Kuwa 26 Gicurasi 2013, mu mujyi wa Nice hateganijwe urugendo rwo kwamagana inzara. Uru rugendo ruzatangirira ahitwa Garibaldi, ku muhanda wa 06300. Uru rugendo rwateguwe n’umuryango Action Contre la Faim, kandi buri wese ashobora gutanga inkunga guhera kuri €10 kuzamura, agahabwa inyemezabwishyu.
Uru rugendo ruzakorwa ku ntera ya kilometero 10 rwateguwe mu rweogo rwo gukangurira Abakristo bose kwita ku kibazo cy’inzara yugarije abatuye isi. Biteganyijwe ko abazitabira urwo rugendo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nice: Urugendo rwo kwamagana inzara!
5 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Nzahora ntanga ubu buhamya iminsi yose nkiriho … – Cindy
30 May 2013, by Simeon NgezahayoNarahiye ko igihe cyose nkiriho nzahora ntanga ubu buhamya. Musaza wanjye mukuru witwa Jonah ni umubyeyi w’abana 3 beza. N’ubwo afite umugisha mwinshi kuruta uko yabyibwira, yanze gukizwa. Ndamwibuka rimwe ambwira ko aramutse asenze byamuzanira ibyago. Ku wa 12 Nzeli 2012, yakoze impanuka y’imodoka ikomeye. Imodoka yaramugonze imumena ubugabo.
Nahagaze mu kwizera, n’ubwo abaganga bihereranye ababyeyi banjye mu cyumba bakabasaba kwitegura ko agiye gupfa [kuko ingingo ze n’umubiri bitari (...) -
“Ndashima Imana ko nize ntakopera, nkaba ndangije Kaminuza” - Janvière UWASHEMA
5 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu kane tariki ya 05/09/2013, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatanze Impamyabushobozi ku banyeshuri baryo barangije mu mashami atandukanye. Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yari Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent BIRUTA.
Umwe mu banyeshuri barangije witwa Janvière UWASHEMA umaze imyaka itatu ari Umubitsi mu muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga muri KIST-KHI (CEP KIST-KHI), ukora umurimo w’Ivugabutumwa mu bigo by’Amashuri makuru yatangarije agakiza.org (...) -
Musanze: Nyuma yo kwegukana REMO Award, Chorale Siyoni iramurika DVD yayo kuri iki Cyumweru
18 December 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko twabitangarijwe na Twizerimana Théogène, umuyobozi wa Korale Siyoni, kuri iki Cyumweru taliki 22 Ukuboza 2013 chorale Siyoni iramurika album yayo ya mbere y’amashusho bise “Ineza y’Imana”, mu gitaramo kirabera i Musanze kuri ADEPR Jenda.
Théogène yakomeje adutangariza ko iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye, barimo Theo Bosebabireba, Murwanashyaka Faustin n’andi makorali yo muri ako karere ka Musanze. Nk’uko bimenyerewe mu makorali menshi yo mu itorero ry’ADEPR, iki gitaramo na (...) -
Umukristu nyakuri akwiriye kwera imbuto ryari?
8 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaTurabasuhuje bene Data bakundwa n’Umwami Yesu. Tunejejwe no kongera kuganira namwe ijambo ry’Imana. Twinjiye mu cyigisho cya none: Imbuto z’umukristo, ni ngombwa ko dusobanukirwa uko umukirisitu agomba kwitwara.
Muri Matayo 7:17-23 tuhasanga amagamo asobanutse yavuzwe na Yesu, aho yagize ati: "Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi… nibwo nzaberurira nti sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe."
Yesu kandi yaranababwiye ati: (...) -
Korali Itabaza iritegura gushyira ahagaragara album yayo y’amashusho
19 August 2013, by Simeon NgezahayoKorali Itabaza iritegura gushyira ahagaragara album yayo y’amashusho. Dore incamake y’amateka ya Korali Itabaza:
Korali Itabaza ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu Itorero ADEPR umudugudu wa Taba, Paruwasi ya Taba, Itorero ry’akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.
Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo mu kwezi kwa karindwi mu 1997, nyuma yo gukora amavuna n’ivugabutumwa yaje kubona ko ari ngombwa ko ubutumwa itambutsa bwakwaguka bukagera kuri benshi, maze (...) -
Muri Amerika: hatangijwe ikiganiro cya televiziyo gikora mw’izina rya ya nyamanswa antikristo “666″
4 October 2012, by UbwanditsiCALIFORNIA, AMERIKA – I New York, muri Amerika, hari ikiganiro cya televiziyo gishya kimaze iminsi mike gitangiye gukorera ku mugaragaro. Iki kiganiro ntigisanzwe, kuko cyitiriwe inomero 666. Izi zikaba inomero za ya nyamanswa “Antikristo”, nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:18. Iki kiganiro rero kikaba cyarahawe izina rya 666 Park Avenue. Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia rwandika amateka y’ibintu n’abantu, avuga yuko iki kiganiro cya televiziyo cyatangijwe n’Umunyamerika witwa (...)
-
UBuhamya: Imana yankijije Diyabete nyimaranye imyaka myinshi. Thérèse Nahimana
10 September 2013, by UbwanditsiJewe ndi umurundikazi nitwa Thérèse Nahimana, ndubatse mfise abana. Ndakijijwe nkunda cane Yesu kuko yankunze, akankiza ntarabaho (mu myaka 2000 iheze niho yabikoze)
Narakize ingwara nyinshi zananiye abaganga. Murizo novuga nka diabète; nayigwaye kumara imyaka 12 nitera umuti witwa « insuline »; umuntu awitera mu rushinge.
Maze kwiga no gutahura ibanga ryo kwizera ivyo Yesu yadukoreye naciye menya ko ntarwaye; ko haheze imyaka 2000 narakize ingwara zose kubwo gushishagurwa kwa Yesu; nca (...) -
Urubyiruko rukora Drama na Dance ya gospel twasuye abarwayi bo muri CHUK
20 August 2012, by Patrick KanyamibwaKuwa Gatanu tariki 17/08/2012, saa sita z’amanwa, urubyiruko rurenga 100 rwa za Drama team 8 zitandukanye ruyobowe na Shining Stars Drama team ya Evangelical Restoration Church Remera, rwasuye abarwayi bo mu bitaro bya CHUK, ruganira nabo rubashira n’ibintu bitandukanye birimo amasabune, imitobe (Juice), imbuto zitandukanye, ndetse n’ijambo ry’Imana.
Nkuko twabitangarijwe na Uwera Phanny umuyobozi wa Shining Stars Drama Team ERC Remera, itsinda rimaze imyaka 8 rikora, yadutangarijeko atari (...) -
Ijoro ryo kuramya no guhimbaza rirategerejwe
4 November 2012, by Patrick KanyamibwaIjoro ryo kuramya no guhimbaza Imana riba buri mwaka kuri ubu ryaba rigiye kongera kuba, aho rizaba kuwa 23 Ugushyingo 2012 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro umwe mu bashizwe gutegura iryo joro Christian Kajeneli yavuze ko bateganya gukora ijoro ryo kuramya no guhimbaza mu Gushyingo 2012 bita (Africa Let’s Worship Aflewo) riba buri mwaka.
Christian yagize ati “iki gikorwa ni nshuro ya kabiri kigiye kuba kuri ubu twiteguye ko kizagenda neza kandi tukaba dusaba amatorero (...)
0 | ... | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | ... | 1850