……bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati” icyampa data buja agasanga umuhanuzi w’isamariya yamukiza ibibembe!”2Abami 2:3
Izi nkuru buri gihe ziza zigamije kubwira abantu inkuru zo guca bugufi bakemera agakiza kabasha kubakiza ibyaha hano bihagarariwe n’ibibembe. Ikindi baba bashaka kuvuga uburyo umuntu ashobora kuba akomeye yubashywe nk’uko Namani yari ameze ariko afite inenge y’ibibembe, nta rwego na rumwe umunyabyaha yageraho ngo akizwe n’ikindi kitari ukwemera guca bufi ngo yuhagirwe n’amaraso ya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Wemere kwibira ku kidendezi cy’amaraso ya Yesu, urakira ibyaha
20 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Rwanda: Abagera ku bihimbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka
10 January 2013, by UbwanditsiUbushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda.
Ibi byerekana ko n’urubyiruko rwugarijwe n’icyo kibazo nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya (...) -
SGEEM: Korali Hoziana na Korali Impanda mu gitaramo cy’ivugabutumwa
27 March 2013, by UbwanditsiKorali Hoziana izataramira Abanya SGEEM (Gikondo) kuri 30/3/2013. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika (pâcques), itorero ADEPR Segemu twabateguriye igiterane cy’ivugabutumwa kizatangira kuwa 6 tariki ya 30/03/2013 saa munani z’amanywa kikageza ku cyumweru.
Iki giterane cyatumiwemo korali Hoziyana ikunzwe na benshi cyane muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo, naho ku cyumweru kizitabirwa n’abahanzi nka Alexis DUSABE na Dominic Nic. Hazaba kandi hari korali zo kuri SGEEM nk’Impanda, (...) -
Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi !
3 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho ibihamya, nuko amanutse uwo musozi, ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye” Kuva 34:29
Hari umuririmbyi waririmbye asenga yinginga Yesu ngo amufashe ase nawe ati : Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi, ntawigeze kukumva uvuga urakaye, nyamara sinsa nawe bose barabizi, Mukiza mwiza umfashe nse nawe by’ukuri!! Ati nubwo mbyifuza cyane nyamara siko biri ahubwo mfasha nse nawe by’ukuri. Undi muririmbyi (...) -
Nta murimo ukorewe Imana uba imfabusa! - Charles Stanley
16 December 2013, by Simeon NgezahayoAbakolosayi 4:7-18
Imirongo iheruka yo mu rwandiko Pawulo yandikiye ABakolosayi isa n’idafite umumaro munini dukurikije tewolojiya. Amazina menshi mu yavuzwemo, ukuyemo Luka na Mariko, ntamenyerewe. Dushobora gusimbuka iyi mirongo tukikomereza kuri 1 Abatesalonike , ariko amagambo intumwa Pawulo yakoresheje asoza urwandiko rw’Abakolosayi ni ay’ubwenge bugaragaza ko umurimo wose uba ari uw’umumaro. Abantu bavugwa mu rwandiko rwandikiwe Abakolosayi asa n’atajyanye, ariko bose intumwa Pawulo (...) -
Umujinya n’amarangamutima biratugwa agatoki mukuba intandaro y’uburwayi bw’umutima
21 August 2012, by UbwanditsiUmujinya kimwe n’amarangamutima (emotions) bituma habaho itera ry’umutima ridasanzwe, bikaba bishobora kuba nyirabayazana w’imfu zitunguranye ku bantu basanganywe uburwayi bw’umutima.
Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara, n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale iherereye i New Haven muri Leta ya Connecticut mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubu bushakashatsi bwayobowe na Doctor Rachel Lampert ku barwayi b’umutima bagera kuri 62, basuzumwe hakoreshejwe icyuma gipima ibibazo bituruka ku (...) -
Nyarugunga: Igiterane cy’iminsi 2 cyasize ububyutse kuri ADEPR Rwimbogo
28 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 26-27 Ukwakira, kuri ADEPR Rwimbogo, Paroisse ya Nyarugunga hari hateguwe igiterane cy’iminsi 2 gifite intego igira iti "Byuka urabagirane!" Yesaya 60:1.
Iki giterane cyari kigamije ububyutse, cyari kirimo abavugabutumwa nka Pastor Desire Habyarimana ari na we wigishije kuri uyu wa gatandatu. Mu ijambo rye, amaze gusoma intego y’igiterane yagize ati "Ububyutse buraharanirwa. Iyo umuntu ashaka gukanguka, ava mu bitagira umumaro bimutwarira umwanya." Yatanze ingero nyinshi zituma (...) -
Kuri ADEPR Muhima hatangiye igiterane cy’iminsi irindwi cyo guhembuka
16 September 2013, by UbwanditsiKurusengero ADEPR Muhima hatangiye igiterane cy’iminsi irindwi cyo guhembuka, cyateguwe nakomite mpuzamakorali ifatanije n’ubuyobozi bwumudugudu wa ADEPR Muhima, kizitabirwa n’amakorali atandukanye
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Muhima Pastor Karangwa Alphonse iki gitere cyo guhembuka kizagaragaramo abigisha batandukanye, amakorali atangukanye yo kuri ADEPR Muhima nayandi azaturuka mumidugudu itandukanye
Amakorali azakiririmbamo harimo HOZIYANA Choir, DUHUZUMUTIMA (...) -
“Natangiye nkubura urusengero, Imana iranzamura mba umuhanzi mpuzamahanga!” Christina Shusho
30 September 2013, by Simeon NgezahayoChsristina Shusho yabanje gukubura urusengero, akabikora abukinze cyane kugeza ubwo yimenyeho impano y’uburirimbyi mu myaka 10 ishize. Iyi mpano yamuzaniye kumenyekana muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Christina yavukiye i Kigoma muri Tanzania, avukira mu muryango w’Abakristo, arerwa Gikristo. Ku myaka 15, yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we kugeza magingo aya.
Amashuri ye abanza n’ayisumbuye yayize aho i Kigoma. Yashyingiwe i Dar es Salaam ahagana mu w’1993, (...) -
Umuhanzi Albert NIYONSABA yateguye igitaramo kuri iki cyumweru 27/10/2013 ku itorero rya ADPR-KACYIRU(Kanserege)
24 October 2013, by Simeon NgezahayoAlbert NIYONSABA ni umuhanzi umaze iminsi muri muzika, aho yakunze kugaragara mu biterane no mu bitaramo bitandukanye. Kuri ubu umuhanzi Albert NIYONSABA azanye imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika mu ndirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel Music).
Twegereye uyu muhanzi, tuganira nawe atubwira bimwe mu byo arimo gutegurira abakunzi be n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana muri rusange. Yadutangarije ko kuri iki cyumeru yateguriye abakunzi be igitaramo yise “Ku bw’amaraso ya Yesu”, kandi ko (...)
0 | ... | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | ... | 1850