Kuri iki cyumweru taliki 19 Kanama 2012, korali ISHIMWE yakoresheje igiterane muri paruwasi ya Cyegera, umudugudu wa Rukamira, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Muri iki giterane, iyi korali yataramiye abari bateraniye aho biratinda kuko yatanze ubutumwa mu ndirimbo zigera kuri 25.
Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Karongi, paruwasi ya Kibuye, umudugudu wa KIBUYE yaranzwe no kwiyubaka mu buryo butangaje. Ubusanzwe yavutse mu w’1968, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Korali Ishimwe mu ivugabutumwa i Cyegera
21 August 2012, by Ubwanditsi -
Papa Francis yasabye abantu guha amahoro abatinganyi
21 September 2013, by UbwanditsiPapa Fracis wa mbere, yasabye abagize Kiliziya Gatorika kudatwarwa n’inyigisho zisa n’iza kera zituma abantu baciraho iteka abagabo baryamana n’abandi bagabo kimwe n’abagore bakuramo inda ngo kuko byatuma Kiliziya isenyuka mu buryo butunguranye.
Nk’uko urubuga rwa Al Jazeera rwabyanditse, ibi Papa yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, aho yagize ati : “Kiliziya imaze iminsi iremereza utuntu tutagakwiye kuremera, itinda cyane ku mitekerereze yo kureba hafi.”
Yatangaje kandi ko abapadiri (...) -
Ese byashoboka ko ndamya Imana mu byo nkora byose?
26 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.’’ 1 Abakorinto 16:14
Intumwa Pawulo hano ntabwo atoranya ibyo dukora, ahubwo aravuga ko ibyo dukora byose dukwiye kubikorana urukundo.
Pawulo ahamya ko ibyo umuntu yakora byose biramutse bidashingiye ku rukundo nta gaciro. Aragira ati ‘’Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.’’ 1 Abakorinto 13:3
Birashoboka ko waramya Imana mu bintu byose ukora. Umurimo wose (...) -
Abanyeshuri basoza ayisumbuye bo muri Fawe Girls kuri kino cyumweru taliki ya 14/10 barifatanya nabahanzi batandukanye kuramya Imana
11 October 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko bimaze kumenyerwa buri mpera zumwaka w’amashuri hirya no hino mubigo bishingiye kumadini yagikristo ndetse nibindi bitagize amadini bishingiyeho , amatsinda yogusenga aba akoreramo ategura ibitaramo byogusoza umwaka . Muri ibyo bitaramo mubusanzwe haba hateguwe zagahunda nyinshi zitandukanye aha navuga nkihererekanyabubasha kubuyobozi bugiyeho nubwari busanzweho,gusengera abagiye gukora ikizamini cya Leta ndetse nogushima Imana. Ni muri urwo rwego mukigo cyamashuri y’isumbuye cya Fawe (...)
-
Turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka
8 February 2016, by Alice Rugerindinda“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka. Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo.” 2 Abakorinto 2: 16
Nasanze mu mahanga yose nta muntu udakunda guhumura neza. Iyo umuntu yiteye parfum ihumura neza (umenya bayita imibavu mu Kinyarwanda), sinzi niba arijye bibaho jyenyine , buri muntu wese amukurikiza amazuru kugirango yumve iyo mpumuro!!!
Hari abantu bagira impumuro mbi kuburyo iyo binjiye aho (...) -
Ntitwakwiyumanganya tudashimye Imana kubyo yadukoreye : Korali Galeedi ya ADEPR Nyakabanda.
26 March 2014, by Ernest RutagungiraNyuma yo gusubiza amaso inyuma bakabona imirimo ikomeye Imana yabakoreye, abaririmbyi ba Korali Galeedi bateguye igiterane cy’iminsi ibiri, iki giterane kikazabera ku mudugudu wa Nyakabanda aho iyi Korali korera umurimo w’Imana.
Bwana NSABIMANA BASEKA Isaac umuyobozi wa Korali Galeedi, yagize ati “Ntibikwiye ko Imana yadukorera ibikomeye ngo twiyumanganye”, ni muri urwo rwego ngo hamwe na Korali ayoboye bicaye bagasanga hari byinshi Imana yabakoreye bibatera kuzura amashimwe, bityo bategura (...) -
Umuryango Mizero Care Foundation umaze umwaka ukora
31 March 2014, by UbwanditsiUmwaka ni igihe gito mu buzima bw’umuntu, kandi ni igihe gito mu buzima bw’umuryango, ariko si igihe gito mu bikorwa k’uwo ari we wese waba ufite intego n’icyerekezo ashaka kugeraho.
Ibi turabivuga mu gihe kuri iyi taliki ya 29 Werurwe 2014,umuryango MIZERO CARE FOUNDATION wishimira kubamenyesha ko umaze umwaka ubonye izuba, ibyari inzozi za Mizero Iréné wawushinze bitangiye kujya mu bikorwa.
Umusizi w’umuhanga wo mu gihugu cy’u Bufransa witwa Corneille yagize ati “aux âmes bien nées, la valeur (...) -
Yifashishije abandi banyamakuru, Kanyamibwa Patrick yakoze urutonde rw’indirimbo 50 zakunzwe kuruta izindi muri 2013
11 December 2013, by UbwanditsiYifashishije abandi banyamakuru, Kanyamibwa Patrick yakoze urutonde rw’indirimbo 50 zihimbaza Imana zakunzwe kurusha izindi mu myaka 13 ishize
Nk’umuntu umenyereye ibya muzika ihimbaza Imana, umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yashyize ahagaragara uko atekereza indirimbo 50 zihimbaza Imana zakunzwe kandi zigikunzwe kurusha izindi kuva mu mwaka w’2000 kugeza muri uyu mwaka dusoza wa 2013.
Tumubajije niba ataba yaragendeye ku marangamutima ye, Kanyamibwa Patrick yagize ati "Oya, nifashishije (...) -
Duhe Imana Umwanya wa mbere (mwiza) mu munsi wacu
31 March 2016, by Umugiraneza Edith"Nuko mu museke arabyuka , arasohoka ajya mu butayu asengerayo". Mariko 1:35
Umwanya mu marana n’Imana ni umwanya ukomeye cyane w’umunsi. Niyo mpamvu guhitamo isaha n’ahantu ho gusengera ari ibintu by’ingenzi cyane. Niyo mpamvu kugira gahunda ihoraho idahindagurika ari ingenzi cyane.
Muze imbere yayo buri munsi ku isaha imwe. Mu ijambo ry’Imana muri Mariko 1:35 haratubwira ngo: "Mu museke, arabyuka arasohoka ajya mu butayu gusengarayo".
Ntabwo ari uko Yesu yabyukaga kare ajya gusenga nawe (...) -
Ikintu cyose n’igihe cyayo, kurikira ubuhamya.....
31 August 2015, by Innocent KubwimanaUbuhamya bukurikira ni ubw’umukobwa witwa Vilottte, wabusanga ku rubuga rwa Gikristo www.topchretien.com.
Mu gihe nari muto nari meze nk’inyeshyamba kandi nkiri umwana cyane. Sinaryaga iminwa iyo nahuraga n’akababzo umuntu ntanezeze, ubwo byahitaga biba bibi. Nari mfite kamere mbi, meze nk’uwatewe na dayimoni.
Nta guca bugufi nagiraga, sinubahaga ababyeyi, abavandimwe nababwiraga nabi. Mu by’ukrui nari kure y’Imana, Kristo sinamwiyumvishaga. Iby’ijambo ry’Imana byo sinabikozwaga. Kuri jye (...)
0 | ... | 1320 | 1330 | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | ... | 1850