Mu masengesho niho umuntu asabanira n’Imana akayibwira,irumva,irareba iranavuga ibyo byose ubimenya cyangwa se ubibona iyo usenga.
Urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abateseloniki yabasabye gusenga ubudasiba. 1Teselonik5:17, bene data birakwiye ko dusenga ubudasiba,aho uri hose wumve ko uri mu bihe byo gusenga, ufitanye ubusabane n’Imana.
Imana yaduhaye amasezerano menshi ariko tuzayageraho ni dusenga.
Yeremiya33:3 Ntabaza ndagutabara,nkwereke ibikomeye biruhije utamenya iryo ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Amasengesho akwiye kuba ubuzima bwa buri munsi bw’ Umukristo
23 August 2015, by Claudine KAGAMBIRWA -
Billy Graham: "Amerika ikeneye Imana ubu kuruta mu gihe cyashize."
13 August 2013, by Simeon NgezahayoUmuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham arasengana umwete ngo Imana isuke ububyutse muri Amerika. Ibi bigaragazwa n’ibaruwa yasohoye kuri website ye, ikubiyemo umushinga we wo gushinga amatorero, video/TV idasanzwe yitwa My Hope America izafungurwa ku mugaragaro mu Ugushyingo uyu mwaka, ari na bwo Billy Graham azizihiza isabukuru y’imyaka 95.
Mu ibaruwa ye, Graham avuga ko iyi video/TV izajya inyuraho "inkuru nyinshi kandi z’ukuri z’abantu bagiye bahura na Yesu Kristo akabahindurira amateka (...) -
Ubuhinde: Abapfakazi b’Abakristo baratotezwa bazira kwanga guhindukirira Hindu
12 September 2013, by Simeon NgezahayoLaxmi Sovi, umupfakazi w’Umukristo utuye muri Leta ya Chhattisgarh mu gihugu cy’Ubuhinde yahiritsweho urugi mu kwezi gushize, ntiyamenya ko bucya ajyanwa mu bitaro n’inzu ye igahindurwa umusaka. mu kwezi gushize ku wa 24, intagondwa eshatu z’Abahindu zizwi ku mazina ya Veeru, Chaytu na Mangru zinjiye mu nzu ya Sovi mu kirorero cya Kakadi Beda. Ubwo hari mu ma saa 9:30 za mu gitondo. Nk’uko yabitangarije Morning Star dukesha aya makuru, izo ntagondwa zahise zimutegeka ko we n’abana be bagomba (...)
-
Abingenzi Gonzague yasohoye indirimbo nshya yise “Yesu aragukunda”
27 March 2014, by Aurore NiyitegekaAbingenzi Gonzague ari mu bahanzi bakunzwe kandi afite indirimbo zamenyekanye akaba azwi ku ndirimbo nka Dawidi, Umubiri,...
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/03/2014, umuhanzi Abingenzi Gonzague yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Yesu aragukunda” mu kiganiro yagiranye n’agakiza.org, yatangaje ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana igira neza bakaba batagomba gucibwa intege n’intambara bahura nazo mu isi kuko Uwiteka ari umukozi w’umuhanga.
Abingenzi Gonzague yavuze (...) -
Burundi: Polisi yarashe abantu 6 mu bajyaga gusengera k’umuhanuzi Zebiya.
13 March 2013, by UbwanditsiBuri tariki ya 12 uko igeze Umuhanuzi w’umurundi witwa Zebiya yemeza ko abonekerwa na Bikira Maria bityo abantu batandukanye bakajya gusengera iwe, ku itariki ya 12 werurwe 2013 ntibyaje kubahira kuko ubwo bazaga ari ikivunge baje gutanwa mu mitwe na polisi ikorera muri iki gihugu , muri iyi mirwano yiganjemo amasasu ku ruhande rw’aba polisi n’amabuye ku ruhande rw’abayoboke ba Zebiya yaje guhitana nibura abantu batandatu
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC ko muri iyi nkundura hakomeretse (...) -
Wari uzi ko Impanuka zibera mu ngo zitwara abantu kurusha izibera mu mihanda!
9 November 2012, by UbwanditsiBitewe n’uko impanuka zigenda zibera mu ngo zigenda zitwara abantu benshi kurusha izibera mu muhanda, imiryango myinshi yita ku buzima bwa muntu ku isi yifuza ko ibi byakagombye guhabwa agaciro maze abantu bakarushaho kwirinda no kurinda abandi icyatera ibi byago. Umuntu ashobora kwibaza ngo mbese izo mpanuka ni nk’izihe ? None se kuki zivugwaho gutwara abantu kurusha impanuka zimenyerewe mu mihanda?
Muri izi mpanuka harimo izituruka ku mashanyarazi nk’izibera mu gikoni, ku mapasi, prises, (...) -
Ni ahacu ho guhitamo - Kenneth et Gloria Copeland
30 May 2013, by Isabelle Gahongayire“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka” Yosuwa 24 : 15.
Guhitamo kugendera mw’ijambo ry’Imana ni ikintu umuntu yiyemeza buri munsi. Ntabwo ari ikintu umuntu akora rimwe gusa. Bifata intera, kubera ko bikora muri buri rwego rw’ubuzima.
Ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Hashize imyaka (...) -
Imyiteguro y’igitaramo Rubavu Shima Imana irakomeje
14 February 2013, by UbwanditsiKuva itariki igiterane Rubavu shima Imana yatangazwa ku ibinyamakuru bitandukanye bamwe mu bahanzi bazitabira iki gitaramo bamaze kudutangarizako imyiteguro ari yose. Diane Nkusi Rebeka ni umuhanzi kazi uri k’urutonde rwabazitabira iki gitaramo yatangarije ikinyamakuru ko ikigitaramo kije ari umugisha kuko ngo kuri we ni ubwambere agiye kuririmba muri iyi ntara aha bizamuhesha amahirwe yo kubona abakunzi b’indirimbo ze doreko ubu afite n’amashusho y’indirimbo ze!!
K’uruhande rwa Kabaganza we (...) -
Imana Iragushoramo imari!
5 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyo umubyeyi yohereje umwana we muri Kaminuza, aba amushoramo ubutunzi. Uwo mubyeyi aba yiringiye mu byukuri ko umwana we azatozwa kandi akabigendera. Uti Kuki? Ubwo se yaba yiringiye ko umwana we azagaruka mu rugo yabonye impamyabushobozi, akayimanika ku ruhome ubundi akicyara akirebera televisiyo? Oya da! Uwo mubyeyi yiringira ko ubumenyi umwana we yahawe agiye kububyaza umusaruro, ndetse akaba umuntu ukomeye.
Ni nako bimeze, iyo igisirikare cya Amerika kirimo gitoza abasirikare bacyo, (...) -
Daniel Niyingiyimana yateguye igitaramo cyo gushima Imana yamwomoye igikomere cy’urushako rubi
20 January 2014, by Simeon NgezahayoDaniel Niringiyimana bakunze kwita Svensson ni umuhanzi akaba n’umuterankunga ushinzwe itangazamakuru muri Korale Bethlehem yo ku Gisenyi.
Ubwo twaganiraga na we yadutangarije ko afite ishimwe rikomeye mu mutima we, ry’uko Imana yamukijije igikomere yari amaranye hafi imyaka 12 atewe n’urushako rubi yagize, dore ko byaje gutuma atandukana burundu n’umugore we bafitanye abana 3, ubu imyaka itanu ikaba ishije bakoze Divorce dore ko batandukanye mu w’2009.
Tumubajije impamvu imutera gushima (...)
0 | ... | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | ... | 1850