Woodrow Karey wo muri Leta ya Louisiana yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, nyuma y’aho Pastor wabwirizaga mu iteraniro ku ruhimbi arasiwe agahita apfa. Uyu mugabo watawe muri yombi w’imyaka 53 y’amavuko ngo yari umudiyakoni muri iryo torero.
Amakuru dukesha CNN aravuga ko Abakristo bagera kuri 60 bahamya ko biboneye Woodrow Karey wari umudiyakoni atambuka mu rusengero rw’itorero The Tabernacle of Praise Worship Center mu ma saa 8:00 p.m., akarasa Pastor Ronald Harris amasasu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Louisiana: Umudiyakoni yarashe Pastor amasasu abiri ubwo yari ku ruhimbi abwiriza, aramwica
2 October 2013, by Simeon Ngezahayo -
Shaka uko wamenye Yesu.
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu rwandiko Paulo yandikiye abafilipi Paulo avuga kubana n’Imana kwe. Kubana n’Imana birenze idini (religion). Bifata igihe kugirango Umwuka w’Imana aganze umwuka w’umuntu kandi bifata igihe kugirango umwuka w’umuntu wumvira Umwuka w’Imana. Umwuka w’Imana nturwana natwe, uravuga hanyuma ukadutegereza…
Muri abafilipi igice cya 1 Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Tunezerwe mu Mwami”. Tunezererwe imirimo yose ikora mu buzima bwacu no mu bw’abandi. Igihe tugaruka ku musaraba, tunezererwa mu Mwami nubwo (...) -
Ebola: Kugeza uyu munsi, mu Rwanda nta muntu urafatwa na Ebola
6 August 2012, by UbwanditsiIshami rishinzwe indwara z’ibyorezo rikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rirahumuriza abanyarwanda rivuga ko icyorezo cya Ebola nta kiragera mu Rwanda. Ushinzwe ishami ry’ibyorezo mu kigo k’igihugu cy’ubuzima Nyatanyi Thierry avuga ko nubwo nta wifuza ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda, ngo ingamba zo kugihashya zarafashwe zirimo guhugura abaganga kuriyo ndwara ya Ebola.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko (...) -
Yesu yakoze icyari gikomeye
29 September 2015, by Innocent KubwimanaNta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15
Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwiriraho ko atabishobora, kandi koko (...) -
Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe!
4 March 2016, by Alice Rugerindinda“Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe,n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa…..” Gutegeka kwa kabiri 8 :11- 15
Imana itugirire neza cyane. Aya magambo yavuzwe na Mose arimo kwihanangiriza abisirayeli ngo ubwo bazamara kugera mu gihugu cy’isezerano, bamaze kwibagirwa inzira y’ubutayu, uburetwa bw’abanyegiputa bazirinde (...) -
Amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’Imana – Elmer Towns
8 April 2013, by Simeon NgezahayoUmugisha w’Imana ni iki? Ni ibyo wungutse cyangwa uburumbuke.
Dore amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’imana:
1. Imana ishaka guha abandi umugisha. 2. Imana ikoresha abantu ngo baheshe abandi umugisha. 3. Abantu b’Imana bagomba kugira ubushobozi bwo guhesha abandi umugisha. 4. Duhesha abandi umugisha mu izina ry’Imana. 5. Iyo umuntu ahawe umugisha, ubuzima burahinduka.
A. IMANA ISHAKA GUHA ABANDI UMUGISHA
1. Amafaranga. “kingura amadirishya . . . nkabasukaho umugisha” (Malaki 3:10). (...) -
Korali Kinyinya mu giterane cyo kumurika album ya 7 y’amajwi
10 January 2013, by Emmanuel KANAMUGIREKorali Kinyinya yo mu Itorero rya ADEPR Paruwase Kinyinya mu Mujyi wa Kigali irategura igiterane kuri uyu wa 13 Mutarama 2013, cyo gushyira ku mugaragaro album ya 7 y’amajwi yiswe “Kinyinya Audio Remix”
Iyi album yiswe iri zina kubera ko irimo indirimbo nshya zivanze n’izo mu gihe cya kera zagiye zikundwa na benshi zikaba zararirimbwe zikanacurungwa mu buryo buvuguruye.
Nk’uko twabitangarijwe na Ndayishimiye Pascal Umuyobozi wa Korali Kinyinya, iki giterane kizabera kuri Paruwase ya (...) -
Joyce Meyer ati “Nugira Amahitamo meza mu buzima bwawe Si wowe gusa bizagirira inyungu ”
31 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmwe mu bavugabutumwa basakaza ijambo ry’Imana cyane kuri iyi Si, Umunyamerikakazi w’imyaka 70 y’amavuko Joyce Meyer umuyobozi wa Joyce Meyer Ministries uzwi nk’umwanditsi w’ibitabo by’ivugabutumwa ndetse akaba n’umuhanuzi ukongeraho no kuba afite ikiganiro cya buri munsi gica kuri Televiziyo ye.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo akomeye aho yavugaga ko mu buzima bwa Muntu haba hakwiye kwicara ugatekereza neza icyo ugiye gukora ukabanza ukagisha Mutima (...) -
Ntibisanze muri muzika ya gospel mu Rwanda kubona abahanzi bamamariza amasosiyete!
22 January 2013, by UbwanditsiData Innovation Center ni ikigo kimwe mu bafatanya bikorwa ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda MTN cyafunguye amashami mu intara zose z’igihugu mukugaragaza imbaraga z’iyi sosiyete cyane cyane kubakoresha urubuga rwa internet nka twitter, Gmail, yahoo, Facebook…kikaba gifite Cyber Café hirya no hino mu gihugu.
Nyuma yo kubona umuhanzi w’umucuranzi akaba n’umunyamakuru FRERE Manu ku byapa byamamaza iki kigo twagize amatsiko yo kuganira nawe dore ko bidasanzwe mu bahanzi baririmba Gospel (...) -
Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka!
31 May 2016, by Alice Rugerindinda“Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye kugeza ubu. Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka, n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyanze indogobe ye! Ninde nariganije ibye? Ninde nahase? Cyangwa ninde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe. Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganije, kandi ntabwo waduhase, nta nicyo wanyaze umuntu wese” ! Samuel 12 : 2-4
Ubu buhamya burakomeye! Abazi amakuru ya Samuel , nyina yamujyanye (...)
0 | ... | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | ... | 1850