Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ihuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family basoje icyo bise ‘’Ukwezi kw’impuhwe’’, aho bari bamaze igihe kingana n’ukwezi bakora ibikorwa by’urukundo, banegeranya imbaraga mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye.
Iyi gahunda ikaba yarasojwe n’igiterane cyagutse cyabaye kuri iki cyumweru tariki 26/06/2016, kikaba cyarabereye ku kicaro cy’itorero rya ADEPR-Gatare, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ihene 10, kwambika abantu 52 no kwishyura Mitiweli 120 nibyo byatanzwe n’abakunzi b’Agakiza.org mu kwezi bise ukw’impuhwe
29 June 2016, by Ubwanditsi -
Igihangange muri muzika DON MOEN muri Afurika
13 December 2012, by UbwanditsiUmugabo wamenyekanye cyane kubera uburyo indirimbo ze zifasha benshi, akaba aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don Moen kuri uyu wa Gatatu araba ataramana n’abakunzi be mu mugi wa Accra uri muri Ghana hano muri Afurika aho azava ajya i Lagos ho muri Nigeria.
Abinyujije ku mbuga-nkoranyambaga facebook na twitter, Don Moen yagize ati “ Nishimiye cyane kuba mu mugi utuje wuzuye ubwiza wa Accra ho muri Ghana ,aho ngirana ibihe byiza n’incuti zanjye mu gitaramo cyo kuwa Gatatu (...) -
Wari uzi ko Beterave ivura umuvuduko w’amaraso
19 April 2013, by UbwanditsiKunywa agakombe kamwe k’umutobe (jus) wa beterave bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu mubiri (high blood pressure). Ibi bikaba ari ibigaragazwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu 15.
Nyuma y’amasaha atandatatu umuntu ayweye kuri uyu mutobe, ingaruka (nziza) zawo zihita zitangira kwigaragaza mu mubiri. Uyu mutobe wa Beterave wifitemo intungamubiri zagura imiyoboro y’amaraso ku buryo bigabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Nubwo Abashakashatsi baturuka mu ishuri rya (...) -
Wari uzi ko kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza?.
10 November 2015, by Kiyange Adda-Darlene1 Abakorinto15:33,Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.
Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwera mu ngeso zacu. Ibyo bisaba ko umuntu yirinda ku gato no ku kanini.Kugira incuti ntabwo ari bibi, ariko n’ukugenzura ubucuti bwanyu aho bushingiye. Abasinzi bakundanira ko basangira ” agacupa”, hari n’abakundanira aho bajya bahurira haba heza cyangwa habi.
Aba fana ba equipe y’umupira bakundanira ko bafana equipe imwe. Nta bucuti bushobora kubaho budafite impamvu. Umusore n’inkumi bashobora (...) -
Women Foundation Ministries yateguye igiterane cy’abari n’abategarugori ku nshuro ya kabiri yise « All women together, Women’s conference 2012”
19 July 2012, by Patrick KanyamibwaWomen Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women together” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Minitries na Noble Family Church, igiterane “All women together” cy’uyu mwaka wa 2012, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” aribyo mu magambo y’icyongereza “From Victims to champions”, ibi bikaba (...)
-
Nimutabare, abana bari mu kaga! - Eveline Simonnet
9 December 2013, by Simeon Ngezahayo« Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri » - 3 Yohana 1 : 4
Muri iki gihe umwanzi Satani yasutse byinshi byangiza abana. Umwanzi afite umugambi wo gukura abana bacu mu mugambi w’Imana, ndetse uko tugenda turushaho kurangara no guhuga ni ko arushaho kubona urwaho rwo kubangiza. Ababyeyi bamwe bashwana n’abana babo bibwira yuko ari cyo kizatuma bikosora, abandi baramanjiriwe. Twakora iki? Reka tujye inama!
Ikibabaje ni uko abana bacu banyura mu ngorane (...) -
GAHANGA: URUBYIRUKO RUTURUTSE MU MATORERO ATANDUKANYE RWIFATANIJE NA BAGENZI BABO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKORWEWE ABATUTSI MU W’1994 [AMAFOTO]
5 May 2014, by Simeon NgezahayoKu wa 29/04/2014,mu murenge wa Gahanga ni bwo urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye rubarizwa muri uwo murenge rwifatanije na bagebzi babo mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urwibutso rw’Akagari ka Gahanga, ari na ho urugendo rwo kwibuka rwatangiriye
Isengesho ribanziriza urugendo rwo kwibuka, ryayobowe na Kwizera Didier usengera muri EAR GAHANGA
Nyuma y’isengesho, hakurikurikiyeho urugendo rwo kwibuka berekeza kuri Kiliziya ahashyinguwe (...) -
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu - Yubile
16 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere mu bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”. Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka Wera.
Icyo gitangaza cyasohoye mu mwaka wa 1948. Mbere y’umwaka wa 1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake cyane bari bazi gusoma kandi bari bamaze kuba abakristo nibo bashoboraga kubisoma mu bitabo, cyane cyane muri Biblia. Ibyo (...) -
Rose Muhando mbere yo kuba Umukristo yabanje kuba Umusilamu, dore amwe mumateka ye
30 September 2012, by UbwanditsiRose Muhando ni umwe mubaririmbyi b’abagore muri kano karere baririmba neza kandi bagakora umurimo bahamagariwe uko bikwiye.
Rose Muhando yamenyekanye kukazina ka Madona , yavutse mu 1976, avukira mu gace ka Dumila, mu karere ka Kilosa, Morogoro muri Tanzania. Ni umuhanzi w’icyamamare mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, zikunze kumvikana mu rurimi rw’igiswahili, ari narwo rurimi abenshi bakunze gukoreshwa muri Afurika y’iburasirazuba.
Inkuru dukesha urubuga rwa interineti Global (...) -
Kuri iki cyumweru mu majyepfo y’Ubuhinde, muri Kaminuza ya Chidambaram-Annamalai hashojwe igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “Gracious Women Conference.”
20 August 2013, by UbwanditsiIki giterane cyateguwe n’abari n’abategarugori bibumbiye mu muryango ‘Lord’s Light Fellowship (LLF),’ cyari gifite intego iboneka muri Luka 1:28 “Amusanga aho yari ari aramubwira ati ‘Ni amahoro uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe”.
Iki giterane cyaranzwe no kuramya no guhimbaza Imana, impuguro nyinshi mu ijambo ry’Imana zigenewe abari n’abategarugori by’umwihariko, no kumva ijambo ry’Imana muri rusange.
Nk’uko umuyobozi w’abari n’abategarugori muri LLF abivuga, ngo barashima Imana cyane kuko (...)
0 | ... | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | ... | 1850