“ Kandi numvise umuniho w’abisirayeli, abanyegiputa bazitiriye mu buretwa nibuka isezerano ryanjye” Kuva 6: 5. Mbega ukuntu Imana ari inyembabazi!
Igihe kimwe ngo abisirayeri bahuye n’ibikomeye, bibanihisha,bibatakisha, bibavugisha induru , maze ngo baraniha, umuniho wabo urazamuka ugera ku Mana yaremye ijuru n’isi birayibabaza. Wari uziko Imana igira amarangamutima!
“Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa n’abatware bo muri bo ati : Ntimwongere guha abantu inganagano( (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Wari uzi ko Imana yumva kuniha kwacu?
25 March 2016, by Alice Rugerindinda -
Ibitero by’ uburyo 5 Nehemiya yahuye nabyo Rev Rurangirwa
6 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIBITERO BY"UBURYO 5 NEHEMIYA YAHUYE NABYO, ARIKO NTIYACIKA INTEGE ARAKOMEZA ARUBAKA,
1.Kumwandagaza no kumutukira mu ruhame, gutesha agaciro imirimo akora; hagamijwe kumwangisha abo ayobora no guca intege abubatsi. Neh.3:33-35 (Sanibalati na Tobiya batuka Behemiya),’ Umwifato wa Nehemiya imbere y’icyo gitero.Neh.3:36-37. ( Nehemiya arasenga Abereka Imana)
2.Ubugambanyi no kurema cg gushinga amatsinda (groupes) yo gusenya.Neh.4:1-2(Sanibarati na tobiya bumvise ko umurimo wo gusana inkike (...) -
Abakiranutsi babeshwaho no kwizera!
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : ABAKIRANUTSI BABESHWAHO NO KWIZERA
Yeremiya 17 :7-8 Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. 8. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Yohana 6 : 66-69 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67.Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe (...) -
Ntukwiye gucika intege kubera hari ibyakunaniye
11 December 2015, by Innocent KubwimanaNubwo mu buzima tubaho haba havanzemo ibibi n’ibyiza, ibyo dushobora n’ibitunanira rimwe na rimwe satani agahora atwereka ibitagenda ariko burya ibyatunaniye naho twatsinzwe ntihabereyeho kuduca intege, ahubwo habereyeho kuduha amasomo no kumenya uko twategura ibikurikira.
Bibiliya iravuga ngo umuntu uhora yitegereza umuyaga ntabiba kandi uhora areba ibicu ntasarura. Umubwiriza 11:4 Iyo utindije amaso kubaguca intege utinda kugera kuri byinshi.
Iyo ubanye n’umuntu, ukabona aguhozaho amagambo (...) -
Umugisha uva ku Mana! - Dorothée Rajiah
14 June 2016, by Simeon NgezahayoAbwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’” Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.” Elisa ati “ Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “ Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.” 2 Abami 4 : 13-14
Bibiliya itubwira umugore wabaga i Shunemu. Uwo mugore yari yarabonye ko umuntu w’Imana witwa Elisa akunze kunyura iwabo. Ni bwo yaje gufata icyemezo cyo kumutumira ngo aze (...) -
Mwambare Gukiranuka nk’Icyuma gikingira igituza
18 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmusirikare w’Umunyaroma yagiraga intwaro imurinda imeze nk’ishati idafite amaboko, ikoze mu cyuma, bityo agashobora kwikingira imyambi cyangwa ikindi cyose cyashoboraga kumufata mu gice cyose cy’imbere kuva mu ijosi kugeza mu rukenyerero.
Icyo cyuma cyari ngombwa cyane kuko ako gace k’umubiri ariko karimo ibice by’ingenzi byinshi by’umubiri nk’umutima, ibihaha n’izindi nyama zo mu nda.
Paulo avuga ko umukristo yagombye guhora yambaye icyo cyuma ku buryo bw’umwuka, kandi atubwira ko “ Gukiranuka” (...) -
Sobanukirwa akamaro k’inyanya mu mubiri wawe
20 July 2015, by Umumararungu ClaireIcyo twazimenyayo
Inyanya ni kimwe mu biribwa byagaragaje ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’umuntu.
Inyanya kandi ni kimwe mu biribwa bifite akamaro ntagereranywa ku buzima bw’umuntu, kuko uretse kuba zikize mu ntungamubiri, zinafite ubushobozi bwo kurinda umubiri indwara zitandukanye.
Intungamubiri zirimo n’akamaro kazo
Inyanya zikungahaye kuri vitamin C kandi zibonekamo imyunyungugu(Minerals) ya Manyeziyumu(Mg), Fer, zink, cuivre n’indi myinshi ifasha umubiri kumererwa neza.
Birazwi (...) -
Ese ikosa ritandukanye n’icyaha?
24 January 2016, by BYABEZA Levis PasteurDukunze kumva abantu bemera ikosa bakoze ariko bagahaka ko bakoze icyaha. Umunyeshuri yafatwa akopera akabyita ikosa; umuntu akabeshya uwo bashakanye yatahurwa agasaba imbabazi abyita ikosa; wabwira umuntu ibitari ukuri nyuma akaza kubimenya ukamusaba imbababazi ubyita agakosa.
Mu mwaka w’2006, nyuma y’uko inkuru y’umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa John Edward yavugwaga cyane mu bitangazamakuru kubw’ imyitwarire yari iteye isoni ijyanye n’iby’ ubuzima bwe bwite [private (...) -
Umunsi Imana yamusuye , niho yasobanukiwe neza ko ari umunyaminwa yanduye!
18 March 2016, by Alice RugerindindaMaze ndavuga nti : Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Yesaya 6: 5
Uyu ni Yesaya umutambyi uvugwa hano. Yari asanzwe ari umutambyi, cyangwa se mu yandi magambo ari umukozi w’Imana, ariko igihe kimwe agira umugisha wo gusurwa n’Imana. Icyamubayeho uwo munsi, nuko yasobanukiwe intege nke ze, arazemera, kandi amaze kuzemera , haje marayika ngo wo kumukoza ikara ku munwa, (...) -
N’ iki wakora ngo Imana ikwishimire? Pasteur Manasseh NYIRINGABO
11 September 2013, by UbwanditsiItangiriro 6,8 haravuga ngo: Nuko Nowa agirira umugisha k’Uwiteka. Ibyo bivuga ko Imana yamwishimiye.
1.Nowa yakunze Imana:
Nubwo yakuriye mu bantu bo mu gihe cye bari buzuye ibyaha Imana ishaka kubarimbura. Nowa akundisha Imana umutima we wose...Matayo 22:37 Imana iramwishimira iramurokora.
2.Nowa yizeye Imana:
Nubwo yari Imana imubwiye iby’ibitaraboneka Abaheburayo11:7 amenya neza ko ibyo Imana ivuze ari ukuri Imana iramwishimira
3. Kubaha Imana:
kuko Nowa yubashye Imana, byatumye (...)
0 | ... | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | 1820 | 1830 | 1840 | 1850