Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Kenya Sarah Kiarie wabanje kumenyekana cyane ku ndirimbo nka Nasema Asante ariko ubu akaba amaze gusohora izindi nyinshi kandi zifasha imitima, arashima Imana ko n’ubwo yabanje gucuruza imboga yaje kumuhamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Sarah K w’imyaka 42 yashakanye n’umupasiteri, ubu afite abana 3. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Uliza Links, Sarah yatangaje ko n’ubwo kugeza ubu ubuzima bumeze neza, si uko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
“Nabanje gucuruza imboga, Imana impamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo” - Sarah Kairie
22 January 2014, by Simeon Ngezahayo -
Korali Jehovahjireh CEP ULK iraba yerekeje mu gihugu cy’Uburundi muri Kaminuza y’i Ngozi kuva kuwa 27-29/07/2012.
26 July 2012, by UbwanditsiNyuma y’ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye ikomeje kugenda igirira hirya no hino mu gihugu, korali Jehovahjireh yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ubu none ho ifite urugendo mpuzamahanga rw’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi muri kaminuza y’i Ngozi kuva tarikiya 27-29/07/2012. Nkuko Prezida wa korali Jehovahjireh bwana Ndorimana Phillotin abitangaza, avuga ko bishimiye uru rugendo ngo kuko arirwo rwa mbere bagiye gukorera hanze y’igihugu.
Ati tumaze (...) -
Ngarambe agiye gufasha abana
29 September 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi wakunzwe kubera indirimbo yise”Umwana ni umutware”nyuma y’igihe kirekire atagaragara kuri ubu ari gutegura ibitaramo byo gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru twakoranye nawe kuri Stade Amahoro i Remera yavuze ko afitiye byinshi abana batagira kivurira. Zimwe mu ngamba za Ngarambe harimo gushishikariza abana baba mu bigo by’imfubyi no gukangurira ababa mu muhanada gusubira mu ngo.
Ngarambe yatangaje ko afite gahunda yo gufasha abana kandi akagenda (...) -
Mbese Umukristo yabasha kwinezeza akanubaha Imana?
19 August 2015, by Innocent KubwimanaMbese umukristo yabaho mu buzima bwo kwinezeza? Kubera iki? Ibintu bifatika nabyo Imana ibitangamo imigisha. Ubwo haba hasigaye uko buri wese yabikoresha, ese isano iri hagati y’umubano umuntu agirana n’Imana no kunezererwa mu byo utunze bihurira he? Ubwo aha haza ikibazo cy’ubuzima bwitwa bworoshye ndetse n’ubundi bwa Gikristo.
Ese ibi byombi kubihuza byakunda? Ibi bituma hari ibyo bamwe bita ibyaha, abandi bakavuga ko nta rubanza bibacira. Nyamara Yesu ni umwe, ntahinduka kandi bose niwe (...) -
Frere Manu yateguye igiterane cyiswe WOKOVU Celebration Gospel Concert!
19 September 2013, by UbwanditsiMurwego rwo Kwishimira insinzi y’Agakiza hazamurwa ibendera ryo kunesha k’umwami Yesu mu intara y’I Burengerazuba mu karere ka Rubavu harimo gutegurwa igitaramo gikomeye cyiswe WOKOVU celebration Gospel Concert!
Iki gitaramo kikaba cyarateguwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gisenyi k’ururembo rwa Gisenyi k’ubufatanye n’umucuranzi FRERE Manu wabashije gusohora indirimbo z’ Agakiza mu giswahili Wokovu umaze kugira inararibonye mu gutegura ibitaramo byo guhimbaza Imana cyane cyane muri uyu mujyi wa (...) -
Biraruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bw’Imana.
5 June 2012, by Kiyange Adda-DarleneMariko 10 :23-25. Y esu araranganya amaso abwira abigishwa be ati : Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana ! abigishwa be batangazwa n’amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati « bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana. Icyoroshye n’uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana. »
Yesu aganiriza abigishwa be, yibanze ku bantu babiri akurikije uko yari amaze kuganira n’umutunzi. Uwambere yavuzeho (...) -
Ubuhamya: Abana b’abantu banyitaga Papa BUSA ariko Imana yari iziko nzitwa Papa ZAWADI.
30 July 2012, by UbwanditsiNitwa HABIMANA Gerard, mwene KANYAMASHOKORO Isaie na MUKARUSHEMA Eleda.Navukiye mu Karere ka NYANZA , Umurenge wa CYABAKAMYI. Nashakanye na BAMUSONERE Gloriose .
Kuri ubu ntuye mu Karere ka RUHANGO, Umurenge wa Bweramana,Akagari ka Buhanda. Nsengera mu Itorero rya ADEPR MASANGO, Umudugudu wa BUHANDA, ndi umugabo w’umudamu umwe n’abana babiri b’abakobwa, umukuru afite imyaka 6, umutoya afite imyaka 3.
Nashatse mu mwaka wa 1995 mbyara umwana wa mbere mu mwaka wa 2006 . Muri iyo myaka 11 nari (...) -
Abantu Bibiliya yita “Abakristo gito” ni bantu ki?
17 November 2013, by UbwanditsiIbyo kwitandukanya n’abakristo gito
“Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi,cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire nawe” 1 (...) -
Imbuto z’ Umwuka Wera Dr Fidèle MASENGO
29 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMBUTO N’IMPANO BY’UMWUKA WERA (Igice cya 1)
Abagalatiya 5 : 22-23 Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
1Kor. 12:8-10 Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, (...) -
Wari uzi ko kudamarara bizana akaga?
24 March 2016, by Umugiraneza EdithLuka 16: 19-30 Tuhasanga inkuru y’ Umutunzi n’umukene. Umurongo wa 19 uravuga uti" hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imuhengeri niy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye". Bigaragara ko uyu mutunzi nta gihe cyo gushaka Imana yagiraga, nta gihe cyo gusenga yagiraga, nta gihe cyo gusoma ijambo ry’ Imana yagiraga habe no kwita ku bakene. Twakwibaza ko icyo yatekerezaga, yarotaga, yahaga umwanya, yitagaho cyangwa yahaga agaciro, ari affaires cyangwa imishinga ye, gushaka amafaranga, (...)
0 | ... | 1310 | 1320 | 1330 | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | ... | 1850