Kunshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion .”, Icyo gitaramo cyabaye ku cyumweru, tariki ya 24/02/2013, muri salle ya Sportsview Hotel kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro (15h00’-20h00’/pm).
Abo tuvugana mubabashije kwitabira “ Praise and Worship Explosion” ya kabiri barahamyako iki gitaramo cyagenze neza cyane kandi ko umuntu wese wahageze yasabanye n’Imana biciye mu ndirimbo.
Nkuko twabitangarijwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Rehoboth Ministries kunshuro ya kabiri yakoze igitaramo yise “Praise and worship Explosion” kigenda neza
28 February 2013, by Patrick Kanyamibwa -
Korari Ukuboko kw’iburyo yateguye igiterane yise ‘’Gufasha n’umutima’’ kizabera ku midugudu ibiri icyarimwe
10 December 2015, by Innocent KubwimanaKorari Ukuboko kw’iburyo yateguye igiterane yise ‘’Gufasha n’umutima’’. Iki giterane kizamara icyumweru cyose cyatangiye kuwa kabiri tariki ya 08/12 kikazasozwa tariki 13/12/2015, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye no kuremera imiryango ikennye kurusha iyindi.
Biteganyijwe ko muri iki gikorwa hazaboneka imyambaro, ibyo kurya ndetse n’ibindi bitandukanye bizahabwa abatishoboye.
Korari Ukuboko kw’iburyo
Umwihariko w’iki giterane ukaba ari (...) -
Hoziana yashoje igitaramo cy’amateka yayo. Kurikira amateka yayo mu mafoto!
19 March 2014, by Simeon NgezahayoKuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014, Chorale Hoziana yakoze igiterane gikomeye cyo gushima no guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo zo hambere zakunzwe cyane. Imbaga yari yakubise yuzuye urusengero rwo kuri ADEPR Gakinjiro, ari na ho isanzwe ikorera umurimo w’Imana. Muri iki gitaramo, chorale Hoziana yakoresheje indirimbo zayo zo hambere zakunzwe cyane zizwi nka karahanyuze, zirimo “Gitare,” “Yerusaremu”…
Mu mateka akomeye iyi Chorale yanyuzemo, hatangajwe ko yatangiye umurimo w’Imana mu (...) -
Benny Hinn yasubitse urugendo rwe rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’Ubuhinde kubera imyigaragambyo y’Abahindu
16 January 2014, by Simeon NgezahayoEvangelist Benny Hinn yasubitse urugendo rwe rw’ivugabutumwa rwari ruteganijwe mu mujyi wa Bangalore kuva ku wa 15-17 Mutarama 2014. Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Benny Hinn usanzwe azwi cyane mu biterane mpuzamahanga by’ibitangaza aho akiza indwara zikomeye yitegura kwerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde mu giterane cyateguwe n’itorero Bethel Assembly of God Church kuva ku wa 15-17 Mutarama 2014, iki giterane cyarwanyijwe na bamwe mu baturage b’ako karere bavuga uyu muvugabutumwa mpuzamahanga yahishe (...)
-
Florida: Pastor yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira ajya gutwika Korowani (Qurans)
17 September 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru dukesha USA Today aravuga ko Pastor Terry Jones wo muri Leta ya Florida yatawe muri yombi kuri uyu wa 11 Nzeli ubwo yari mu modoka yerekeza muri gare, aho yagombaga gutwikira ibitabo bya korowani. Jones ngo yari yitwaje icyokezo (barbecue) cyuzuye ibitabo bya korowani na essance yo kubitwikisha.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Pastor Jones yivugiye ko ku wa gatatu taliki 11 Nzeli azatwika korowani 2,998. Buri korowani imwe ngo yashushanyaga abamugajwe n’ibitero by’iterabwoba byo ku wa (...) -
Ntitukiri imbata z’icyaha ahubwo turi iza Kristo
18 August 2015, by UbwanditsiUbundi iyo umuntu ari imbata y’ikintu nicyo kiba kimutegeka, urugero umuntu ashobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, aho hakaba ariho umutima we wibera, nubwo yashaka kubireka kuko biba byaramubase ntabwo bimworohera ahubwo agengwa nabyo.
‘’Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye imbata yacyo.’’ 2Petero 2:16
Yesu rero yabonye ko ubwo bubata bumereye nabi umwana w’umuntu nicyo cyamuteye kuza mu isi kugira ngo adukure mu bubata bw’icyaha (...) -
Abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’ inyenyeri iteka ryose
8 December 2015, by Alice RugerindindaKandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru n’abahinduriye benshi Ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose. Daniel 12:3
Imana ishimwe cyane. Burya uyu murimo wo guhindurira abantu kuri Yesu Imana iwuha agacirooo. Hari abagira ishyaka ryo kuzana abantu mu idini ariko ntunguwe n’ukuntu ntahantu bibiliya yigeze ibavugaho
Ngo ni abagiye gushaka abazimiye bakabigisha ibyo gukiranuka!! Imana ishimwe. Byanteye gutekereza ko ntahindurira abandi Ku bukiranutsi (...) -
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umuhanzi yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana kiri ku rwego rw’akarere yise « East Africa Gospel concert »
13 October 2012, by Patrick Kanyamibwa« Uyu mwaka mukumurika alubumu yanjye ya gatatu, nafashe icyemezo cyo gukora igitaramo kiri ku rwego rw’akarere nise « East Africa Gospel concert », aho natumiye umuhanzi umwe umwe muri bino bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba » ayo ni magambo y’umuhanzikazi Tonzi ubusanzwe amazinaye akaba Uwitonze Clementine.
Ubwo twaganiraga nawe, Tonzi yatubwiyeko icyi gitaramo ari indoto yagize agiye gushyira mu bikorwa kandi cyikazajya kiba buri mwaka. Kuriyi nshuro yacyo ya mbere, igitaramo « East Africa (...) -
Ubuhinde: Abapfakazi b’Abakristo baratotezwa bazira kwanga guhindukirira Hindu
12 September 2013, by Simeon NgezahayoLaxmi Sovi, umupfakazi w’Umukristo utuye muri Leta ya Chhattisgarh mu gihugu cy’Ubuhinde yahiritsweho urugi mu kwezi gushize, ntiyamenya ko bucya ajyanwa mu bitaro n’inzu ye igahindurwa umusaka. mu kwezi gushize ku wa 24, intagondwa eshatu z’Abahindu zizwi ku mazina ya Veeru, Chaytu na Mangru zinjiye mu nzu ya Sovi mu kirorero cya Kakadi Beda. Ubwo hari mu ma saa 9:30 za mu gitondo. Nk’uko yabitangarije Morning Star dukesha aya makuru, izo ntagondwa zahise zimutegeka ko we n’abana be bagomba (...)
-
Ibi ibintu byagufasha kwirinda indwara ya Diyabete
27 August 2015, by UbwanditsiDiyabete ni indwara ibangamira cyane uyirwaye ndetse kugeza nanubu ikaba itaragira umuti wo kuyivura ngo ikire burundu, ni mururwo rwego twifuje kubakusanyiriza bimwe mubyo umuntu agomba gukora ngo ayirinde mu makuru dukesha igihe.com, ibi bintu 15 byagufasha kwirinda iyi ndwara ya Diyabete.
1. Buri gihe ni ngombwa kugenzura uko wiyongera ibiro
Umubyibuho ni yo mpamvu ya mbere y’indwara ya diyabete Hari ibintu bibiri rero umuntu akwiye gukora ngo ayirinde : a) Kugenzura uko wiyongera (...)
0 | ... | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | ... | 1850