Umugisha w’Imana ni iki? Ni ibyo wungutse cyangwa uburumbuke.
Dore amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’imana:
1. Imana ishaka guha abandi umugisha. 2. Imana ikoresha abantu ngo baheshe abandi umugisha. 3. Abantu b’Imana bagomba kugira ubushobozi bwo guhesha abandi umugisha. 4. Duhesha abandi umugisha mu izina ry’Imana. 5. Iyo umuntu ahawe umugisha, ubuzima burahinduka.
A. IMANA ISHAKA GUHA ABANDI UMUGISHA
1. Amafaranga. “kingura amadirishya . . . nkabasukaho umugisha” (Malaki 3:10). (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’Imana – Elmer Towns
8 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Joyce Meyer ati “Nugira Amahitamo meza mu buzima bwawe Si wowe gusa bizagirira inyungu ”
31 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmwe mu bavugabutumwa basakaza ijambo ry’Imana cyane kuri iyi Si, Umunyamerikakazi w’imyaka 70 y’amavuko Joyce Meyer umuyobozi wa Joyce Meyer Ministries uzwi nk’umwanditsi w’ibitabo by’ivugabutumwa ndetse akaba n’umuhanuzi ukongeraho no kuba afite ikiganiro cya buri munsi gica kuri Televiziyo ye.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo akomeye aho yavugaga ko mu buzima bwa Muntu haba hakwiye kwicara ugatekereza neza icyo ugiye gukora ukabanza ukagisha Mutima (...) -
Ntibisanze muri muzika ya gospel mu Rwanda kubona abahanzi bamamariza amasosiyete!
22 January 2013, by UbwanditsiData Innovation Center ni ikigo kimwe mu bafatanya bikorwa ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda MTN cyafunguye amashami mu intara zose z’igihugu mukugaragaza imbaraga z’iyi sosiyete cyane cyane kubakoresha urubuga rwa internet nka twitter, Gmail, yahoo, Facebook…kikaba gifite Cyber Café hirya no hino mu gihugu.
Nyuma yo kubona umuhanzi w’umucuranzi akaba n’umunyamakuru FRERE Manu ku byapa byamamaza iki kigo twagize amatsiko yo kuganira nawe dore ko bidasanzwe mu bahanzi baririmba Gospel (...) -
Iyaba byashobokaga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana bwajya butangirwa no mu tubari kugira ngo abakiri mu byaha babivemo bakire agakiza.
20 August 2012, by Emmanuel KANAMUGIREItorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza ryahereye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka.
Amakuru dukesha Kigali today avuga ko abahawe umubatizo uko ari 50 kimwe n’abari babaherekeje muri uwo muhango bari bazengurutse ubwogero bwa “Dayenu Hotel” baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri icyo gikorwa cyo kugera ikirenge mu cya Yesu.
Mu gihe ibyo byakorwaga abanywi nabo bari mu nkengero z’iyo piscine bifatira ku binyobwa bisembuye, (...) -
Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka!
31 May 2016, by Alice Rugerindinda“Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye kugeza ubu. Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka, n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyanze indogobe ye! Ninde nariganije ibye? Ninde nahase? Cyangwa ninde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe. Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganije, kandi ntabwo waduhase, nta nicyo wanyaze umuntu wese” ! Samuel 12 : 2-4
Ubu buhamya burakomeye! Abazi amakuru ya Samuel , nyina yamujyanye (...) -
Ubwami bw’ Imana. Pasitori UWIMANA Daniel
21 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : UBWAMI BW’IMANA
Aha turi ni mu bwami bw’Imana nubwo hitwa mu Gakinjiro ariko aha ni mu bwami bw’Imana, Bibiliya ivuga ngo aho babiri cyangwa batatu bateraniye mba ndi kumwe nabo. Igihe cyose tuzaba tukiri mu isi dusengera aha hantu ni mu bwami bw’Imana. Niyo mpamvu bibiliya ivuga ngo guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira amaboko y’abantu. Ejo twaganiriye muri Matayo 6:5-13, Yesu yavuze ngo nimujya gusenga mujye muvuga ngo ubwami bwawe buze.
Iyo abantu bari mu mibabaro (...) -
Abazamu 2 bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku rusengero i Baghdad (Iraq)
2 July 2013, by Simeon NgezahayoUbuyobozi buracyaperereza ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Iraq, aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku rusengero i Baghdad mu cyumweru gishize. Nk’uko bitangazwa na Rev. Martin David w’itorero St. Mary’s Assyrian Catholic Church, iki gitero cyakomerekeyemo abazamu 2 b’Abakristo, umwe arakomereka bikabije.
Rev. Martin yatangarije Morning Star News ko ku wa 2 taliki 25 Kamena mu masaha ya saa munani z’ijoro ari bwo itsinda ryitwaje intwaro ryateye urusengero, aho abo bazamu (...) -
Umujinya utera gukenyuka, ukica n’ubugingo!
31 May 2016, by Simeon NgezahayoIjambo ry’Imana mu gitabo cy’ Abagalatiya 5:19-21, intumwa Pawulo yanditse urutonde rw’imirimo ya kamere igera kuri 15. Iyo mirimo rero ni ibyaha bikunze kugaragara mu bantu kandi nibyo Satani akoresha yanginza umuryango (society) n’ibidukikije, tukaba tugiye gusobanura twibanze ku cyaha cy’umujinya kiboneka ku nomero ya 7 y’urwo rutonde.
Icyaha cy’umujinya hari bamwe bagiha intebe muri bo bakagifata nk’indangagaciro, ariko ntago aribyo kuko usanga abanyamujinya abantu batabisanzura ho, kandi (...) -
Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril
17 September 2013, by Isabelle GahongayireKunesha k’urugo cyangwa k’umuntu w’ingaragu biterwa n’uburyo uwo muntu abana n’Imana. Ubuzima bwacu bugomba gushingira ku Mana no ku ijambo ryayo. Imana nta bwo ari inyongezo ku buzima bwacu, ahubwo ni urufatiro rw’ubuzima bwacu.
Urugo ruhabwa umugisha iyo abashakanye babayeho ku bw’Imana. Biragoye ko tubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu iyo tubaho uburyo tubitekereza n’uko tubigambirira. Imana nta bwo iha umugisha imigambi yacu, ahubwo iwuha imigambi yayo. Urugo ruhawe umugisha rutumbira Imana (...) -
Ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo Dufitumukiza Liliane
22 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi. Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. (Hoseya 7:1-2)
Nshuti bavandimwe iri jambo rirakomeye cyane Efurayimu yakoze ibyangwa n’Uwiteka kuburyo igihe Imana yashatse gukiza Israel (...)
0 | ... | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | ... | 1850