muri Bibiliya kimwe n’indi ushobora kwishakira ubwawe.
“Ibisigaye mukomerere mu mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.Muhagarare mushikamye mukenyeye (...) -
Wari uzi ko umukristo utejejwe nta sano afitanye na Yesu
4 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIREBavandimwe muri Yesu Kristo Umwami wacu, inyigisho irebana no kwezwa ireba abamaze kwakira agakiza bakemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ni igikorwa kireba umukirisitu wese kandi si we ubwe wiyeza. Yesu igihe cye cyo kuva mu isi cyenda gusohora, yafashe amazi ayasuka ku mbehe atangira koza ibirenge by’abigishwa be.Nyamara Siomoni Petero ashatse kwanga ko amwoza Yesu yaramubwiye ati « Simoni ibyo nkora ubu ntubizi nyamara uzabimenya hanyuma ;nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho ; kandi (...) -
Mu rugendo rw’ Ivugabutumwa Korare Iriba irimo i Meshero (Gicumbi) abagera ku 185 bakiriye agakiza
5 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaChorale Iriba kuri uyu wa gatandatu yahagurutse i Huye yerekeza muri Paroisse ya Meshero (Gicumbi).
Nyuma yo kwakirwa, Imana yatangiye kubakoresha mu buryo butangaje dore amwe mu magambo yigishijwe kuri uyu wa gatandatu: Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka. (Yesaya 49:15)
Ntibibaho ko Imana yibagirwa uwo (...)
0 | ... | 1260 | 1270 | 1280 | 1290 | 1300 | 1310 | 1320 | 1330 | 1340 | ... | 1850