Abakirisitu 15 bahitanywe n’igitero cyagabwe mu majyaruguru ya Nigeria, hafi y’agace kigaruriwe n’umutwe wa Boko Haram ku wa gatanu w’icyumweru dushoje.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ivuga ko imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje kuri iki cyumweru ko iki gitero cyahitanye abantu 15, nyamara Leta ya Nigeria yo ikemera batanu bonyine.
Muri abo bapfuye harimo umupolisi wo mu muhanda n’abasivile 14, bose b’abakirisitu.
AFP bivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwashyize (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nigeria : Boko Haram yahitanye abakirisitu 15
31 December 2012, by Ubwanditsi -
Abahanzi bo mu itorero rya ADEPR ngo baba bagiye guseka nyuma y’igihe kirekire ntawe ubitayeho!
11 July 2013, by Simeon NgezahayoBurya koko ngo nta gahora gahanze! Nyuma y’imyaka itari mike ikitwa umuhanzi wigenga mu itorero rya ADEPR gifatwank’ikintu kizira cyananiye itorero, kuri ubu ngo siko bikiri kuko kuva aho ubuyobozi bushya bugiyeho. Ibi ni ibyagaragariye mu nama yahuje abahanzi basaga 100 bo mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali, iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri ADEPR Kagarama kuri uyu wa 9/7/2013.
Bimwe mu byaranze iyi nama harimo inyigisho zibahwiturira guhindura imyitwarire yabo zatanzwe na (...) -
Kuri iki cyumweru Korare Betelhemu iramurika album ya 6 muri SERENA Hotel i Gisenyi
27 August 2013, by UbwanditsiChoral Bethlehem ibarizwa mu itorero ry’ADEPR mu karere ka Rubavu umujyi wa Gisenyi kuri iki cyumweru iramuriikira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abakunzi bayo Album ya 6 igizwe n’indirimbo 12.
Iki gitaramo kizabera muri Hotel Serena kuva ku isaha ya saa munani kugeza isaa kumi n’ebyiiri z’umugorobo. Umuyobozi w’iyi Choral bwana MUHIRE Innocent yatangarije ikinyamakuru agakiza.org ko iyi concert izaba ari idasanzwe kuko ri ku inshuro ya mbere iyi korari izaba ikoreye (...) -
Iyo aba yaritwaye nabi mbere yo gupfa kwe umwenda yasize atishyuye wari urikoze
16 January 2016, by Ernest RutagungiraKugira umwenda mu buzima bwa muntu ni ibisanzwe ariko noneho bihindura isura iyo ubwishyu bubuze, bikaba akumiro nyir’ukwikopesha aramutse apfuye atishyuye aha biba ikibazo gikomenye kubasigaye, akaba ariyo mpamvu bavuga ngo ngo akaryamyenda gashima kishyuye, aka kaga rero akaba ariko kabaye kuri uyu muryango.
Inkuru zo muri bibiliya 2 abami 4:1-7 zivuga inkuru z’umugore wari warashakanye n’umugabo wari umukozi w’Imana, akaba n’umwe mu bahanuzi, Nyuma rero yo kuguza umwenda utari muto uyu (...) -
Numva nakwitwa umukozi w’Imana kurusha kwitwa umuhanzi - Dominic Nic
24 October 2013, by UbwanditsiKubwanjye numva kwitwa umukozi w’Imana aribyo by’ingenzi kandi nkumva mbikunze binyuze cyane kurusha kwitwa umuhanzi.
Ibi ni ibyatangajwe na Dominic Nic ubwo twamusangaga aho yarari mu myimenyerezo (repetition) y’igitaramo ategura mu kwezi gutaha kuri 24 Ugushyingo 2013.
Abahanzi benshi iyo bari mu bitaramo bakunze guhamagarwa mu mazina yabo ariko babanje kuvuga ijambo umuhanzi, Dominic Nic we ngo ku cyifuzo cye yumva yakwitwa umukozi w’Imana Dominic Nic kurusha guhamagarwa umuhanzi Dominic (...) -
ADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana.
15 October 2013, by UbwanditsiADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana. Iki giterane kikaba kizaba tariki ya 19-20/10/2013 aho kizahuza abahanzi 13 bose babarizwa kuri uyu mudugudu.
Nkuko tubitangarizwa na Prince uhagarariye iki gikorwa ngo kuri bo bifuje gutegura iki giterane kugirango babashe gutanga umusanzu wabo nk`abahanzi dore ko uyu mudugudu uri kuvugurura inyubako y`urusengero rwayo.
Mu kiganiro kirambuye na prince yagize ati:” abahanzi b`umudugudu wa (...) -
Ibikwiye kwitabwaho mbere yo gufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa
24 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa, menya ko ubukwe bwawe bukwinjije mu wundi muryango kandi bukakunga nawo.
Nzi abantu benshi cyane barongora cyangwa barongorwa batekereza ko isano izaguma hagati yabo gusa, ariko ibi biba ari akaga gakomeye. Iyo rero urongoye cyangwa urongowe, uba winjiye mu buzima bwa kivandimwe n’umuryango w’uwo mushakanye, ntabwo mukomeza kwibanira muri babiri basa. Muba mubaye ipfundo ryunga iyo miryango ibiri, kuko iyo mumaze gushyingiranwa iyo miryango (...) -
ADEPR mu rurembo rwa Kibungo habayeho guhererekanya ububasha ku bayobozi bashya b’Ururembo
5 November 2012, by JOST UwaseNk’uko byemejwe mu nama y’Ubutegetsi ya ADEPR yateranye kuwa 30/10/2012 maze ikemeza ihinduranya ku myanya y’ubuyobozi muri Regions zitandukanye, mu Rurembo rwa Kibungo habayeho guhererekanya ububasha hagati y’Umushumba KAYIJAMAHE Jean wari umaze imyaka ayobora urwo Rurembo rwa Kibungo n’Umushumba mushyashya wahimuriwe ariwe KALISA Emmanuel wari umaze igihe ayobora Ururembo rwa Kigali.
Nyuma y’imyanzuro y’inama y’Ubutegetsi ya ADEPR rero yabaye ku mataliki twavuze haruguru, byabaye ngombwa ko (...) -
Umuvugizi w’ Itorero ry’ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry’Abashumba bitwaye nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994
25 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu izina ry’itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR n’abashumba by’umwihariko, Umuvugizi waryo Rev Past Sibomana Jean yasabye imbabazi kuba bagenzi be bataritwaye neza bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994. Ibi Rev Past Sibomana yabitangarije mu muhango wo kwibuka wateguwe na Paruwasi ya ADEPR-Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mata 2016, umuhango wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa gatanu ubanziriza uyu muhango.
Nk’uko (...) -
Bakristo mwitondere gukoresha amwe mu ma Terme yaduka mukayasamira hejuru mutazi icyo asobanura.
26 November 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe tugezemo, amajyambere ari kurushaho kwiyongera, kandi uko yiyongera ni nako abakristo bagenda barushaho kuba maso, ariko kandi batanasigaye inyuma muri ayo majyambere.
Muri iki gihe umwanzi Satani ari gushaka uburyo yayobya abantu, akazana ikinyoma mu bantu, ikinjirira mu ikoranabuhanga, ubundi abantu bakandika amagambo amwe namwe batazi icyo asobanura.
Muri ayo magambo twavuga nk’imvugo yitwa : LOL
Abantu benshi bakoresha iyi mvugo batazi icyo isobanura, nyamara kandi (...)
0 | ... | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | 1820 | 1830 | ... | 1850