Itangiriro 35:1-5 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda,duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
"Umuhamagaro w’Imana udusaba kugira ibyo dusiga"Henriette Aimée Mutangampundu
5 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Korari La Trompette ya ADEPR-Ruvumera iritegura gutaramana na Jehovayire-ULK mu gitaramo yise ‘’Urashoboye Live Concert’’
27 November 2015, by Innocent KubwimanaKorari La Trompette iritegura gushyira hanze Alubumu yayo ya kabiri y’amajwi mu gitaramo izafatanyamo na Korari Jehovayire-ULK.
Korari La Trompette ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Ruvumera muri Paruwasi ya Gahogo ho mu karere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo. Iyi Korari ikaba iri mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo ya kabiri y’indirimbo z’amajwi yise ‘’ Urashoboye.’’
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 29/11/2015, kikazatangira sa mbiri za mugitondo, ariko (...) -
Ibiranga umuntu usaba
12 October 2015, by Innocent KubwimanaHariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ” Luka 18:2-5
Muri iyi nyigisho tugiye kugaruka ku ijambo risanzwe rimenyerewe kandi rikoreshwa kenshi mu buzima bwa buri munsi ari ryo ‘’Gusaba’’. Iki ni (...) -
Ku ubufatanye na Minisiteri y’urubyiruko Korali Betanie iri mu nzira yerecyeza I wawa mu ivugabutumwa
28 June 2016, by Ernest RutagungiraMu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yerekeze mu ivugabutumwa ku kirwa cy’I Wawa, korali Betaniya yo mu itorero ADEPR umudugudu wa Ruhangiro, Paruwasi ya Gisa muri Rubavu igeze kure imyiteguro.
Korali Betaniya yavutse mu mwaka wa 2006 itangijwe n’abaririmbyi 20, kuri ubu ikaba igizwe n’ abaririmbyi 60, mu kiganiro yagiranye na agakiza.org , Bwana Uwiringiyimana Eric Perezida w’iyi Korali, yadutangarije ko bateguye uru rugendo rw’ivugabutumwa ku ubufatanye bw’itorero rya ADEPR na (...) -
Ubwo yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose Pastor Desire
31 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.(Abaheburayo 2:18)
Iyo umuntu yageragejwe aba afite umubabaro yumva wenyine nta wundi muntu yamenya uburemere bwawo ariko Yesu we kuko yababajwe no kugeragezwa yakumva akanagukiza intimba watewe n’ ibyakubayeho.
Dore ubuzima bwa Yesu twakwigiraho:
1. Yesu bamwanze ataravuka yitwa ikinyendaro: abavukiye mu miryango itabakunda cyangwa babaye ipfumbyi ari bato Yesu bamwibonamwo
2. Yavukiye mu muvure w’inka Mariya (...) -
Ubuhamya: Amateka yuwaririmbye Njye ndi Umukristo (Indirimbo 108 Gushimisha))
7 March 2013, by UbwanditsiNJYE NDI UMUKRISTO:
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho yicaranye (...) -
Korali Elayo ya CEP_UNR mu giterane cy’ ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali
10 July 2012, by Ernest RutagungiraMu mpera z’iki cyumweru guhera tariki ya 7 n’iya 8 Nyakanga, korali Elayo y’abanyeshuri b’abapantekote ( CEP ) bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ikorera I Butare ( UNR), yakoze igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi ibiri mu karere ka kicukiro mu mujyi wa Kigali, bakaba baraje ku butumire bwa bagenzi babo bo muri CEP ya kaminuza ya INILAK bafatanije n’itorero rya ADEPR KICUKIRO ari naho cyabereye, bakaba bari bihaye intego igira iti “ICYATUMYE NGUSIGA I KERETI NI UKUGIRANGO UTUNGANYE IBISIGAYE (...)
-
Sobanukirwa icyo ushaka, umenye n’uburyo wakigeraho
21 March 2016, by Umugiraneza EdithNawomi abwira Rusi ati Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhkiro kugira ngo ugubwe neza? Nta muntu numwe utifuza uburuhukiro no kugubwa neza. Muyandi magambo ntawe utifuza amahoro n’amahirwe. Ariko tuzi neza ko ubitanga ari Imana yonyine. Kugirango tubigereho hari icyo bisaba. Nawomi yabwiye Rusi ati Wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.
Aha twakwibaza tuti : Ese tujya imbere y’Imana gute? Rusi yabanje kwiyuhagira, bivuga (...) -
IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya 2) Rev. Mugiraneza
14 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUbushize twabonye inkingi 4 umukristo akwiriye kubakiraho imibereho ye ya gikristo muri rusange. (Ibyakozwe n’ntumwa 2:42). Ubu tugiye kwibanda ku nkingi ya mbere yo gukunda kumva Ijambo ry’Imana (teaching). Mugihe Yesu yahaga Intumwa ze itegeko ry’inyamibwa Matayo 28:20 yashoje abategeka kwigisha abazamwizera kwitondera ibyo yababwiye byose.
Mu Itorero rya mbere bateraniraga hamwe kwigishwa ibyo Yesu yasize abwiye abigishwa be (Logia) aribyo byaje kwandikwa bivamo ubutumwa bune (4 (...) -
Ibura ry’abamisiyoneri ryashyize Abakristo mu kaga muri Syria
7 August 2013, by Simeon NgezahayoIbura ry’umumisiyoneri w’Umujezuwite (Jesuit) wabuze mu cyumweru gishize mu gihugu cya Syria ubuze nyuma y’ishimutwa ry’abandi bamisiyoneri 2 ryashyize Abakristo mu kaga muri icyo gihugu. Rev. Paolo Dall’Oglio wamaze imyaka 30 muri Syria mbere y’uko guverinoma ya Syria imuhambiriza mu mwaka ushize azira gufasha inkomere z’intambara mu ngabo za Perezida Bashar al-Assad, yagarutse mu gihugu mu kwezi gushize kwa karindwi afite mission yo gusaba ubuyobozi bwa Al Qaeda ikorera mu gihugu cya Iraq no (...)
0 | ... | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | ... | 1850