Itorero rya ADEPR-Paruwase ya Mukuyu ni rimwe mu matorero agize itorero ry’ADEPR Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri bakaba batashye ku mugaragaro urusengero rwubatswe ku bufatanye n’amatorero ya Koreya y’epfo, urusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyoni mirongo itanu, ibihumbi Magana atandatu na cumi na birindwi n’amafaranga Magana arindwi y’u Rwanda (50,616,700 frws).
Ibi birori byitabiriwe n’itsinda ry’abashumba baturutse muri Korea y’epfo, abagize nyobozi y’ururembo, abashumba b’ama (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gasabo: ADEPR Mukuyu hatashywe urusengero rufite agaciro ka 50,616,700 frws
1 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Chorale Intumwa za Yesu kuri iki cyumweru iramurika umuzingo bise "ntawe uhwanye nawe"
28 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKuri iki cyumweru Chorale intumwa za Yesu ikorerera umurimo w’Imana muri E.P.R Remera kicukiro kumuhanda wa amabuye ujya kuri APAPER imbere ya RTUC Sonatube yateguye igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo Audio Vol 1
Twengereye umuyobozi wa Chorale intumwa za yesu Karekezi Jean De Dieu tumubaza amateka yiyi chorale uburyo batangiye kugeza ubu aho mubashije gukora indirimbo Audio Vol 1
Karekezi yadutangarije ko inzira yo kugera kubyo tugezeho yari ndende cyane kuko twatangiye turi (...) -
Umuhungu wa Rick Warren yitabye Imana azize kwiyahura
17 April 2013, by Simeon NgezahayoKu wa 5 Mata 2013 ni bwo Matthew Warren umuhungu wa Dr. Rick Warren akaba n’umuhererezi we yitabye Imana afite imyaka 27. Matthew yapfuye azize kwiyahura, akoresheje kwirasa abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire. Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Valley Community Church mu mujyi wa Lake Forest (California) yabitangaje n’agahinda kenshi muri aya magambo ku rubuga rwa twitter “Umuntu yagurishije na Matthew imbunda itanditswe binyuze kuri Internet. Niba yasabaga Imana (...)
-
bafite ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu muri CHUK
21 February 2013, by UbwanditsiUmuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.
Kuvura ibibari bizabera ku bitaro bya CHUK i Kigali, kandi iyi servisi izakorwa ku buntu; abarwayi bakazajya bavurwa hakurikijwe ubukana bw’uburyo umuntu yazahaye kurusha abandi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibikorwa bya Operation smile muri Afurika, Kia Guarino.
Ati: “Icyo (...) -
Ubuhamya: Amateka yuwaririmbye Njye ndi Umukristo (Indirimbo 108 Gushimisha))
7 March 2013, by UbwanditsiNJYE NDI UMUKRISTO:
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho yicaranye (...) -
IGIHEMBO CYA MUZIKA “AFRICA GOSPEL MUSIC AWARDS (AGMAs) 2013” CYAGARUTSE … IKI KIZABA KIRUTA IBINDI BYOSE BYABAYEHO!
20 May 2013, by Simeon NgezahayoIgihembo gihabwa abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana cyiswe “Africa Gospel Music Awards (AGMAs)” cyagarutse. Ku wa gatandatu taliki 6 Nyakanga 2013 ni bwo amarushanwa ateganijwe muri iyi mpeshyi, biteganijwe ko azaba arimo itoto, Umwuka no guhimbaza mu buryo budasanzwe. Amarushanwa ateganijwe kubera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Queen Mary’s University mu gihugu cy’Ubwongereza, abarimo kuyategura bakaba batangaza ko rizaba ari ijoro ritazibagirana, ngo kuko hazaba hateraniye imbaga (...)
-
Umushoferi w’amakamyo amaze gusohora $600,000 abwiriza ubutumwa bwiza abatizera muri Amerika - Melissa Barnhart
4 October 2013, by Simeon NgezahayoHarold Scott w’imyaka 72 ukomoka muri Green Bay, Wisconsin yasohoye amafaranga menshi yari amaze igihe akorera, kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abagenzi bitambukiraga. Uyu mushoferi yakoresheje ibyapa binini yashyiraga ku nzira nyabagendwa muri Amerika byanditseho ngo "Udafite Imana, nta buzima" kandi "Yesu Kristo yapfiriye ibyaha by’abari mu isi," yongeraho n’ubundi butumwa butandukanye.
Umushoferi utwara amakamyo amaze gusohora $600,000 mu ivigabutumwa amaze iminsi (...) -
Yari yiroshye mu ruzi arwita ikiziba!
24 June 2012, by UbwanditsiInkuru ijyanye n’ingeso mbi yo kubeshya bibwira ko bari kugira neza yamubijije icyuya birangira yicujije icyo yabikoreye, binatuma agira ipfunwe atigeze agira mu buzima bwe,icyakora bimuha n’isomo ryo gusobanukirwa n’imyifatire y’abana b’abakobwa biga mu yisumbuye harimo n’abe.
Ibi ni ibyabaye ku mukecuru wari wirwarije umwana ku ivuriro rya Cyimbiri ,aho ngaho hafi yaho hakaba hari ishuri ryisumbuye kandi naryo kuri uyu mugoroba hari abana baryo bari baharwariye, umwe mu bari babarwaje rero (...) -
Ukwiye kuguma k’umunara wawe ugategereza Imana.
25 March 2016, by Umugiraneza EdithNzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira ( Habakuki 2:1) J’etais a mon poste, Je veillais. Aya magambo aramfasha cyane. Kuba kuri poste zacu. Habakuki yahagaze k’umunara ategereje kumva icyo Imana imubwira kubyo yayiganyiye. Aha twakwibaza tuti ese twebe twaba dutegerereje he Imana kubyo twayiganyiye? Yongera aravuga ati kandi nzarangaguza ( Je vellais) mu yandi magambo sinzatuza, sinzarambirwa sinzasinzira, sinzahava, kugeza igihe Imana izansubiriza. Nibajije no ku nkuru z’intumwa (...)
-
Nta cyo ababyeyi banjye batari barakoresheje biba iby’ubusa ariko Yesu aje arankiza. Jean Paul Nizeyimana
14 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Nizeyiman Jea Paul, navukiye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba mu ntara y’Uburengerazuba. Navukiye mu muryango w’abakristo bo mu idini ya Gatulika,mvuka ndi umwana wa gatandatu.
Uko nafashwe n’uburwayi
Nkiri umwana muto cyane nagize ikibazo gikomeye cyane. Iwacu baje guhagarikirwa amasakaramentu mu idiniya Gatulika kubera ko basengaga ibigirwamana, muyandi magambo bari bafite Nyabingi.
Nyuma haje kuza umuntu wo mu muryango w’iwacu wari umupadiri abagira inama y’uko bareka (...)
0 | ... | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | ... | 1850