Kuri iki cyumweru tariki 13/12/2015, nibwo kuri Serena Hotel habereye igikorwa cyo gutangaza no guhemba abatsindiye ibihembo bya Groove Awards Rwanda ku ncuro ya gatatu.
Ibi bihembo bihabwa indirimbo zihimbaza Imana n’abahanzi bazirimba, cyangwa amatsinda n’abandi bafite aho bahurira n’iyobokamana rya Gikristo mu Rwanda bahize abandi mu kubona amajwi nk’uko byemezwa n’abategura iki gikorwa.
Iki gikorwa cyari gitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
Dore urutonde rw’abegukanye Groove (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ku ncuro ya gatatu hazanzwe ibihembo bya Groove Awards
14 December 2015, by Innocent Kubwimana -
Bethel : Abakirisito barashaka ibisobanuro ku mikoreshereze y’amaturo
16 November 2012, by UbwanditsiMu Itorero Bethel riherereye i Remera aho bita mu Giporoso mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’umutungo. Abakirisito bashaka kumenya imikoreshereze y’umutungo w’Itorero, nyamara ubuyobozi bw’Itorero bukavuga ko nta n’umwe ufite imigabane mu Itorero.
Iri torero ryashinzwe mu mwaka w’1998 riyoborwa na Pasiteri Nkurunziza Francois warishinze, akaba yungirijwe n’umugore we Pasiteri Umugiraneza Tereza.
Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayoboke ba Bethel, avuga ko ku (...) -
Urubyiruko rw’Abakristo rwo muri Amerika rurasaba ko Marijuana yemerwa n’amategeko
30 April 2013, by Simeon NgezahayoMarijuana ni ikiyobyabwenge gikoreshwa cyane mu bihugu byo mu burengerazuba, cyane cyane muri Amerika. Bakinyuza mu mazuru cyangwa bakakirya.
50% by’Abakristo babarirwa hagati y’imyaka 18–29 bavuze ko bashaka kubona marijuana yemerwa n’amategeko kuko ngo iruhura mu mutwe, mu gihe abagera kuri 45% bavuze ko bayikoresha.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa ‘Public Religion Research Institute’ bigaragaza ko 50% by’urubyiruko rw’Abakristo bafite imyaka 18-29 bavuze ko (...) -
Igiterane cy’ababyeyi bibana bo mu itorero rya Kibungo
28 August 2012, by Jost UwaseIki giterane cyateguwe n’ubuyobozi bw’itorero rya Kibugo, paruwasi ya Kibungo, ku bufatanye na komite z’abagore mu itorero, nyuma y’aho baboneye ko kizafasha ababyeyi bibana (bahimbwe Rusi na Naomi) bo muri iryo torero, baganira ku ijambo ry’Imana ryo kubakomeza, kubahumuriza, kubafasha no kubereka urukundo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga. Icyo giterane cyabanjirijwe n’amasengesho yatangiye kuwa gatanu taliki ya 17/08/2012, cyaranzwemo gusenga, ijambo ry’Imana, ubuhamya, gufashanya no guhana (...)
-
Imyiteguro y’igitaramo East Africa Gospel concert iri kugenda neza, imyitozo y’indirimbo irakomeje, n’abahanzi bazaturuka hanze y’u Rwanda bariteguye
25 October 2012, by Patrick KanyamibwaUbwo twamusuraga mu rugo, umuhanzi Tonzi uri gutegura igitaramo ngarukamwaka yise « East Africa Gospel concert » kizabera kuri Serena Hotel, ku cyumweru tariki ya 4/11/2012 kuva saa kumi n’imwe z’umugoba, aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi 5000 n’ibihumbi 10.000Frw, yadutangarijeko ibintu byose biri kugenda neza. Aho mu rugo tukaba twasanze ari mu mwitozo we n’abacuranzi be, ibi bikaba bikorwa gatatu mu vyumweru rimw ena rimwe bagakora imwitozo bari kumw en’abaririmbyi bazamufasha mu kwikiriza (...)
-
Mu bibaho byose muhore mushima! – Greg Laurie
30 January 2014, by Simeon Ngezahayo“Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu” - 1 Abatesalonike 5:18.
Mu gitabo cye cyamenyekanye cyane yise “The Hiding Place” (Ubwihisho), Corrie T. Boom atubwiramo umumaro ukomeye wo kuba mu buzima bushima. Corrie na murumuna we Betsie batwaweho iminyago, babafungira mu nkambi izwi ku izina rya Ravensbrück, aho bafungiwe mu nkambi ya Gisirikare irimo inda.
Inda zari ahantu hosemu mutwe, no ku mubiri. Umunsi umwe, Betsie yabwiye Corrie ko bakwiriye (...) -
Filimi z’Abanyecongo zaje ku isonga muri RCFF
14 November 2012, by Patrick KanyamibwaKu nshuro ya mbere mu Rwanda habaye iserukiramuco nyarwanda rya Sinema za gikirisitu “Rwanda Christian Film Festival” Abanyecongo bakaba baraje ku isonga mu kwegukana ibihembo byinshi.
Iserukiramuco rya filimi za gikristu ryatangiye ku wa 2 rirangira kuri 11Ugushyingo 2O12, rikaba ryarateguwe n’Umunyarwanda Mwungura Chris ririmo ibuhugu 3 ari byo U Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri filimi 12 zarushanijwe, hatoranyijwemo enye ndende n’ebyiri ngufi ari zo (...) -
Umukongomani akurikiranyweho kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukorana n’imyuka ya Shitani
6 September 2012, by UbwanditsiRusizi : Pasitori witwa Kimanuka Juvenal w’Umukongomani kuwa 04 Nzeri 2012 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu, aho avuga ko bukoreshwa n’imyuka ya sekibi ubu akaba ari kuri Sitatio ya Polisi y’i Kamembe.
Amwe mumagambo uyu Mupasiteri yakoreshaga, ngo yabwiraga abaturage ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya shitani.
Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje kumwumva (...) -
Korali Abakorerayesu igiye kumurika Album DVD Vol 1.
1 December 2012, by Patrick Kanyamibwa« Aritamurura » ni izina rya Album DVD Vol. 1 ya Korali Abakorerayesu. Aritamurura ni izina rituruka kuri imwe mu ndirimbo zigize iyi Album. Iyi Album izamurikwa ku mugaragaro tariki ya 9/12/2012 guhera saa saba (13h00) aho isanzwe ikorera umurimo ku rusengero rwa ADEPR Rukurazo/Kimironko aho bakunze kwita ku Isangano. Kuri uyu munsi kandi hazaba hari Umuhanzi Kabera Fils Fidѐle uzwi ku ndirimbo “Ninde Uzahagarara ku Musozi Wawe Wera‘ . Umuvugabutumwa Pasteur Ngamije Viateur guturuka i (...)
-
Theo Bosebabireba arasabwa gusaba imbabazi nyuma yo gukorana indirimbo n’umuyisilamu utemera Yesu, Ama G The Black
17 October 2013, by UbwanditsiNyuma y’uko umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Theo Bosebabireba akorananiye indirimbo n’umuraperi Ama G The Black, itorero rye rya ADEPR ryamusabye ko agomba gusaba imbabazi kubera ikosa yakoze ryo gukorana indirimbo n’umuyisilamu.
Ku nshuro ya mbere nibwo Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo yitwa "Ingoma Yawe niyogere Remix" afatanyije n’umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe benshi bakunze kwita iz’isi witwa Ama G The Black.
Mu kiganiro yagiranye na Isange ari nayo dukesha iyi nkuru (...)
0 | ... | 1410 | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | ... | 1850