Umuhanzi Patient Bizimana ubwo yashimaga inshuti ze n’abavandimwe bamufashije mu itegura no kugenda neza kw’igitaramo cye aherutse gukora yari yise “Poetic Evening of Praise and worship”, ndetse nababanye nawe bamusura nyuma y’impanuka y’imodoka yakoze ikirangiza icyo gitaramo.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 14/10/2012, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Patient Bizimana yashimiye inshuti n’abavandimwe iwe mu rugo i Gikondo uburyo bamufashije mu gitaramo cye cya mbere yakoze i Kigali nyuma yo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
“Narimfite ubwoba bwinshi mbere yo gukora igitaramo cyanjye cya mbere i Kigali” amagambo ya Patient Bizimana ubwo yashimaga inshuti ze
15 October 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Pakistan: Inzu zirenga 100 z’abakiristo zatwitswe n’abayisilamu.
13 March 2013, by UbwanditsiKuri uyu wa mbere tariki ya 11 werurwe agatsiko k’intagondwa z’abayisilamu zigera ku bihumbi bitatu,zigabije umujyi witwa Lahore ukaba umujyi wa kabiri mu bunini mu gihugu cya Pakistan aka gatsiko kigabije amazu y’abakiristo barayatwika nyuma y’aho umukiristo wo muri aka gace ashyiriwe mu buroko kubera gutuka intumwa Muhammad.
Muri iki gitero amazu asaga 100 niyo yatwitswe naho abakiristo barenga 120 bajyanwa mu bitaro bakomeretse ku buryo bukabije.
Bishop Sebastian Francis Shah Aganira na (...) -
Ujye utumbira Yesu wenyine!
17 February 2016, by Innocent KubwimanaNuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye., dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose , yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. (Abaheburayo 12:1-2)
Uyu mwanditsi amaze kwandikira Abaheburayo no kubereka abantu b’ibyitegererezo cyangwa se intwari zo kwizera (...) -
BuryaYesu yaza ahindura bushyashya, soma ubuhamya....
4 September 2015, by Umumararungu ClaireNakuriye mu muryango w’abakristo, numvaga nkunze Imana ariko maze kujya ku ishuri ntangira kwikurikiriza ibyo inshuti zanjye zakoraga, iby’Imana mbishyira ku ruhande.
Numvise ijambo ry’Imana kuva mu buto bwanjye nkahora nshaka gukurikira Yesu, ariko simenye uburyo nabyinjiramo mbese simbone itangiriro ry’uko natangirana urugendo na Kristo.
Umugoroba umwe nari ndyamye, nkangutse mfata bibiliya ntangira kuyisoma, numva ko ari cyo gihe cyanjye cyo kureka kugendera mu by’isi, numva ko ngomba (...) -
Epinari, uruboga rutanga ingufu rukanarinda imboni y’ ijisho.
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEpinari iri muri bimwe mu biribwa bikoreshwa nk’ imboga, ikaba ikungahaye cyane ku ntungamubiri. Byongeye kandi ikaba inafite ibivumbikisho bingana na 22(kilocalories) mu magarama 100 zayo. Epinari, irusha poroteyine izindi mboga ku rugero rungana na 2.82%, ariko ikagira ibinyabisukari bingana na 0.8%, n’ amavuta angana na 0.35%.
Igitangaje kuri epinari:
Amagarama 100 zayo afite 2/3 bya vitamini A ikenewe n’ umubiri w’ umuntu ku munsi, akagira aside forike zikenewe zose, akagira ½ cya (...) -
Itorero Assemblies of God ryo mu Rwanda muri gahunda nini yo kwigisha abakozi b’Imana naba Pasiteri
27 March 2014, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Pasiteri Kabandana umuyobozi akaba n’umuvugizi w’itorerory’Assamblies of God mu Rwanda, ngo iri torero ryongeye imbaraga mu kwigisha abashumba (Pastors) n’abandi bakozi b’Imana binyuze mu ishuri ryaryo Bible Training Center ubu rimaze guha impamyabushobozi abatari bake. Pasiteri Kabandana unasanzwe ayobora Assamble de Dieu ya Gatsata mu magambo ye akaba yagize ati “Dushinga iri shuri kubufatanye n’abaterankunga bacu intego yacu ntago yari ukugaruza amafaranga cyangwa (...)
-
Gushima kwacu bikwiye guhumuriza abari mu makuba. Ev. Cyprien
26 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 116:12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cyawe cy’agakiza nambaze izina ry’Uwiteka.
2 Abakorinto 1:3-4 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, ari nayo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.
Twibukiranye zimwe mu mpamvu zituma dushima Imana:
Nuko Imana yaturemye kandi ikatugira abantu. Ikindi (...) -
USA: Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya R&B/Pop Brandy mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album y’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel)
1 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Pop ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Brandy aritegura gushyira ahagaragara album ye y’indirimbo zihimbaza Imana. amakuru dukesha Uliza Links aravuga ko uyu muhanzikazi yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo zihimbaza Imana nyuma y’aho aboneye ko byaba byiza akoresheje inganzo ye mu gufasha abakunda indirimbo zivuga iby’ukuri (truthful music).
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brandy (...) -
Kwemerwa n’Imana/Ev.Vumiliya
14 October 2015, by Innocent KubwimanaPetero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34-25
Muri aya magambo twifuza kuganiraho tugamije kugaruka cyane ku ijambo kwemerwa n’Imana, turifashisha urugero rw’umugabo witwa Koruneliyo. Uyu mugabo yari umunyedini ariko akubaha Imana we n’abo mu rugo rwe bose, agakunda gusenga, ikindi nacyo ngo yagiraga ubuntu bwinshi. Ibyo bintu nibyo byatumye Imana imwitegereza (...) -
Dufite inyubako ituruka ku Mana. Ev. KIYANGE Adda-Darlene
30 November 2015, by Kiyange Adda-DarleneDUFITE INYUBAKO ITURUKA KU MANA.
Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mw’isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mw’ijuru (2 abakorinto 5:1).
Imana yagize neza mu kurema umuntu nta kintu na kimwe yigeze ikora nabi ngo ibe yagisubiramo, cyangwa ngo yicuze ko hari urugingo yashyize ahatari ho. Imana yaremye ibintu byose ibona ko ari byiza.
Iyi mibiri twambaye niyo nzu y’ingando yacu bibiriya ivuga. Umubiri ni mwiza iyo utarwaye, iyo tuwurimo (...)
0 | ... | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | ... | 1850