Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ” Luka 18:2-5
Muri iyi nyigisho tugiye kugaruka ku ijambo risanzwe rimenyerewe kandi rikoreshwa kenshi mu buzima bwa buri munsi ari ryo ‘’Gusaba’’. Iki ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ibiranga umuntu usaba
12 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito
12 July 2016, by Ernest RutagungiraNdabasuhuje mu izina rya yesu, amahoro y’Imana abe muri mwe. Nk’uko dusanzwe dusangira ijambo ry’Imana, uyu munsi turarebera hamwe icyo Bibiliya ivuga kuri iyi nsanganya matsiko igira iti “Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito? muvandimwe ndakwifuriza ko wagirira umugisha muri iri jambo ry’Imana, kandi ukarushaho kubakwa naryo.
Umunsi umwe yigisha abigishwa be, Yesu yasubije umwe mu batunzi bari bamubajije icyo yakora ngo aragwe ubugingo buhoraho, ati “Erega biraruhije ko (...) -
ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku Gitega
1 July 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’igitaramo cyabereye ku Muhima ahazwi ku izina rya de bandi (soma do bandi), itorero rya ADEPR Nyarugenge n’ubuyobozi bw’akareree ka Nyarugenge bakomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 30/06/2013 ni bwo igitaramo cya kabiri cyabereye kuri Ecole Primaire Gitega gifite intego igira iti “Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyo kurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira, (...) -
Itorero rya ADEPR Butare ryafunguye umudugudu bise ‘Rehoboth’, 4 bakira Kristo!
4 November 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 02/11/2013, Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Butare ryafunguye umudugudu mushya witwa Rehoboth.
Umuhango wo gufungura uyu mudugudu mushya wari uyobowe na Rev. Pasteur Ruganza Emmanuel, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri Paroisse ya Butare barimo Pasteur Segatarama Faustin na Pasteur Mulisa Augustin. Hari amakorali nka Korali Bumbogo, Wisigara, Voix de la Paix, En-hakkore, Abategereje Yesu na korali ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu.
Uyu mudugudu utangiranye (...) -
Igihano Michael Jackson yaherewe IKUZIMU - Angelica Zambrano
8 April 2013, by Simeon NgezahayoYesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye n’ibirangirire. Urugero ni Michael Jackson. Uyu mugabo yari ikirangirire ku isi yose, ariko yasengaga satani. N’ubwo abantu benshi atari ko babibona, ariko ni ko kuri. Uyu mugabo yasinyanye amasezerano na satani: Yasinyanye na satani kugira ngo amuhe ubushobozi bwo kuba ikirangirire, no kugira abafana benshi.
Uko yageze kuri ibyo byose, ni ko nabonye abadayimoni bababaza abantu ikuzimu. barabazunguzaga, bakabazunguza (...) -
Irari nari mfite ryaratwise ribyara ibyaha nabyo bigiye kubyara urupfu mbona gutabarwa.
8 June 2012, by UbwanditsiIRARI RIRATWITA RIKABYARA IBYAHA NABYO BIGATWITA BIKABYARA URUPFU
Ndashimira cyane Nyagasani wankijije icyaha cy’ubusambanyi cyari cyarangize imbata yacyo. Kuva cyera nkiri umwana muto nakundaga kureba cyane Firime ya Porno, nyuma aho mariye gukura nsanga byangiye mu mutwe, Biranyangiza cyane.
Maze kugira imyaka 16 nemeye ko Yesu ambera umwami n’umukiza ariko sinamenya ibyo ngomba kwirinda.Uko niko nakomeje kujya nirebera Firime za Porno bigatuma nikinisha (Mensturbation).
Nubwo najyaga (...) -
Umuhanzi Ndatimana Olivier ahishiye byinshi abakunzi be!
17 June 2013, by UbwanditsiNdi umuhanzi mfite umugore n’abana babiri b’impanga, navutse ubwakabiri ndakijijwe, ubuhanzi bwanjye nabutangiye ahagana mumpera z’umwaka wa bibiri na cumi, indirimbo imwe muzo nasohoye icyo gihe izwi ni indirimbo yitwa URUGENDO, yanakunzwe n’abantu batari bake, indi ndirimbo nakoze muricyo gihe n’indirimbo yitwa YESU YARATWISHYURIYE iyi yo ikaba ifite amajwi n’amashusho n’izindi nke zitamenyekanye cyane, nyuma yicyo gihe ntabwo gukomeza gukora uyu murimo byanyoroheye nari ngihanganye n’ubuzima (...)
-
Rubavu: Amafaranga y’amanyarwanda 815.000 niyo yavuye mu gitaramo Bahati Alphonse yakoze cyo gufasha impfubyi
3 September 2012, by Patrick Kanyamibwa, UbwanditsiKu cyumweru tariki 2/09/2012 ku itorero rya ADEPR Gisenyi, mu gitaramo cyo gufasha abana icyenda basigaye nyuma y’uko se wari n’umwalimu mu itorero rya ADEPR Paroisse Gisenyi yitabye Imana Luka Ngarukiye, igikorwa cyateguwe n’umuhanzi Bahati Alphonse usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel) ndetse no mu bikorwa byo gufasha impfubyi yateguye igitaramo, habonetse byose hamwe ari ibyatanzwe n’amafaranga afatika inkunga ikaba yabaye amafaranga y’amanyarwanda 815.000.
Nkuko (...) -
Bolivia: Itegeko rishya rigamije kugenzura amadini no gutegeka abantu imyizerere bagomba kugira
29 August 2013, by Simeon NgezahayoMu gihugu cya Bolivia hasohotse itegeko rishya rigamije kugenzura amadini no gutegeka abantu imyizerere bagomba kugira. Nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’amatorero y’Abaporotesitanti, abantu ibihumbi bakoze urugendo rwo kwamagana iryo tegeko riha guverinoma ububasha bwo kugenzura imikorere y’amadini.
Kuri uyu wa 28 Kanama, umunyamakuru wa Morning Star dukesha aya makuru ukorera muri Amerika y’Epfo wari mu mujyi wa Cochabamba mu gihugu cya Bolivia yatangaje ko abayobozi b’amatorero (...) -
Patient Bizimana na Gahongayire Aline berekeje Kampala kuri uyu wa gatatu
29 November 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye cyane ku indirimbo « Menye neza » hamwe na Gahongayire Aline ku munsi wejo tariki ya 28/11/2012 mu masaha y’umugoroba nibwo berekeje Kampala Uganda aho batumiwe na East Africa Gospel mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye ndetse n’amahugurwa azabera muri cyo gihugu.
Nkuko Patient yabidutangarije mbere gato yuko ahaguruka, ngo bazamarayo iminsi ine kuko bazagaruka i Kigali ku cyumweru, bakaba baratumiwe muri ibi bikorwa bitandukanye biba ari ngarukamwaka, (...)
0 | ... | 1740 | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | 1820 | ... | 1850