Nitwa HABIMANA Gerard, mwene KANYAMASHOKORO Isaie na MUKARUSHEMA Eleda.Navukiye mu Karere ka NYANZA , Umurenge wa CYABAKAMYI. Nashakanye na BAMUSONERE Gloriose .
Kuri ubu ntuye mu Karere ka RUHANGO, Umurenge wa Bweramana,Akagari ka Buhanda. Nsengera mu Itorero rya ADEPR MASANGO, Umudugudu wa BUHANDA, ndi umugabo w’umudamu umwe n’abana babiri b’abakobwa, umukuru afite imyaka 6, umutoya afite imyaka 3.
Nashatse mu mwaka wa 1995 mbyara umwana wa mbere mu mwaka wa 2006 . Muri iyo myaka 11 nari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ubuhamya: Abana b’abantu banyitaga Papa BUSA ariko Imana yari iziko nzitwa Papa ZAWADI.
30 July 2012, by Ubwanditsi -
Imbaraga z’urukundo rw’Imana! - Christiane Talbot
12 July 2016, by Simeon Ngezahayo«Nta kibasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana» Abaroma 8:39.
Uyu munsi wabyutse bikugoye. Umunsi ukeye uguteye ubute. Umunabi urakwibasiye, kandi ubwigunge umaranye iminsi nta cyo bwabigufashamo. Ariko mu mutima wawe haragenda hagarukamo ya magambo y’Imana wasomye cyangwa wagiye wigishwa kenshi. N’ubwo aya magambo utarakamenya ukuri kwayo, arakomeza kugukurikirana muri iki gitondo. «… cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi (...) -
Wari ukwiriye gupfa, ariko ntugipfuye ,kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana!
4 October 2015, by Alice Rugerindinda“ Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa, ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y’uwiteka Imana imbere y’umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga nawe mu byamubabaje byose” 1 Abami 2: 26
Hariho ibyo Imana yakwibukaho! Imana ishimwe cyane. Aya magambo yavuzwe na Salomo ubwo yari amaze kwima ingoma ayabwira Umutambyi Abiyatari .
Nkuko abantu bagira igihe cyo kwibuka abantu babagiriye neza, ababagiriye umumaro mu gihe runaka, (...) -
Imana ikora ibingana n’ imbaraga ziturimo Pastor Emmanuel
8 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMANA IKORA IBINGANA N’IMBARAGA ZITURIMO
Abefeso 3:20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.
Iri jambo riratwereka ko Imana ishoboye gukora ibirenze, ariko imbaraga zidukoreramo, nizo ziduhesha iby’Imana. Ikibazo suko Imana itaduha ibyo twasabye, ahubwo imbaraga dufite, nizo ziduha gusingira ibyo twahawe.
Dushaka kuzana ibintu ngo bitugereho, ariko tukabura imbaraga zibikurura ; turi imbere y’Imana, dusabe iduhe (...) -
Kwibuka imirimo Imana yakoze bimaze iki ?
13 December 2013, by UbwanditsiZaburi143 :5 « Nibutse iminsi ya kera ;nibwira ibyo wakoze byose :ntekereza umurimo w’intoki zawe. »
Ukwiye kwibuka urukundo Imana yagukunze ukibuka aho Imana yagukuye kuko umuntu utibuka aba ari umupfapfa. Ukwibuka n’ikintu cyiza cyane ugatekereza ibyo Imana yagukoreye kuko bituma utibagirwa Imana kandi biguha kunesha urugamba.
Uyu mugabo Dawidi yari azi gutekereza hanyuma akibuka aho Uwiteka yamukuye akamukiza intare hamwe n’amadubu yirirwaga arwana nayo akamushyira ku ngoma ikamurutisha (...) -
Intambwe imwe uwubaha Imana ateye asanga ibibazo, ibicamo igikuba hakaboneka Gutabarwa /Leonille NYIRASAFARI
14 May 2016, by Ernest Rutagungira2 Abami7:5-7 Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’abasiriya, bageze aho urugerero rw’abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo, kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati "yemwe, umwami w’abisirayeli yaguriye abami b’abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere."baheraho barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye barahunga ngo badashira. (...)
-
Wemere kwibira ku kidendezi cy’amaraso ya Yesu, urakira ibyaha
20 July 2015, by Innocent Kubwimana……bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati” icyampa data buja agasanga umuhanuzi w’isamariya yamukiza ibibembe!”2Abami 2:3
Izi nkuru buri gihe ziza zigamije kubwira abantu inkuru zo guca bugufi bakemera agakiza kabasha kubakiza ibyaha hano bihagarariwe n’ibibembe. Ikindi baba bashaka kuvuga uburyo umuntu ashobora kuba akomeye yubashywe nk’uko Namani yari ameze ariko afite inenge y’ibibembe, nta rwego na rumwe umunyabyaha yageraho ngo akizwe n’ikindi kitari ukwemera guca bufi ngo yuhagirwe n’amaraso ya (...) -
Impano twahawe iruta izindi ni ubugingo. Pasitori Emmanuel
8 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIMPANO TWAHAWE IRUTA IZINDI NI UBUGINGO
1Yoh.3:1-3 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
UMWAMI TWIZEYE AFITE BYOSE
Yh.1:1-4 Mbere na mbere hariho Jambo ; Jambo uwo (...) -
Nta murimo ukorewe Imana uba imfabusa! - Charles Stanley
16 December 2013, by Simeon NgezahayoAbakolosayi 4:7-18
Imirongo iheruka yo mu rwandiko Pawulo yandikiye ABakolosayi isa n’idafite umumaro munini dukurikije tewolojiya. Amazina menshi mu yavuzwemo, ukuyemo Luka na Mariko, ntamenyerewe. Dushobora gusimbuka iyi mirongo tukikomereza kuri 1 Abatesalonike , ariko amagambo intumwa Pawulo yakoresheje asoza urwandiko rw’Abakolosayi ni ay’ubwenge bugaragaza ko umurimo wose uba ari uw’umumaro. Abantu bavugwa mu rwandiko rwandikiwe Abakolosayi asa n’atajyanye, ariko bose intumwa Pawulo (...) -
Korali Ishimwe mu ivugabutumwa i Cyegera
21 August 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki 19 Kanama 2012, korali ISHIMWE yakoresheje igiterane muri paruwasi ya Cyegera, umudugudu wa Rukamira, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Muri iki giterane, iyi korali yataramiye abari bateraniye aho biratinda kuko yatanze ubutumwa mu ndirimbo zigera kuri 25.
Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Karongi, paruwasi ya Kibuye, umudugudu wa KIBUYE yaranzwe no kwiyubaka mu buryo butangaje. Ubusanzwe yavutse mu w’1968, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu (...)
0 | ... | 1300 | 1310 | 1320 | 1330 | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | ... | 1850