Chorale Louange igizwe n’Abanyeshuri b’Abapantekonte biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (Louange CEP-KIE). Kuri uyu wa 26 Mutarama 2014, Louange yateguye igitaramo gikomeye kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe aho muri KIE.
Nk’uko twabitangarijwe na Laurent Usanzumuhire ushinzwe itangazamakuru n’iterambere muri Chorale Louange, ni ubwa mbere umunsi nk’uyu ugiye kubaho ndetse bakaba bifuza ko byazakomeza bikajya biba buri mwaka.
Uwo muhango (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Chorale Louange (CEP-KIE) yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 imaze ivutse!
20 January 2014, by Simeon Ngezahayo -
Ubutumwa bw’abahanzi bw’umwaka wa 2014
31 December 2013, by UbwanditsiMu gihe hasigaye amasaha makeya ngo umwaka wa 2014 utangire, twaganiriye n’abahanzi batandukanye bagira ubutumwa baha abakunzi babo n’abaza gusoma iyi nkuru bose.
Aime Uwimana
“Shalom! Mbere na mbere ndabwira abantu nti “Mugire umwaka utatse ineza y’Imana nyinshi, kandi mbifurije guhazwa na yo. Ikindi navuga, igihe turimo abantu duhugijwe n’umuvuduko w’imibereho, Imana iduhe kumatana na yo, yo soko y’ubuzima bwuzuye”.
Bahati Alphonse
“Icyo navuga ku mwaka wa 2014 tugiye gutangira, ni uko Imana (...) -
Pantekote muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
17 May 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko tubisoma mu Isezerano Rishya rya Bibiliya, Pantekote ni Umunsi Mukuru Abakristo bizihizaho igihe Umwuka Wera yamanukiye abigishwa ba Yesu Kristo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rero barawizihiza, ukaba uzwi ku izina rya Whitsunday cyangwa Whit Sunday.
Abakristo benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baha agaciro umunsi wa Pantekote, bagateranira hamwe bawizihiza.
Iyo bateranye bakora iki?
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo baganira ku byabaye kuri Pantekote n’icyo (...) -
Wari uzi ko umuntu afitanye isano n’Umuremyi we? (Igice cya 2)
30 August 2013, by Simeon NgezahayoMu gice cya mbere twasesenguye neza isano riri hagati y’umuntu n’Imana harebwa uburyo Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, uko icyaha cyaje kigatandukanya umuntu nayo n’ukuntu Imana yatanze umwana kugirango uzamwizera wese agarukane ishusho yamuremanye kandi bimuheshe n’ubushobozi bwo guhabwa ubugingo buhoraho, azabeho iteka ryose nk’uko na Yo ibaho iteka ryose.
Dufatanye gusoma ijambo ry’Imana mu bice bikurikira:
Itangiriro 1:26-27; Yohana 2:23-24
Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Itangiriro, (...) -
Incamake y’ibyaranze Gospel mu Rwanda muri 2013
2 January 2014, by Simeon NgezahayoUko umwaka utangiye, kubakunda gusubiza amaso inyuma bakamenya uko byagenze, tubakorera ikusanyamakuru hamwe n’ibikorwa mu ncamake. Nk’uko byagaragaye, mu ntangiriro z’uwa 2013 nta bikorwa byinshi bya gospel byagaragayemo, ariko mu isozwa ryawo hagaragaye ibikorwa bitari bike kandi bikurikirana kugeza ku munsi wa nyuma usoza uyu mwaka.
Reka turebere mu ncamake bimwe mu bikorwa bya gospel byaranze uyu mwaka dushoje wa 2013: Uyu mwaka ku, bijyanye n’
1. Abahanzi: Abahanzi batandukanye yaba (...) -
UMUVUGO: IYI SI DUTUYE UMUSIZI JYAMUBANDI DEO
7 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmwana aravuka impundu zikaza Akarira cyane ngo avutse ari muzima Ararizwa n’iki ko ntawumutakije? Ni ibibazo asanze mu isi dutuye 5. Iyi si dutuye iteye uko ituwe
Iyi si dutuye,tuyitijwe gatoya Tuyiture bitinde tuyitijwe butindi Ntimwibaze ibindi n’ibindi bizaza Bizazana ibindi bibyare n’ibindi 10. Iyi si dutuye iteye uko ituwe
Iyi si ni ntamunoza, ntabwo inyurwa Inyotewe cyane kurimbura twese Uyiture uyitake uyituze amataje Uyigende n’indege bitinde igutware 15. Iyi si dutuye iteye uko (...) -
Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito
12 July 2016, by Ernest RutagungiraNdabasuhuje mu izina rya yesu, amahoro y’Imana abe muri mwe. Nk’uko dusanzwe dusangira ijambo ry’Imana, uyu munsi turarebera hamwe icyo Bibiliya ivuga kuri iyi nsanganya matsiko igira iti “Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito? muvandimwe ndakwifuriza ko wagirira umugisha muri iri jambo ry’Imana, kandi ukarushaho kubakwa naryo.
Umunsi umwe yigisha abigishwa be, Yesu yasubije umwe mu batunzi bari bamubajije icyo yakora ngo aragwe ubugingo buhoraho, ati “Erega biraruhije ko (...) -
ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku Gitega
1 July 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’igitaramo cyabereye ku Muhima ahazwi ku izina rya de bandi (soma do bandi), itorero rya ADEPR Nyarugenge n’ubuyobozi bw’akareree ka Nyarugenge bakomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 30/06/2013 ni bwo igitaramo cya kabiri cyabereye kuri Ecole Primaire Gitega gifite intego igira iti “Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyo kurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira, (...) -
Itorero rya ADEPR Butare ryafunguye umudugudu bise ‘Rehoboth’, 4 bakira Kristo!
4 November 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 02/11/2013, Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Butare ryafunguye umudugudu mushya witwa Rehoboth.
Umuhango wo gufungura uyu mudugudu mushya wari uyobowe na Rev. Pasteur Ruganza Emmanuel, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri Paroisse ya Butare barimo Pasteur Segatarama Faustin na Pasteur Mulisa Augustin. Hari amakorali nka Korali Bumbogo, Wisigara, Voix de la Paix, En-hakkore, Abategereje Yesu na korali ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu.
Uyu mudugudu utangiranye (...) -
Chorale Bethesida mu ivugabutumwa i Nyarubuye
30 August 2012, by Jost UwaseGuhera kuri uyu wa gatandatu ku wa 25-26 Kanama 2012, mu Rurembo rwa Kibungo, paruwasi ya Nyarubuye, Umudugudu (Chapelle) wa Mareba habaye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana. Muri iki giterane, umuvugabutumwa Eliezer HABYALIMANA uyobora umudugudu wa Rubimba muri paruwasi ya Kibungo yaganirije abari bateraniye aho ijambo ry’Imana dusanga mu Byakozwe n’Intumwa 4 :11-12 rigira riti: «Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi (...)
0 | ... | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | ... | 1850