Nitwa Olivier Ndatimana. Mu buzima busanzwe ndi Umukristo, ndubatse mfite umudamu n’abana babiri b’abahungu, nkaba umukozi mu cyahoze cyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Umuryango wa Olivier Ndatimana ugizwe n’impanga z’abahungu na mama wabo
Ndashima Imana, kuko ari inyamaboko kandi ndayishimira ko itajya ibura uko igenza igihe cyose ishaka ko umugambi wayo ugerwaho. Ni muri uru rwego natangiye urugendo rutanyoroheye rwo gutunganya indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel Songs). N’ubwo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Kugera kuri Vol.1: Intsinzi nkesha Imana yabanye nanjye!
28 November 2013, by Simeon Ngezahayo -
Umuhanzi mushya w’indirimbo zihimbaza Imana Niyigaba Samuel afite gahunda yo guteza imbere urubyiruko
31 May 2013, by UbwanditsiIndirimbo zanjye inyinshi zibanda kuguha urubyiruka ubutumwa bwo guhinduka yewe niyo urebye amazina nzita biba bifitanye isano n’urubyiruko, aya ni amagambo ya Niyigaba Samuel. Yitwa Niyigaba Samuel yavutse ku wa 1 Mutarama 1987, i Burengerazuba mu karere ka Rubavu akaba asengera mu itorero ry’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda rya region ya NYAGAHINIKA.
Umubyeyiwe ni Rev.Past Ndagijimana Hesronwo muri AEBR ubu ukorera imirimo y’ivuga butumwa muri region ya Gikongoro na (...) -
UNCLE AUSTIN (Tosh Austin Luwano) aritegura gusohora album ye y’indirimbo zihimbaza Imana!
17 February 2014, by Simeon NgezahayoTosh Austin Luwano uzwi ku izina rya Uncle Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri K-FM usanzwe aririmba muzika isanzwe (secular music), ubu noneho ngo aritegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere y’indirimbo zihimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga In 2 Aast Africa ku wa 18 ukwezi gushize, Uncle Austin yagize ati “Uyu mwaka nzasohora album ya gospel, kandi muri iki cyumweru ndasohora indirimbo imwe iri kuri iyo album. Gusa sindetse style yanjye isanzwe, nzabikora byombi.” (...) -
"Turashima Imana yaduteje imbere, tukaba tugiye kumurika album yacu" Chorale La Lumiere
10 October 2013, by Simeon NgezahayoChorale la Lumière yatangijwe n’abanyeshuli b’Abapantekote bigaga mu kigo cya CGFK, kiri ku cyicaro cy’itorero ry’incuti (Eglise des Amis) mu Kagarama, itangira gukorera mu mudugudu wa Nyanza mu mpera za 2002 nka chorale y’abanyeshuli b’Abapantekote bo mu kigo cya CGFK.
Umudugudu wa Nyanza wari mushyashya, ufite chorale imwe wagize icyifuzo cy’uko habaho chorale ya kabiri y’umudugudu. Mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2003, icyifuzo cy’umudugudu cyashyizwe mu bikorwa, chorale la Lumière itangizwa (...) -
Umuhanzi Uwimana Aime yatangiye gukora indirimbo ashingiye ku bice by’igihugu
10 September 2012, by UbwanditsiUmuhanzi Uwimana Aime uhanga indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko yatangiye gucukumbura injyana zitibandwaho n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, aho yatangiye gukora indirimbo kuri izo njyana ashingiye ku bice (ahantu) bitandukanye bigize igihugu.
Uyu muhanzi uvuga ko yibanda ku njyana zituje zirimo Slow, Country, Zouk na Salsa, n’ubwo ngo Slow ariyo imukoraho cyane, ntiyibagiwe injyana zo hirya no hino mu Rwanda dore ko yifuza gukora ibishoboka byose ngo azizamure.
Aime ati “Ndimo kugerageza (...) -
Imana izi aho dutaha Liliane
8 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Aba bantu banteye impuhwe, kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure" Mariko 8 :2-4
Bene data intumwa za Yesu zashatse gusezerera abantu kandi babizi neza ko bashonje bari bamaze iminsi 3 batarya ariko Yesu arabyanga kuko yari azi neza ko batagerayo atabagaburiye.
Bene data irijambo ritwereka ko Yesu aziko atadusezerera dushonje inzara ziratandukanye ariko iyo (...) -
Umuhanzi Safari Peter agiye kwiyamamariza kuba Umudepite mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda
27 January 2013, by Ubwanditsiumuhanzi uhimbaza Imana mu ndirimbo ze, wanakunzwe cyane muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ubwo yarakiri umunyeshuri wayo. Safari Peter ni umwe mu bahanzi bahimbaza Imana batangiye uwo murimo w’ubuhanzi cyera cyane.Amakuru yizewe dukesha Rwanda Gospel Magazine ni uko Safari Peter bakunze kwita Rufuku , magingo aya ubarizwa mu Karere ka Karongi,agiye kwiyamamariza kuba Intumwa ya rubanda (Umudepite) mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda mu gihe amatora ateganijwe kuba muri uyu mwaka wa 2013. (...)
-
Arsene Manzi yamuritse Alubumu ye ya mbere Rubavu, uyu wa gatandatu ari i Kigali.
25 July 2012, by Patrick Kanyamibwa« Ndashima Imana uko yabanye nanjye mu bitaramo bibiri maze gukora mu byumweru bibiri bikurikiranye, nabonye uburyo abantu bakunda kuramya no guhimbaza Imana batarebera ngo abahanzi tubaririrmbire, uyu wa gatandatu hatahiwe i Kigali » aya ni amagambo ya Alcene Manzi.
Uyu muhanzi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ayobora itsinda ryo kuramya muri Evengelical Restoration church ya Remera ndetse n’umuyobozi wa ALTAR OF WORSHIP MINISTRIES. Uyu murimo wo gukorera Imana (...) -
Yesu afite ubushobozi. (Igice cya 1). Pasteur Patrice Mortorano
27 August 2015, by Kiyange Adda-Darlene"Yesu arababwira ati : Mwizeye ko mbishobora ? »Matayo 9 :28
Abagabo babiri babaga mu mw’ icuraburindi, babanaga n’ubumuga bwo kutabona. Noneho igihe kimwe Yesu abanyuraho, batangira gutaka bati : « Tubabarire mwene Dawidi ! »
Yesu yababajije niba bizeye ko yashobora kubakiza. Noneho bo bamusubiza beruye bati « Yego ». Kubera kwatura kwizera kwabo, abo bagabo babiri bakijijwe ubumuga bari bafite. Dore igitangaza rero! Mbega impano nziza Umwami yabahaye !! Iyi nkuru ntisanzwe rwose.
Mbese (...) -
Ni gute namenya neza ko ndi gusengera mu bushake bw’Imana?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bizera ko Imana isubiza isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo sengesho ariko iyo ibyasengewe bitabonetse bikunda kumvikana nk’aho iryo sengesho ritumviswe.
Nyamara ntabwo ari ukuri ahubwo Imana isubiza buri sengesho izamuriwe hari igihe isubiza "yego" cyangwa "tegereza".
Imana yemera gusubiza amasengesho yacu iyo twasengeye mu bushake bwayo. Bibiliya iravuga muri 1 yohana 5:14 iti "Kandi iki nicyo kidutera gutinyuka imbere ye ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko (...)
0 | ... | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | ... | 1850