Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 4.10.2013 yakozwe na Ray P muri Ray Music kandi ngo amashusho yayo azatangira gufatwa mu gihe kidatinze; nk’uko twabitangarijwe na Eddie Mico.
Indirimbo “Connected” ya Eddie Mico yayikoze ari nk’isengesho nk’uko yabidutangarije ubwo iyi ndirimbo yari ikiri gukorwa muri studiyo. Yagize ati: “...iyi ndirimbo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ku nshuro ya kabiri Eddie Mico yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunyakenya
10 October 2013, by Patrick Kanyamibwa, Ubwanditsi -
Ebola: Kugeza uyu munsi, mu Rwanda nta muntu urafatwa na Ebola
6 August 2012, by UbwanditsiIshami rishinzwe indwara z’ibyorezo rikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rirahumuriza abanyarwanda rivuga ko icyorezo cya Ebola nta kiragera mu Rwanda. Ushinzwe ishami ry’ibyorezo mu kigo k’igihugu cy’ubuzima Nyatanyi Thierry avuga ko nubwo nta wifuza ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda, ngo ingamba zo kugihashya zarafashwe zirimo guhugura abaganga kuriyo ndwara ya Ebola.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko (...) -
Kwemerwa n’Imana/Ev.Vumiliya
14 October 2015, by Innocent KubwimanaPetero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34-25
Muri aya magambo twifuza kuganiraho tugamije kugaruka cyane ku ijambo kwemerwa n’Imana, turifashisha urugero rw’umugabo witwa Koruneliyo. Uyu mugabo yari umunyedini ariko akubaha Imana we n’abo mu rugo rwe bose, agakunda gusenga, ikindi nacyo ngo yagiraga ubuntu bwinshi. Ibyo bintu nibyo byatumye Imana imwitegereza (...) -
Nyuma y’imyaka 35 imaze ivutse, korali Hoziyana ya ADEPR igiye gushyira ahagaragara album yayo ya 10
1 February 2013, by Patrick KanyamibwaKorali Hoziyana, n’ubwo hari abagiye bayibazaho byinshi nyuma y’imyaka 35 imaze ishinzwe ariko ubu ikiba itagaragaraga cyane, kuri ubu ije ku nshuro yayo ya mbere mu kumurika umuzingo wa audio Vol 10 n’ubwo rwose mu bihe bishize ibyo kuzishyira ahagaragara batabikozwaga.
Bimwe mubyo badutangarije harimo ko baje mu itangazamakuru kubera ko igihe cyose babayeho batigeze bakorana naryo, ariko kuri ubu igihe ni iki kugira ngo bakorane naryo muri byose. Ngo bafite igikorwa gikomeye cyo gushyira (...) -
ADEPR Rukurazo: Hakozwe igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi 2 gisoza amasengesho y’iminsi 7
18 February 2014, by Simeon NgezahayoKuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 15-16, kuri ADEPR Rukurazo yakoze igiterane cy’iminsi ibiri, aho basozaga amasengesho yari amaze iminsi 7 abera kuri iyi paroisse. Iki gitaramo cyitabiriwe n’amakorali atandukanye hamwe n’abavugabutumwa nka Masengesho na Rachel.
Nk’uko twabitangarijwe na Fidele Kwizera, umuyobozi wa Korale Penuel akaba ari na we watugejejeho aya makuru, ngo bashimye Imana ko nyuma y’aho bashyiriye hanze album yabo ya mbere bise “Agira ubuntu” nk’imwe mu makorali yitabiriye iki (...) -
Uganda : Pasitori yafashwe akekwaho kunyereza Amashilingi miliyoni 100
28 October 2012, by UbwanditsiKu wa Gatatu w’icyumweru dusoza, Pasitori John Ofumbi, Umuyobozi nshingwabikorwa w’itorero Nagongera Gospel Centre ryo mu gace ka Budama mu Majyaruguru y’Akarere ka Tororo muri Uganda yafashwe n’inzego za Polisi akekwaho kunyereza amashilingi ya Uganda miliyoni 100 yari agenewe ikigo cy’imfubyi.
Ifungwa rya Pasitori John Ofumbi w’imyaka 56 nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa www.monitor.co.uk, ryemejwe na Robert Katuramu umuyobozi w’igipolisi cy’Akarere Tororo.
Katuramu yagize ati (...) -
Imwe mu miryango ishamikiye ku madini ishobora guseswa
21 September 2012, by UbwanditsiImiryango ishamikiye ku madini, yongeye kwibutswa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) igihe ntarengwa cyo guhuza amategeko yayo, inibutswa ko itagomba kujya yiyita ko ari amadini, nk’uko byari byaramenyerewe ahubwo ko ari imiryango ishamikiye ku madini.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga wa demokarasi n’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri i Kigali, aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere RGB, cyahuriye hamwe n’imiryango ishamikiye ku (...) -
Ni gute wagira umutima uboneye? (igice cya 2)
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaII. KUKI TUGOMBA KUGIRA UMUTIMA UBONEYE?
Intego nkuru nukugira ngo tuzabane n’Imana mu ijuru kuko nayo iboneye
(Abah.12:14)”Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kweza,kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”
III.BIRASHOBOKA KO UMUNTU YATUNGA UMUTIMA UBONEYE ARI UMUSORE?
“…Ndabandikiye basore,kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe,mukaba mwaranesheje wa mubi”(1Yohana2:14)
Luka:1:80”Uwo mwana arakura,agwiza imbaraga z’umutima,aguma mu butayu kugeza umunsi (...) -
Nabanje kuba umuhakanyi, nza kwemera Buda ariko ubu ni Yesu wenyine
3 September 2015, by Innocent KubwimanaKuva ndi umwana , nari naratwawe n’ubumenyi bwo mu isi, numvaga nshaka kumenya byinshi, ariko nagera ku Mana nkabyirengagiza. Icyakora ubwenge bwanjye nabwo bwandemeraga imipaka, nashidikanyaga ku bintu byose, birangira mpindutse umuhakanyi kugeza ku myaka 40.
Mfite imyaka 37, numvaga mu by’ukuri nduhijwe n’ibyo nahaga umwanya n’ibindi bibazo by’isi. Nagerageje kujya gushakira igisubizo mu idini y’abasenga Buda, nkagerageza ngo ndebe ko nahakura ubuzima bwiza buruta ubwo nabayemo nta na kimwe (...) -
Ni ryari umuntu yaririmba indirimbo y’Uwiteka?
27 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneZaburi 137: 4, Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? Iri jambo rirareba abantu 2. Umwe, ni umuntu uri mu bigeragezo, undi ni umuntu utarakizwa cyangwa wasubiye inyuma. Kuririmba ni ibintu byorohera abantu benshi, kandi bigaragara ko ahari byoroshye. Indirimbo igaragaza umunezero, abaririmbishwa n’agahinda ntabwo baba bari mu murongo mwiza uranga indirimbo. Indirimbo ni ikimenyetso cy’umunezero n’ibyishimo.
Aha, abisiraheri bari bari mu mahanga, mu gihugu cy’ ubunyage, (...)
0 | ... | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | 1770 | 1780 | ... | 1850