Uwiteka aguhe umugisha akurinde,Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,Uwiteka akurebe neza ,aguhe amahoro, uko abe ariko bashyirisha izina ryanjye ku b’isirayeli ,nanjye nzabaha umugisha ( kubara 6:24-27). Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho ( Imigani 10:22).
Iyi ni imwe muri mu myinshi mu mirongo y’ijambo ry’Imana, yerekana uburyo umugisha utangwa n’Imana ku bwoko bwayo, ikaba ikunze guhukoreshwa mu guhumuriza imitima y’abantu bari mu kaga cyangwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Wari uzi icyo wakora ngo ubone umugisha uva ku Mana?
3 December 2015, by Ernest Rutagungira -
U Budage: Abakristo 3,000 bateranijwe no gusengera umwaka wa 2014!
2 January 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa kabiri taliki 31/12/2013, Abakristo bagera kuri 3,000 bakomoka mu bihugu 50 bateraniye hamwe mu masengesho ryo gushyira umwaka wa 2014 mu biganza by’Imana! Aya masengesho amaze iminsi 5 (28/12-2/01) yabaye mu rwego rw’amasengesho ngarukamwaka (aba kabiri mu mwaka), ateguirwa n’ihuriro Mission-Net Congress. Nk’uko bitangazwa na Jason Mandryk uyoboye aya masengesho, iyi concert y’amasengesho yiswe “The countdown to New Year” iba ifite intego yo gusengera ibihugu, byaba ibyo ku (...)
-
Zimbabwe : Abanyarwanda n’Abanyekongo barasaba kwemererwa gusenga shitani
3 February 2013, by UbwanditsiUbwo mu minsi yashize havugwaga iby’Umunyarwanda witwa Bizimana Théoneste wandikiye Leta ya Zimbabwe asaba uburenganzira bwo gutangiza risenga shitani, akaza gutabwa muri yombi kimwe n’abandi bari barariyobotse mu nkambi, no muri gereza bakomeje kuzamura ijwi basaba uburenganzira bwo kwemererwa gusenga imyuka mibi.
Abayobozi ba gereza yo muri Zimbabwe icumbikiye Abanyarwanda n’Abanyekongo bari barayobotse iyo dini ya shitani, barakibaza niba babarekura cyangwa baguma kubafunga.
Abafunzwe bo (...) -
“Inkuru y’impamo” - Ubuhamya bwa Lyman
11 December 2013, by Simeon NgezahayoHabayeho umugabo n’umugore, buzuza imyaka 20 bafite umwana w’imyaka 3 y’amavuko. Abaganga baketse ko uwo mwana arwaye, kuko babonaga adasanzwe: ubwonko bwe ntibwakoraga. Uwo mwana w’umuhungu ntiyabashaga kunyeganyeza amaguru cyangwa amaboko, haba no kuvuga cangwa ngo ubwonko bugire impinduka bugaragaza.
Ababyebyeyi bafashe icyemezo cyo kumujyana mu bitaro birushijeho kuba byiza, kugira ngo babashe gutangira kumwitaho mu maguru mashya. Hashize nk’icyumweru bamuvura, umuganga mukuru yabwiye (...) -
Iki ni cyo gihe cyo gushaka Uwiteka!
14 November 2013, by Ubwanditsi“Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka” Hoseya: 10: 12.
Abantu barakataje mu bushakashatsi butari bumwe:
• Ubushakashatsi bw’imiti ku ndwara zidakira
• Ubushakashatsi kuri petrole
• Ubushakashatsi bwo gutura ku yindi mibumbe
• Ubushakashatsi ku byogajuru
• N’ibindi
Ubushakashatsi buruta ubundi ni ugushaka Uwiteka (Hoseya: 6: 3). Imana yari yaratoranyije Isirayeli kuba (...) -
IPV6, impinduka nshya kandi zikomeye ku ikoreshwa rya internet
8 June 2012, by UbwanditsiMu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2012, nibwo hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwa IPV6 buje kongerera ubushozi internet mu kubika aderesi zo ku murongo wa internet (IP adress) nyinshi zishoboka, dore ko umuyoboro wa IPV4 wari usanzwe ukoreshwa wagendaga uba muto ugereranije n’ubwiyongere bw’umubare w’abakoresha internet.
Aderesi ya internet (IP address) ni iki ?
IP address cyangwa aderesi ya internet ni nimero buri gikoresho (mudasobwa, telefoni, tablet, imbuga za internet, (...) -
Umukristo wa mbere muri ADEPR Muzehe Sagatwa Ludoviko yaratabarutse.
22 January 2013, by UbwanditsiUyu musaza yazize urw’ikirago kuko yari amaze igihe arwaragurika.Niwe wabaye umukristo wa mbere w’itorero rya ADEPR dore ko yabatijwe kuwa 31/12/1943 akaba yaramaze imyaka ikabakaba 105 dore ko yavutse mu 1908.
Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka muri Suede (Soma Suwede) bakandagiye kubutaka bw’ u Rwanda ahitwa i Gihundwe muri Cyangugu baje kuvuga ubutumwa bw’Iyobokamana.
Mu w’1943 nibwo Sagatwa Rudoviko Umunyarwanda wa mbere wo muri ADEPR yakiriye agakiza bwa mbere, nyuma y’uko (...) -
Wari uzi ko Imana yumva kuniha kwacu?
25 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Kandi numvise umuniho w’abisirayeli, abanyegiputa bazitiriye mu buretwa nibuka isezerano ryanjye” Kuva 6: 5. Mbega ukuntu Imana ari inyembabazi!
Igihe kimwe ngo abisirayeri bahuye n’ibikomeye, bibanihisha,bibatakisha, bibavugisha induru , maze ngo baraniha, umuniho wabo urazamuka ugera ku Mana yaremye ijuru n’isi birayibabaza. Wari uziko Imana igira amarangamutima!
“Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa n’abatware bo muri bo ati : Ntimwongere guha abantu inganagano( (...) -
Guhimbaza Imana ni ubuzima! – Don Moen
15 January 2014, by UbwanditsiDon Moen uyoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mujyi wa Nashville aratangaza yuko guhimbaza Imana bitarangirira mu rusengero, ahubwo binagaragarira mu myitwarire y’Umukristo ya buri munsi.
Moen w’imyaka 62, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The Post Newspapers cyandikirwa mu gihugu cya Zambia aho aherutse gukorera concerts 2 mu mujyi wa Lusaka, yatangaje ko guhimbaza Imana nyakuri kutagarukira ku idini, umuco n’imyaka.
"Guhimbaza Imana ni ibyo dukora mu kazi; ni ibyo tugirira (...) -
GISENYI: Zeraphaty Holy Church ikorera I Rubavu yateguye igiterane cyo Guhembura imitima.
4 February 2016, by Ernest RutagungiraZERAPHATY HOLY CHURCH, itorero rikorera umurimo w’Imana mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu ryateguye igiterane cy’iminsi 2 kigabije guhembura imitima y’abazacyitabira. Nk’uko Rev Past Habimana Jean Bosco yabitangarije agakiza.org ngo nyuma y’imyaka hafi 4 iri torero rimaze ritangiye, bagiye babona imbaraga z’Imana binyuze mu gusenga n’ibiterane bitandukanye bagiye bakora, akaba ari muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba ku matariki ya 06-07 Gashyantare 2016.
ZERAPHATY HOLY CHURCH (...)
0 | ... | 1330 | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | ... | 1850