Kuri uyu wa Gatanu taliki 9 Mutarama 2014, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) hashojwe inama y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ku bufatanye na CPR n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).
Iyi nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye akorera mu gihugu cyacu yigiwemo ingingo 3 nyamukuru, ari zo: (1) Gutegura icyumweru ngarukamwaka cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo kizaba ku wa 18-25 Mutarama 2014; (2) Kungurana ibitekerezo ku gikorwa cyo kubaka (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Kigali: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) washoje inama nyunguranabitekerezo itegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda
13 January 2014, by Simeon Ngezahayo -
Film nshya ya Yesu yiswe ’Son of God’ irashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, + 1,000,000,000 ni bo bitezwe kuyigura !
28 February 2014, by Simeon NgezahayoProducer Mark Burnett wakoze iyi film aratangaza yuko yiteze ko "miliyari" y’abantu izareba iyi film ye ubu yageze ku isoko.
Burnett wakinanye iyi film n’umufasha we Roma Downey, yatangarije ikinyamakuru The Wrap ko yishimiye uburyo iyi film yakunzwe na benshi. yagize ati “Iyi film izarebwa n’abantu bagera kuri +1,000,000,000 mu myaka 3 cg 4 iza. Ni byiza rero ko dutangiye neza.”
Burnett n’umufasha we bamaze iminsi basura amatorero atandukanye muri Amerika, bagerageza kwamamaza no kugurisha (...) -
Uburyo bwiza wakosora umwana utagombye kumukubita
27 July 2015, by Umumararungu ClaireKenshi abana bakunda gukora amakosa bitewe n’igihe barimo ndetse n’imikurire yabo. Ibi bituma ababyeyi bamwe barakara ndetse bakabashakira ibihano bikakaye. Rero hari uburyo wakoresha mu guhana umwana utarinze kumuha ibihano.
Kwirinda kumusaba ibintu byinshi icyarimwe : urugero aho kumubwira ngo tunganya icyumba cyawe, utunganye neza ibitabo byawe, igihe atarabirangiza ukaba umubwiye ikindi akurikizaho. Wimukoresha ibyo atakoze icyarimwe, ahubwo mugenze gahoro gahoro umubwiza imvugo iboneye (...) -
Korali Golgotha mu giterane cyo gushima Imana
22 August 2013, by UbwanditsiChorale Golgotha ni chorale ikora ivugabutumwa mu ndirimbo, ikaba ibarizwa mu Itorero ADEPR Nyagatovu, Paruwasi Rukurazo. Iyi chorale yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1996, itangirana abaririmbyi 22. Yagiye yaguka, ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 75.
Yakomeje gukora ivugabutumwa mu ndirimbo, aho yaje kumurikira abakunzi bayo album y’amajwi (audio) tariki 10/03 bise “KWIZERA KURAREMA”. Nyuma yo gushyira ahagaragara album yayo, yakomeje gukora ibitaramo ahantu hatandukanye , (...) -
Filimi z’Abanyecongo zaje ku isonga muri RCFF
14 November 2012, by Patrick KanyamibwaKu nshuro ya mbere mu Rwanda habaye iserukiramuco nyarwanda rya Sinema za gikirisitu “Rwanda Christian Film Festival” Abanyecongo bakaba baraje ku isonga mu kwegukana ibihembo byinshi.
Iserukiramuco rya filimi za gikristu ryatangiye ku wa 2 rirangira kuri 11Ugushyingo 2O12, rikaba ryarateguwe n’Umunyarwanda Mwungura Chris ririmo ibuhugu 3 ari byo U Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri filimi 12 zarushanijwe, hatoranyijwemo enye ndende n’ebyiri ngufi ari zo (...) -
Florida: Umugabo wiyita “Yesu Kristo Udapfa” yongeye kugaragara ahakana ko atigeze apfa nyuma y’ibihuha by’urupfu rwe
19 September 2013, by Simeon NgezahayoJose Luis de Jesus Miranda uyobora ihuriro 666 rirwanya Kristo ryibumbiye mu idini ‘Growing in Grace’, wiyita Yesu Kristo yongeye kugaragara muri video yasohotse mu cyumweru gishize. Intego yo kugaragara kwe ngo ni ukugira bgo ahinyuze ikinyoma ku bijyanye n’urupfu rwe cyasakaye kuri internet mu kwezi gushize, ubwo umugore we yatangazaga ko yaguye mu bitaro bya Texas azize cancer.
Miranda uvuga ko adapfa akanavuga ko ari Antichrist, abwira abayoboke be kwiyandikaho (tatouage) umubare 666 ku (...) -
Ibibazo 5 byo kwibaza MBERE yo kwigisha/kubwiriza - Joel Mayward
24 April 2013, by Simeon NgezahayoKuri iki cyumweru nzigisha iteraniro mu rusengero rwacu. Ku bw’ibyo, maze iminsi mpugiye mu gutegura icyo Imana ishaka ko mbwira abantu.
Dore ibibazo bitanu nibaza iyo ndimo gutegura ijambo ryo kwigisha: Mu butumwa bwiza ni he…
1. Ngaragaza Yesu neza?
Intego yose nakwigisha cyangwa ijambo nasoma mu byanditswe byera buri gihe mparanira kubwira abantu Yesu.
Ikindi mparanira ni ukubabwira Data n’Umwuka Wera, icyigisho cyanjye kikibanda ku butatu bwera, ariko kamere y’abigisha ni ukubwiriza (...) -
Imbaraga z’Imana mu ntege nke zacu
2 September 2015, by Innocent KubwimanaAriko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. 2 Abakorinto 12:9
Uvugwa aha ni Pawulo, uwo Imana yahamagaye gukora umurimo wayo nawe imukuye mu byaha bitandukanye nk’uko no kubandi benshi bigenda. Pawulo yigeze kubaho akomeye mu buzima busanzwe, ndetse arenganya ubwoko bw’Imana. Kristo aza kumutungura aramuhamagara, amuvana mu byo yarimo amuhindura (...) -
Umuyobozi w’Itorero ‘Assemblies of God’ arahakana ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote
16 September 2013, by Simeon NgezahayoUmuyobozi wa rimwe mu matorero ya Pantekote manini cyane muri Amerika ya Ruguru yavuguruje amakuru avuga ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote.
Dr. George O. Wood yatangarije ikinyamakuru ‘The Christian Post’ dukesha iyi nkuru ko ikinyamakuru ‘The Associated Press’ giherutse gutangaza inkuru ivuga ko kuvuga mu ndimi “byacitse burundu mu matorero ya Pantekote.” Mu magambo ye, yagize ati “Turacyavuga mu ndimi ku buryo busesuye. Twamye tuvuga mu ndimi, kandi umwizera wese (...) -
Wari uzi ko Beterave ivura umuvuduko w’amaraso
19 April 2013, by UbwanditsiKunywa agakombe kamwe k’umutobe (jus) wa beterave bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu mubiri (high blood pressure). Ibi bikaba ari ibigaragazwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu 15.
Nyuma y’amasaha atandatatu umuntu ayweye kuri uyu mutobe, ingaruka (nziza) zawo zihita zitangira kwigaragaza mu mubiri. Uyu mutobe wa Beterave wifitemo intungamubiri zagura imiyoboro y’amaraso ku buryo bigabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Nubwo Abashakashatsi baturuka mu ishuri rya (...)
0 | ... | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | ... | 1850