Ku wa 5 Mata 2013 ni bwo Matthew Warren umuhungu wa Dr. Rick Warren akaba n’umuhererezi we yitabye Imana afite imyaka 27. Matthew yapfuye azize kwiyahura, akoresheje kwirasa abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire. Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Valley Community Church mu mujyi wa Lake Forest (California) yabitangaje n’agahinda kenshi muri aya magambo ku rubuga rwa twitter “Umuntu yagurishije na Matthew imbunda itanditswe binyuze kuri Internet. Niba yasabaga Imana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umuhungu wa Rick Warren yitabye Imana azize kwiyahura
17 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Kimwe mu bintu by’ingenzi ku mukristo!
28 October 2015, by Innocent KubwimanaHariho ibintu bikomeye mu buzima bw’umukristo, iyo umuntu abikurusha, ushatse wavuga ko akurusha urugero rwo gukizwa.
Urugero wavuga nko kwihangana, kubabarira, guca bugufi n’ibindi byose birimo kwera imbuto z’Umwuka. Aha reka tugaruke ko kwihangana.
Uvuze ko umuntu wese agira kwihangana ntiwaba ubeshye, byaterwa n’ibyo yihanganira n’umuntu uwo ari we. Hari nubwo umuntu avuga ko yihangana cyangwa n’abantu bakabimumenyaho ariko aba afite ibindi atashobora.
Hari n’igihe abantu bitiranya (...) -
IGIHEMBO CYA MUZIKA “AFRICA GOSPEL MUSIC AWARDS (AGMAs) 2013” CYAGARUTSE … IKI KIZABA KIRUTA IBINDI BYOSE BYABAYEHO!
20 May 2013, by Simeon NgezahayoIgihembo gihabwa abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana cyiswe “Africa Gospel Music Awards (AGMAs)” cyagarutse. Ku wa gatandatu taliki 6 Nyakanga 2013 ni bwo amarushanwa ateganijwe muri iyi mpeshyi, biteganijwe ko azaba arimo itoto, Umwuka no guhimbaza mu buryo budasanzwe. Amarushanwa ateganijwe kubera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Queen Mary’s University mu gihugu cy’Ubwongereza, abarimo kuyategura bakaba batangaza ko rizaba ari ijoro ritazibagirana, ngo kuko hazaba hateraniye imbaga (...)
-
Muri urumuri rw’isi!
24 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana« Muri urumuri rw’isi. Umujyi wubatse mu mpinga y’umusozi ntushobora kwihisha. Kandi ntawacana itara ngo aryubikeho akabindi , ahubwo aritereka ahirengeye maze rikamurikira abari munzu bose. Mube ariko mumurikira abantu, kugirango barebe ibyiza mukora bahimbaze so wo mu ijuru » Matayo 5 :14-16
Urumuri ni ikintu gikomeye mu buzima. Isi ni nini, ituweho n’abantu benshi umubare ntazi, bavuga indimi nyinshi zitandukanye. Imana ikadusaba ko twe abakijijwe tuba urumuri muri iyo si y’umwijima (...) -
Esther Wahome w’imyaka 38 ni we uzahagararira Kenya mu marushanwa ya Mrs Universe.
31 July 2012, by UbwanditsiUmuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya ,Esther Wahome ni we wambitswe ikamba ry’umugore uzahagararira igihugu cya Kenya n’Africa y’Uburasirazuba mu marushanwa y’ubwiza azaba ku rwego rw’isi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/7/2012 muri Hotel Hilton mu mujyi wa Nairobi, nibwo Esther Wahome yatorewe kuzahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Mrs Universe azabera mu Burusiya. Esther Wahome azwi cyane mu ndirimbo yo kuramya kandi ihimbaza Imana yitwa Kuna Dawa. Ni we muhanzikazi rukumbi ugiye muri (...) -
Ibyiringiro by’ejo hazaza – Victor Shepherd (Igice cya 2)
15 April 2014, by Simeon NgezahayoMu myaka ishize hariho umushinga wo kubaka amacumbi mu mujyi wa Don Valley, ku muhanda wa Bayview. Iyo nzu yari ndende cyane, kandi byavugwaga ko izaba ari amacumbi agezweho, atari muri uwo mujyi gusa ahubwo no muri Ontario hose. Haje rero kubaho amakimbirane hagati y’uwayubakaga n’umukoresha we, ayo makimbirane atuma imirimo y’inyubako ihagarikwa. Buri munsi abamotari bahanyuraga, abamanuka n’abazamuka baribwiraga bati “Iyi nyubako izarangira vuba. Sinshobora kuyihagarara iruhande.”
Mu (...) -
Dukwiye gutegereza Imana twizeye
29 July 2015, by Innocent KubwimanaNzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. Habakuki 2:1
Habakuki ni urugero rwiza rw’umuntu wasenze Imana igaceceka ariko akarangiza afashe umwanzuro mwiza wo guhagarara agategereza Imana.
Habakuki asa n’uwari uzi Imana asenga iyo ari yo nyuma yo gutinda ayihamagara. Abakristo benshi dusenga Imana tudasobanukiwe, kuko tuyisobanukiwe byahindura uko tuvuga, uko twitwara, uko dusenga, uko tuyikorera. (...) -
Wari uzi ibiranga umukozi w’ Imana w’ ukuri?
18 August 2015, by Ubwanditsi1 Timoteyo 3.1-7, Tito 1.5-9 Inyigisho ya Pasteur RUKUNDO Octave
Igihe abagize akanama k’ Abepisikopi (abayobozi bakuru b’itorero) bateranijwe no gusenga cyangwa indi nama, bashobora kuganira ku nsanganyamatsiko zinyuranye :
Intege nke zabo (uburakari, kwifuza, gusinda, kutagira ibanga, n’ibindi.) Ibibazo byabo, Intambara bahura nazo, inzitizi zo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo babone uko bikorereranira iyi mitwaro.
Icyitonderwa : Ntabwo ukwiye gufata igihe cyo kwiga umuyobozi mukuru (...) -
Mube abera nk’uko na so wo mu ijuru ari Uwera
22 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi gute wagira Umutima utunganye – Joyce Mayer
« Umwami Imana atwemera uko turi akatubaraho Gukiranuka igihe cyose twerekeza ku nzira y’ubukiranutsi »
« Matayo 5,48 : » Mube abera nk’uko na so wo mu ijuru ari Uwera »
Bene Data, twahawe itegeko ryo kuba abera, kandi iryo tegeko dutegetswe kuryubahiriza uko ryakabaye. Kugirango tubashe kumvira iryo tegeko ry’Imana rero, Imana iduha umutima wumva ufite ubushake bwo kugera kuri uko gukiranuka.
Nyamara ariko, iryo hame ry’ ubukiranutsi (...) -
Impano twahawe iruta izindi ni ubugingo. Pasitori Emmanuel
8 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIMPANO TWAHAWE IRUTA IZINDI NI UBUGINGO
1Yoh.3:1-3 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
UMWAMI TWIZEYE AFITE BYOSE
Yh.1:1-4 Mbere na mbere hariho Jambo ; Jambo uwo (...)
0 | ... | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | 1770 | ... | 1850