Ni uko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye. Yakobo 2:26
Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga y’uko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyo kurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati: “genda amahoro ususuruke uhage" ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?
Uko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ni uko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.
29 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Haguruka wambuke Yorodani!
4 April 2013, by Simeon NgezahayoBuri wese muri twe afite amasezerano. Ntibidukwiriye kwishuka ngo twiturize gusa twumva ko ibintu bizikora. Tugomba guhaguruka, hanyuma tukarwana. Ubu ni bwo buryo Kalebu wakuranye na Yosuwa yakoreshaga. Yaravuze ati “Imana yansezeranije kiriya gihugu, reka ngende ndwane kugira ngo ninjire mu mugisha wanjye.”
Kuva kuri uyu wa 5 kugeza kuwa 7 Mata 2013, mu mujyi wa Montreal (Canada) hazaba harimo kubera igiterane gifite intego igira iti: “Haguruka wambuke Yorodani.” Iki giterane cyateguwe (...) -
Ibanga ryo kubaho utsinda icyaha!
23 September 2015, by Innocent KubwimanaYesu ntiyapfuye gusa, yaranazutse, ntakiri mu mva. Uyu munsi ni umukiza kandi ni muzima, ariho. Afite ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Afite ububasha bwo kurinda abe ngo badasitara, abasha kubarinda gutwarwa n’ububata bw’icyaha.Yuda 1:24
Ntabwo afite ubushobozi bwo gutanga agakiza gusa, ahubwo abasha no gukiza abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire. Abaheburayo 7:25 Ijambo ry’Imana rivuga ko iyo atubatuye, tuba tubatuwe rwose kandi by’ukuri. Yohana 8:36
Kwakira Yesu, ni (...) -
Mbese ivugabutumwa ryo mu rusengero gusa ryakemura ibibazo byugarije isi?
27 May 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi butangaje kandi buteye ubwoba bwakozwe ku Bakristo n’ibiyobyabwenge (marijuana)...
Ijambo ry’umwanditsi mukuru: Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje izamuka ritangaje kandi riteye ubwoba ry’imyitwarire y’urubyiruko rw’Abakristo mu gukoresha ikiyobyabwenge cya marijuana. Turagusaba kubitekerezaho mu buryo bubiri: 1) Mbese iyi ni insanganyamatsiko wumva wabwirizaho mu rusengero? (2) Niba wumva wayibwirizaho, wavuga ngo iki?
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo “The Public (...) -
Ese kwitwaza bibiliya mu rusengero ni ngombwa?
15 July 2013, by UbwanditsiBibiliya ni igitabo gikubiyemo amagambo yahumetswe n’Imana kugira ngo afashe, ahugure, ateshe, yigishe ikiremwa muntu inzira nziza akwiriye kunyuramo Imana imushakaho. Iki gitabo kandi gikubiyemo n’amagambo menshi y’ibyiringiro asubizamo imbaraga uyasomye, harimo kandi ubuhamya bw’abatubanjirije mu murimo w’Imana uburyo babanye nayo, uko yagiye ibiyereka mu buryo bunyuranye, ibyiza n’ibibi bawuhuriyemo n’ibindi bigiye bitandukanye.
Iyo winjira mu rusengero ukitegereza abinjira baza gusenga ubona (...) -
Ibikorwa vyiza bitanga umwimbu mwiza
12 January 2013, by UbwanditsiIgikorane categuwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu carabandanije ejo kuwa kane igenekerezo rya 27 kigarama umukuru w’igihugu akaba ariwe yasiguriye ijambo ry’Imana abari baje muri ico gikorane.
Mu nsiguro yiwe,umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yarasiguriye bimwe bishimishije abari baqje mu gikorane kiriko kibera i Ngozi categuwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu aho yabasiguriye akamaro ko gukora ivyiza n’ivyamwa biva muri ivyo vyiza ku muntu wese yihaye kubikora.
Yishimikije ijambo ry’Imana (...) -
Safari Pio agiye kumurika alubumu ye ya mbere y’amashusho ku cyumeru
21 November 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko Safari Pio umuhanzi uzwi mu itorero ry’ADEPR yabidutangarije,
kuri icyi cyumeru tariki ya 25/11/2012 nibwo aramurika alubumu ye ya mbere y’amashusho, ku rusengero rwa Nyakabanda aho kwinjira muricyo gitaramo bizaba ari ubuntu.
Safari Pio ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yavutse 1982 mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa
Shyogwe, mu kagali ka Ruli. Yatangiye umurimo w’uburirimbyi muri Ecole de Dimanche avuza ingoma y’uruhu, kuri ubu ni umugabo afite abana (...) -
KUKI IMANA YEMERA KUDUTANGA Pastor Michel Zigirinshuti
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka asubiza Satani ati"Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe." Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka. (Yobu 1:12)
Uwiteka abwira Satani ati"Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda." (Yobu 2:6)
Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.(Matayo 10:28)
Umuntu yakwibaza impamvu Imana yemera kudutanga ikaduha Satani (...) -
Ese hari icyaha nakora simbabarirwe ?
16 July 2015, by Innocent KubwimanaNi cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Matayo 12:31
Yesu abwiriza ubutumwa bwiza mu gihe yari ku isi, yatanze imirongo miganiri y’agakiza, ariko kandi akagera naho yinjira muri buri kantu kuburyo amagambo ye yasobanuraga inzira yo kujya mu ijuru adaciye ku ruhande. Imana yatanze amahirwe ku muntu wese ko yabasha kubabarirwa igihe cyose yemeye kwihana icyaha yakoze, ariko hari aho Yesu avuga ko hari icyaha (...) -
UBURYO BWA KABIRI BWO GUSHIMA IMANA. Pastor Gatanazi
12 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : UBURYO BWA KABIRI BWO GUSHIMA IMANA
1 abatesalonike 5 :18, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
Yobu 1 :20-22 , Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati 21.“Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.” 22.Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.
Ejo (...)
0 | ... | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | ... | 1850