Film nshya Son of God yakinwe hakurikijwe ubuzima bwa Yesu Kristo muri iyi si nk’uko tubisanga mu byanditswe byera. Iyi film rero yashyizwe ahagaragara ku ncuro ya kabiri muri weekend ishize, yaguzwe amafaranga asaga $25.6 million. Uwari uyoboye igikorwa cyo kugurisha iyi film Liam Neeson yagishoje imaze kugera kuri $28.8 million.
Ibi ngo byatangaje benshi, kuko mu zindi films zabanje nka Courageous, Fireproof, Facing the Giants na Left Behind zose hamwe zaguzwe $19.4 million.
Gary (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Film ya Yesu yiswe “Son of God” yaguzwe asaga $25.6 Million muri weekend ishize!
7 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Samputu aranenga bikomeye abayobozi b’amadini b’abakristu ku izina
22 September 2013, by UbwanditsiUmuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, Jean Paul Samputu, yanenze bikomeye abavugabutumwa yita ko bahora barwanira ubuyobozi mu madini n’insengero nyamara mu mitima yabo atari abakristu.
Ubu butumwa Samputu yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aho yanditse agira ati “Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba umukristu ?”
Umuhanzi Smaputu atanga ikiganiro i Liban nk’intumwa y’Amahoro yagize (...) -
Rusizi : Umukiristu wa mbere muri ADEPR aracyariho kandi amaze kugira imyaka 104
17 September 2012, by UbwanditsiBenshi birabatangaza kumva ko Umukirisitu watangije itorero ry’Abapantekoti ADEPR mu Rwanda akibaho. Uyu mupasitori ufatwa nk’ikingi ikomeye muri iri torero yitwa Pasitori Sagatwa Rudoviko ; akaba ari wabatijwe bwa mbere mu Rwanda ayobotse iryo torero, icyo gihe yari afite imyaka ikaba kaba 25 nyamara kuri ubu afite imyaka 104.
Pasitori Sagatwa Rudoviko yabatijwe tariki ya 31 Ukuboza 1943 mu cyahoze ari Cyangugu ari naho iryo dini ryavukiye mu Rwanda, ubu rikaba rimaze gukwira mu gihugu (...) -
Igiterane cy’abari n’abategarugori nicyo kirafungura umwaka wa 2013 muri gospel
3 January 2013, by UbwanditsiIgiterane cyise Women and Destiny in divine connection kizaba ku cyumweru tariki ya 6/01/2013 muri Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu, ni kimwe mu bikorwa binini bigiye gutangira umwaka wa 2013, ibi bikaba ari nk’agashya doreko ubusanzwe imyaka ibiri ishize wasangaga ibiterane n’ibitaramo bikomeye bitangira kugaragara mu kwezi kwa gatatu.
Muri iki giterane cy’abarin’abategarugori kizamara umunsi umwe ngo hazabaho inyigisho, ubuhamya ndeste n’ijambo ry’Imana bazagezwaho n’abakozi (...) -
Korali Ishimwe mu ivugabutumwa i Cyegera
21 August 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki 19 Kanama 2012, korali ISHIMWE yakoresheje igiterane muri paruwasi ya Cyegera, umudugudu wa Rukamira, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Muri iki giterane, iyi korali yataramiye abari bateraniye aho biratinda kuko yatanze ubutumwa mu ndirimbo zigera kuri 25.
Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Karongi, paruwasi ya Kibuye, umudugudu wa KIBUYE yaranzwe no kwiyubaka mu buryo butangaje. Ubusanzwe yavutse mu w’1968, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu (...) -
Byemejwe ko Moringa ari igiti cy’igitangaza gifite akamaro kanini ku buzima
10 August 2012, by UbwanditsiMoringa ni igiti kiboneka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika, aho iki giti gishobora gukoreshwa nk’ikiribwa, kubera intungamubiri zikibonekamo ndetse n’imyunyungugu nka calcium na Potassium ziboneka mu mababi yacyo,iki giti kandi kizwi nk’umuti w’indwara nyinshi zitandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naturalnews, avuga ko ishami rishinzwe ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko amababi ya moringa abonekamo cyane Vitamin A,C, imyunyungu nka Fer irinda kugira amaraso (...) -
Ruhango : Amadini n’amatorero agiye kumvisha abo ayobora gahunda za leta
17 September 2012, by UbwanditsiMu gihe uturere twakunze kuvuga ko twatengushywe n’abafatanyabikorwa mu mihigo twahize bikanagena imyanya twabonye mu mihigo y’umwaka ushize, amadini n’amatorero akorera mu karere ka Ruhango aravuga ko agiye kurushaho kunoza gahunda za leta akangurira abakirisitu gukangukira gahunda za leta.
Zimwe muri gahunda bashishikariza abayoboke bababo, harimo ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro no gutanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro.
Amatorero yibumbiye mu ihuriro ry’amatorero y’ivugabutumwa (...) -
Umuyobozi w’Itorero ‘Assemblies of God’ arahakana ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote
16 September 2013, by Simeon NgezahayoUmuyobozi wa rimwe mu matorero ya Pantekote manini cyane muri Amerika ya Ruguru yavuguruje amakuru avuga ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote.
Dr. George O. Wood yatangarije ikinyamakuru ‘The Christian Post’ dukesha iyi nkuru ko ikinyamakuru ‘The Associated Press’ giherutse gutangaza inkuru ivuga ko kuvuga mu ndimi “byacitse burundu mu matorero ya Pantekote.” Mu magambo ye, yagize ati “Turacyavuga mu ndimi ku buryo busesuye. Twamye tuvuga mu ndimi, kandi umwizera wese (...) -
Abanyeshule baba Kristo biga mu buhinde batangiye umuryango w’ivugabutumwa rihindura!
22 October 2012, by Olivier TuyishimeAbanyeshule babakristo bagiye kwiga mugihugu cy’ Ubuhinde, bamaze kugerayo bagasanga abantu benshi basenga ibigirwamana bahisemo gushinga umuryango w’ Ivugabutumwa kugira ngo bikomeze ku Mana kandi babashe no kubwiriza abene gihugu bagiye basanga ubutumwa bwiza nkuko badutangarije uko uwo muryango w’ ivugabutumwa wavutse:
SGM (Seek God Ministries) ni Ministry ibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu karere ka Salem mu ntara ya Tamilnadu (South India), ifite mu nshingano “Guhindura Ubuzima mu (...) -
Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yise “NTA WUNDI”
14 February 2014, by Simeon NgezahayoAlbert Niyonsaba ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi barimo gukora cyane muri ino minsi aho bigaragarira mu ndirimbo arimo kugenda avana muri studio agahita azigeza ku bakunzi be ndetse n’ibitaramo bitandukanye agenda atumirwamo.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2014 ni bwo iyo ndirimbo yageze ahagaragara. Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore Albert, yadutangarije ko indirimbo ye “NTA WUNDI” ari bwo yabashije (...)
0 | ... | 1400 | 1410 | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | ... | 1850