Ibi byatangajwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima cya kaminuza ya Colombia muri USA, aho cyatangaje ko kugira stress bishobora kugira ingaruka mbi k’ubuzima zikaba zanarenga 27% zo kuba warwara n’umutima.
Nkuko tubikesha urubuga Topsante muri ubu bushakashatsi buherutse gukorwa, ngo kuba wagira izi ngaruka mbi si ibintu bihambaye kuko iyo unyweye gusa itabi [amasigara atanu ku munsi] bitera kugira stress ukaba wanakurizaho no kugira ibibazo by’umutima. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Wari uziko kugira Stress ari nko kunywa itabi ry’amasegereti atanu ku munsi ?
3 February 2013, by Ubwanditsi -
Ubuzima burimo Yesu butandukanye n’ubundi busanzwe, soma ubuhamya……
28 September 2015, by Innocent KubwimanaMfite imyaka 24, mama umbyara ni umu kristu naho Data ni umusilamu, navutse ndi umwana wa kane mu muryango w’abana 6. Ngitangira kumenya ubwenge nakuruwe cyane n’inyigisho z’abasilamu, nasomaga korowani mu by’ukuri ntanayumva. Nari mfite inshuti nyinshi z’abasilamu urumva ko nari mfite ibyitegererezo bihagije. Numvaga rero ko kuba ari benshi ibyo ndimo ari ukuri. Nubwo ariko byari bimeze gutyo narakekeranyaga by’umwihariko ku mugabo witwa Yesu.
Nubwo aho nari ndi mu basilamu bafataga Yesu (...) -
Abakristo barimo guhunga mu majyaruguru ya Sinai nyuma y’iterabwoba, gushimutwa, ubwicanyi n’ibitero by’intagondwa z’Abisilamu
17 July 2013, by Simeon NgezahayoMu murwa mukuru Cairo, kuri uyu wa 16 Nyakanga Abakristo 2 batuye mu majyaruguru ya Sinai bahunze ngo bakize amagara yabo. Ibi byabaye nyuma y’aho pasiteri umwe yarasiwe agapfa, undi mukristo wakoraga umwuga w’umucuruzi na we agashimutwa akicwa, umurambo we ukajugunywa mu muhanda bamuciye igihanga. Ku wa kabiri taliki 11 Nyakanga, umurambo w’Umukristo wakoraga umwuga w’ubucuruzi nyakwigendera Magdy Lamei watoraguwe mu mujyi wa Sheikh Zuwayed. Abakekwa ko bihishe inyuma y’ubu bwicanyi barimo (...)
-
Butare: ADEPR Yateguye igiterane ciswe: Urugo rwiza ni ijuru rito
23 July 2012, by MUHAYIMANA VincentI Butare mu Karere ka Huye hari igiterane cyateguwe na ADEPR Paruwasi Butare Ville.
Iki giterane gifite intego igira iti: Urugo rwiza; ijuru rito. Iki giterane cyatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru cyaranzwe n’inyigisho zitandukanye hagamijwe gukomeza ingo no kwibutsa ko ukomeza urugo ari Yesu kandi ko nta busabane nta n’umubano byaba mu rugo Yesu atarurimo.
Iki giterane kitabiriwe n’amakorali ILIBA naITABAZA bikorera umurimo kuri ADEPR Butare Ville. Uyu munsi ku wa Gatandatu igiterane (...) -
Hari icyo wakora ukabaho wishimye
24 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Kuko kuyitondera atari icyoroshye kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura.’’ Gutegekwa kwa Kabiri 32:47
Abenshi mu batwigisha ijambo ry’Imana batuma dufata Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ibibujijwe gusa n’amategeko agamije kudukandamiza ngo atubuze kwishimira mu buzima, mbese igamije gutuma ubuzima bwo mu isi butubihira.
Mu yandi magambo wagira ngo kugira ngo umuntu azaragwe ubwami bw’Imana bimusaba kubaho (...) -
Bwa mbere mu mateka yayo Korali Mamajusi ntizibagirwa ibihe yagiriye mu Rwanda
16 September 2015, by Ernest RutagungiraNk’uko byari byatangajwe mu nkuru yabanje, kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11 kugeza mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 14 Nzeri 2015, Korali Mamajusi yo mu itorero rya Anglican mu ntara ya Moshi –Arusha muri Tanzaniya yari mu ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Rubavu, ikaba yarahagiriye ibihe bidasanzwe dore ko ari ubwa mbere yari ikandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Bishop Alfred KANYARUKIGA waje ayoboye iyi Korali akaba yaratangarije abari aho ko ari ubwa mbere yari akandagiye I (...) -
Igiterane cy’ ububyutse mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Bibare, umudugudu wa Rukurazo
16 July 2012, by Alice RugerindindaKuri iki cyumweru tariki ya 15/7/2012, Ubuyobozi bw’umudugudu wa Rukurazo bufatanyije n’amakorari atandukanye ahakorera umurimo ariyo: Chorale Urumuri, Chorale Abakorera Yesu na Chorale Penueli, bwateguye igiterane cy’ububyutse no gushima Imana kubyo imaze kubakorera; muri icyo giterane hari hatumiwemo kandi na Chorale Ukuboko kw’iburyo yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Icyo giterane cyari cyararitswemo abantu benshi ku buryo urusengero rwari (...) -
GBU RTUC: Igiterane cyo gushimira no gusezera bagenzi babo barangije
30 October 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko basanzwe babigira buri mpera z’umwaka, abanyeshuri bagize itsinda GBU ryo muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo RTUC ikorera mu karere ka kicukiro umujyi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2012 bakoze igiterane gisoza umwaka cyo gushimira no gusezera bakuru babo barangije. Uretse abanyeshuri basanzwe biga muri iyi kaminuza,Iki giterane kikaba cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye,nka Pastor David karasira wo mu itotero rya Women foundation,True (...)
-
Mwirinde abambuzi! Kiyange Adda- Darlene
22 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUyu mugani, tuwusanga muri Biblia, mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Luka 10:30-35. Ni umugani uvuga ku Musamariya w’umunyembabazi. Umuntu yajyaga I Yeriko ahura n’abambuzi baramukubita. Ariko igitangaje kandi giteye isoni muri ibyo byose, n’uko abamubonye aryamye ku nzira harimo abo bitaga abatambyi n’abalewi bari abantu bashinzwe guhuza Imana n’abantu binyuze mu bintu byitwaga ibitambo, bamuciyeho bakigendera. Mbese uwo mugani ni uwa kera cyangwa ni uwacu natwe abiki gihe? (...)
-
Umuryango wa Bibiliya uravuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya Bibiliya ishobora kuzabura mu Rwanda
5 October 2015, by Innocent KubwimanaUmuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uratabaza uvuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo habeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abantu ku giti cyabo bishobora kuzagira ingaruka ku basoma Bibiliya kuburyo byazanatuma ishobora kugera naho ibura mu Rwanda.
Ibi babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3/10 aho Umuryango wa Bibiliya wasobanuraga ibijyanye n’imikorere yabo ndetse n’impungenge ifite ku bijyanye n’ibura rya Bibiliya rigenda rigaragara. (...)
0 | ... | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | 1420 | ... | 1850