Nk’uko ribigaragaza muri “Yakobo 4:7” ijambo ry’Imana rigira riti “Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani, nawe azabahunga. Mwegere Imana nayo izabegera, iri jambo rero nk’uko ryumvikana rikaba ritanga ihumure kubazagandukira Imana, ariko rero umuntu akaba yanaryibazaho byinshi? Ese Satani azahunga ate umuntu, azahungira he? cyangwa umuntu we ni iki asabwa ?
Ni ukuri koko kuva ku bigishwa ba mbere Imana yatanze ubushobozi bwo kwirukana satani n’abadayimoni (Matayo 10:1), ariko iri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
N’ubwo Satani atazaguhungira kure humura ntacyo azagutwara
2 May 2016, by Ernest Rutagungira -
Wategura gute ‘Potage” y’igihaza n’umufa?
17 June 2012, by UbwanditsiIbihaza cyangwa amadegede bigira amoko menshi, hano mu Rwanda ibikunze kugaragara ni ibihaza by’icyatsi bifite imbere h’umuhondo. Ariko mu ma supermarket amwe n’amwe (nakumatt, Simba) uhasanga n’ibihaza bindi bijya kumera nk’amacupa bito bito, uruhu rwabyo ari umuhondo n’aho imbere hajya gusa na orange.
Igihaza kiba gikomeye, kugikata bisaba icyuma gikomeye, ushobora no kugitekana n’ibishishwa ukaza kugihata cyahiye, ni byo byoroshye. Gusa mbere na mbere ugomba gukuramo inzuzi mbere yo kugiteka. (...) -
Ababyara abana bakabata bafatiwe ibyemezo
14 August 2012, by Emmanuel KANAMUGIREHashyizweho ingamba nshya zo guhashya no gukumira ko abana bava mu miryango bajya mu bigo birera impfubyi, ni muri urwo rwego n’ababyara abana bakabata bafatiwe ingamba, zirimo kubagira inama.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko nyuma yo gufunga kimwe mu bigo birera imfumbyi cyitwa Mpore-PEFA, ihuriro ribifite mu nshingano rigizwe n’abayobozi bahagarariye imirenge, abahagarariye amadini, inzego z’umutekano, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza, mu Rwanda ryahereye mu (...) -
Igiterane cy’ababyeyi bibana bo mu itorero rya Kibungo
28 August 2012, by Jost UwaseIki giterane cyateguwe n’ubuyobozi bw’itorero rya Kibugo, paruwasi ya Kibungo, ku bufatanye na komite z’abagore mu itorero, nyuma y’aho baboneye ko kizafasha ababyeyi bibana (bahimbwe Rusi na Naomi) bo muri iryo torero, baganira ku ijambo ry’Imana ryo kubakomeza, kubahumuriza, kubafasha no kubereka urukundo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga. Icyo giterane cyabanjirijwe n’amasengesho yatangiye kuwa gatanu taliki ya 17/08/2012, cyaranzwemo gusenga, ijambo ry’Imana, ubuhamya, gufashanya no guhana (...)
-
Ruhango : Amadini n’amatorero agiye kumvisha abo ayobora gahunda za leta
17 September 2012, by UbwanditsiMu gihe uturere twakunze kuvuga ko twatengushywe n’abafatanyabikorwa mu mihigo twahize bikanagena imyanya twabonye mu mihigo y’umwaka ushize, amadini n’amatorero akorera mu karere ka Ruhango aravuga ko agiye kurushaho kunoza gahunda za leta akangurira abakirisitu gukangukira gahunda za leta.
Zimwe muri gahunda bashishikariza abayoboke bababo, harimo ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro no gutanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro.
Amatorero yibumbiye mu ihuriro ry’amatorero y’ivugabutumwa (...) -
Past. Desire yibukije abanyeshuri b’abakristo biga muri Kaminuza ya IPRC-Kigali icyo basabwa ngo babashe guhindura abandi
10 October 2015, by UbwanditsiKu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 09/10/2015, nibwo muri Kaminuza ya IPRC-Kigali (Eto Kicukiro), habereye igiterane cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya Gikristo ikorera mu iyi kaminuza. Iki giterane kikaba cyari gifite intego yo kubaho ubuzima buhindutse.
Umwigisha Pasiteri Desire Habyarimana yongeye kwibutsa abanyeshuri b’abakristo biga muri Kaminuza ya IPRC-Kigali ko nubwo bifuza guhindura abandi bakwiye kubanza kubaho ubuzima buhindutse nk’uko babishyize mu nsanganyamatsiko y’iki (...) -
Igitekerezo: Yarakajwe nuko se atamuhaye impano yifuzaga
24 February 2013, by UbwanditsiUmusore umwe yari mu myiteguro yo guhabwa impamyabumenyi ye ya Kaminuza, hari hashize igihe yifuza imodoka nziza ya siporo yagurishwaga mu iduka ry’imodoka (wenda ni nko mu Kagera motors ngereranyije no mu Rwanda), kandi yari azi neza ko SE afite ubushobozi bwo kuyimugurira akayimuha nka cadeau ku munsi wo guhabwa diplome ye (GRADUATION day),kandi yari yarabwiye se ko icyo aricyo kintu akunda cyane! Uko iminsi yahitaga isatira umunsi wa graduation,uwo musore yategerezanyaga amatsiko menshi (...)
-
RCA: Mu gihe imirwano hagati y’Abakristo n’Abisilamu ikomeje guca ibintu, urusengero rwahungishije Abisilamu 700
22 January 2014, by Simeon NgezahayoUmupasiteri ukomoka mu gihugu cya Centre Afrique yakinguye urusengero ngo ahishe Abisilamu bahungaga ingabo z’Abakristo.
Amaze kubakingurira ngo sihishe, Xavier Fagba yatangarije France 24 ati "Sindi bwemere ko hari ugirira nabi abantu bahungiye mu rusengero rwanjye, ikibazo si uko ari Abisilamu cyangwa Abakristo.” Xavier ayoboye itorero mu mujyi wa Boali, ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Bangui.
Mu materaniro yo kuri iki cyumweru, Xavier yabwiye abayoboke be b’Abakristo ko (...) -
Kwizera nitukuvuge, tukwature, tugufate
22 April 2016, by Isabelle GahongayireBuri mukristo agomba kugira kwizera kandi akagukoresha! Kwizera niko kubimburira ibitangaza mu buzima bwacu.
Gukuza ukwizera nyako ukwizera n’iki ? Abaheburayo 11 : 20 Kwizera niko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba. Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba. Tubyitegereje neza, kwizera kuragaragara nk’ikintu gifatika. Niba twarakuriye mu bantu batemera Imana bagakora ibidatunganye, tuzagira kwizera guke mu by’Imana. Ariko nubwo bimeze bityo, iyo (...) -
P100 yateguye igiterane cyiswe “Bazakwibukira kuki ?”
27 March 2014, by Niyitegeka AuroreItsinda ryitwa P100 (Psalms 1oo) bisobanura Zaburi 100 , rigizwe n’abasore babiri ari bo Nzabandora Emmanuel na Philino Philbert Niyotwizera, ryateguye igitaramo gifite intego igira iti “ Bazakwibukira kuki?Iyi ntego bakaba barayiteguye bagendeye ku nkuru ya Tabita yanditswe muri Bibiriya mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 9:36-41”
Iki giterane kizabera ku rusengero rwa Faith Center kuri iki cyumweru tariki ya 30 /03/2014 i Masaka kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nk’uko (...)
0 | ... | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | ... | 1850