NASA iratangaza ko icyogajuru cyayo ‘Curiosity Rover’ cyavumbuye ubutumwa buziguye bwavuye ku Mana, bwanditswe ku bisate by’amabuye. Ibyo bisate ngo byabonetse mu buvumo bw’umugabane wa Mars.
Inkuru itangazwa n’ibinyamakuru byemewe na Leta iravuga ko ibisate bibiri binini by’amabuye bingana n’inzovu nto byabonetse hasi cyane mu buvumo bw’umusozi munini wa Aeolis Mons.
ku gisate kimwe hari handitsweho amategeko icumi, handitsweho n’amagambo aboneka muri Yohana 3:16. Aya magambo ngo yari yanditswe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
NASA yavumbuye ubutumwa bw’Imana kuri Mars
15 July 2013, by Simeon Ngezahayo -
Imbaraga z’amasengesho… ! – Jeremy
5 August 2013, by Simeon Ngezahayo“Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we” Yohana 14:13.
Munyemerere mbahe ubuhamya bwanjye, mbabwire uburyo navuye mu bubata mbifashijwemo na Yesu Kristo Umukiza wanjye wenyine. Nizeye Yesu Kristo ubwo ibitekerezo byari byarandenze, ngeze aho gutekereza kwiyahura.
Maze kurambirwa ubuzima nari mbayemo, nasenze Imana ndayibwira nti “Mana, ubasha kunkiza.” Maze gusenga ntyo, Imana yahinduye ubuzima bwanjye bwose. Ubu mfite ibyiringiro, (...) -
Urashaka ko Imana igutuma?
23 October 2015, by Innocent KubwimanaYesaya 6:1-12
Abantu benshi bakunda gusenga bakoresha ijambo ngo Mana ntuma aho ushaka hose ndajyayo,Kandi rwose baba bamaramaje bumva koko bakeneye gutumwa, n’Imana nayo ikeneye abo gutuma ariko hari icyo bisaba kugira ngo uhinduke intumwa.
Uyu mugabo Yesaya yari umuhanuzi ukomeye cyane yahanuye ibintu byinshi bitandukanye kandi biranasohora, ariko mu mwaka umwami Uziya yatanzemo nicyo gihe Yesaya yabonye Imana ngo yari yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru,igishura cyayo gikwira (...) -
Kuki itorero rya mbere ryari ryiza cyane?
27 April 2013, by Simeon NgezahayoBahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, ni uko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi. Abizeye bose bazaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu (...)
-
Wari uzi ko Imana iri kumwe nawe mubyo unyuramo byose?
23 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 43:2: “ Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.”
Iyo umuntu yihannye agatangira inzira y’agakiza, aba ahinduye icyerakezo, agatangira ubundi buzima burimo za kirazira. Muri uko kwirinda gukora ibibi, ahura n’ibigeragezo byinshi kuko yasezeye ku mwanzi satani. Nanone kandi, muri iyo nzira harimo ibintu byose. Harimo ibyiza, harimo no guhura n’ibigeragezo. Uwiteka Imana imaze kubona ko dushobora (...) -
Nuko Petero abaza Yesu ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite!”
14 February 2016, by Alice RugerindindaNuko Petero aramubaza ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”Matayo 19: 27
Ayiwee, Petero yari yasubiye iwabo mu mubiri, kandi muziko Bibiliya ijya itubwira ngo iyo turi iwacu mu mubiri, tuba turi kure y’Imana. Ubwo yitegereje ibintu yaretse kubwa Yesu, atekereza imirimo yajyaga yikorera yabyaraga inyungu, yitegereza wenda inshuti yaretse kubwa Yesu kuko nabyo bijya bibaho, yibaza wenda abantu bo mu muryango bamucitseho kuko yemeye gukurikira Yesu, yibaza uko (...) -
Chorale Louange CEP/KIE ikomeje ingendo z’ivugabutumwa
20 December 2012, by BYABEZA Levis PasteurNyuma y’aho ishyiriye ahagaragara umuzingo wayo ugizwe n’indirimbo zigaragaraza amashusho, Korali LOUANGE yo muri KIE ikomeje gukora ingendo hirya ni hino.
Kuri iki cyumweru taliki ya 23/12/2012 izaba iri mu ntara y’iburasirazuba, umudugudu wa RWIKUBO muri paruwasi ya RWIKUBO aho bazafatanya n’aba Kiristu baho guhimbaza Imana guhera saa tatu kugera saa kumi n’ebyiri.
Twegereye umuyobozi w’iyo korali HABINEZA Theogene adutangariza ko intego bafite ari ukugeza ubutumwa bwiza bwumvikana mu (...) -
Twange amarangamutima yo kuneshwa - Yvan Castanou
10 April 2013, by Isabelle GahongayireNdatura kandi nizeye ko ndi icyaremwe gishya muri Kristo, ibya kera byarashize, dore byose byahindutse bishya. Imana ni yo ibasha guca inzira aho zitari. Ni yo impa kurabya no mu bihe by’amapfa. Kristo yahaye ubuzima bwanjye agaciro. Yampaye gutangirana na we ubuzima bushya.
Natuye ko ntari uneshwa. Nzi ko kuneshwa bishobora kubaho, ariko ntabwo ari bwo buzima bwanjye. N’ubwo hari amakosa nakoze mu buzima bwanjye, nzi ko nshobora kongera kubona ibyo nabuze ngakoresha umwanya neza. Ntabwo (...) -
Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana, Igice cya 1/ Dr Fidèle Masengo
12 November 2015, by Innocent KubwimanaMatayo 16:18 -Nanjye ndakubwira nti ‘’Uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’
Hari umuntu wanyandikiye ansaba ko ntegura inyigisho hejuru y’itorero. Byahuriranye n’uko aho narindi mu rugendo muri Nijeriya nasuye itorero rya Foursquare, mbona inyubako nziza nyinshi amatorero yubatse, mbona ibikorwa binyuranye by’iterambere itorero ryakoze ndetse mpura n’abantu bafite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana bintera kwibaza cyane ku itorero (...) -
Twakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera
26 May 2013, by UbwanditsiIjambo ry’Imana tugezwaho n’umuvugabutumwa Gato Christophe rivuga ko, Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite(1Yohana 5:11-12).Ubwo bugingo twabuhawe ku bw’ubuntu ntacyo dutanze.
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera ntibyavuye kuri mwe, ahubwo n’impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira (Abefeso 2 :8-9 )
Kandi uko guhamya ni uku, ni uko (...)
0 | ... | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | ... | 1850