Kuva ndi umwana , nari naratwawe n’ubumenyi bwo mu isi, numvaga nshaka kumenya byinshi, ariko nagera ku Mana nkabyirengagiza. Icyakora ubwenge bwanjye nabwo bwandemeraga imipaka, nashidikanyaga ku bintu byose, birangira mpindutse umuhakanyi kugeza ku myaka 40.
Mfite imyaka 37, numvaga mu by’ukuri nduhijwe n’ibyo nahaga umwanya n’ibindi bibazo by’isi. Nagerageje kujya gushakira igisubizo mu idini y’abasenga Buda, nkagerageza ngo ndebe ko nahakura ubuzima bwiza buruta ubwo nabayemo nta na kimwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nabanje kuba umuhakanyi, nza kwemera Buda ariko ubu ni Yesu wenyine
3 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Ni ryari umuntu yaririmba indirimbo y’Uwiteka?
27 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneZaburi 137: 4, Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? Iri jambo rirareba abantu 2. Umwe, ni umuntu uri mu bigeragezo, undi ni umuntu utarakizwa cyangwa wasubiye inyuma. Kuririmba ni ibintu byorohera abantu benshi, kandi bigaragara ko ahari byoroshye. Indirimbo igaragaza umunezero, abaririmbishwa n’agahinda ntabwo baba bari mu murongo mwiza uranga indirimbo. Indirimbo ni ikimenyetso cy’umunezero n’ibyishimo.
Aha, abisiraheri bari bari mu mahanga, mu gihugu cy’ ubunyage, (...) -
Akarengane gakomeye k’itorero (La Grande Tribulation) kazabaho ryari?
20 November 2013, by Simeon NgezahayoAkarengane gakomeye k’itorero kavugwa mu bihe bya nyuma ni igihe cy’imibabaro itarigeze kubaho kuva isi yaremwa. Daniel acyita “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe” (Daniyeli 12:1 ; Zefaniya 1:15), cyangwa “umunsi ukomeye utagira umeze nka wo” (Yeremiya 30:7).
Akarengane gakomeye k’itorero gahura n’ubwami bwa Antikristo ku isi. Ni igihe kandi Imana izerekana umujinya wayo ab’isi batizera.
«Kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze (...) -
Amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’Imana – Elmer Towns
8 April 2013, by Simeon NgezahayoUmugisha w’Imana ni iki? Ni ibyo wungutse cyangwa uburumbuke.
Dore amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’imana:
1. Imana ishaka guha abandi umugisha. 2. Imana ikoresha abantu ngo baheshe abandi umugisha. 3. Abantu b’Imana bagomba kugira ubushobozi bwo guhesha abandi umugisha. 4. Duhesha abandi umugisha mu izina ry’Imana. 5. Iyo umuntu ahawe umugisha, ubuzima burahinduka.
A. IMANA ISHAKA GUHA ABANDI UMUGISHA
1. Amafaranga. “kingura amadirishya . . . nkabasukaho umugisha” (Malaki 3:10). (...) -
Umuhanzi Mahoro Isaac yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana
3 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUmuhanzi Mahoro Isaac yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, Iki gitaramo agiteguye Nyuma y’uko Imana yagiye imwigaragariza mu bihe bitandukanye, nawe asanga adakwiye kwiyumanganya.
Iki giterane giteganijwe kuba ku itariki 12 Ukuboza 2015, guhera saa Munani, kikazabera ku urusengero Nyamata SDA Church ari naho asanzwe asengera, akazaba ari kumwe n’abaririmbyi batandukanye nka Munyampeta Jean Luc, Karangwa Apollinaire, Ntwari Kayihura Didier, Uwase Yvonne, Korali Abungeri, (...) -
Imana yampaye umwana narameze imvi ari uruyenzi nka Sara
24 May 2012, by UbwanditsiAmazina nitwa TWAHIRWA Marthe ariko banyita Bibi kuko ndi Umukecuru.Ntuye ku musozi wa NYARUTOVU aho bita ku MUYOGORO, Mu Ntara y’Amajyepho. Nabaye TANZANIA njyayo kubw’Umwami RUDAHIGWA ngenda ndi Akangavu.
Uwanjyanye yagiye ambwira ko agiye kunshakira akazi, naho yari agiye kunshakira umugabo ntabizi.Yaraje ati:”Dore uri imfubyi, ngwino njye kugushakira imibereho.”
Mu kugenda yampaye izina rya GATORANO TWAHIRWA, Naho ubwo hari undi mugabo ku ruhande nawe witwa GATORANO nawe wari wiswe (...) -
CEP/ULK mu giterane cyo gukusanya inkunga yo gufasha bagenzi babo badafite Minerval (school fees)
14 July 2012, by VitalCEP/ULK rero ikaba igizwe ahanini n’abanyamuryango ubu bakabakaba 440 baba abiga ku manywa ni ukuvuga CEP/ULK Jour (Day) na CEP/ULK Soir (Evening), ubu rero bakaba babarura abagera kuri 27 batarabasha kurangiza kwishyura [Minerval (School fees)], ibi rero ngo bikaba biteye ikibazo mu migendekere myiza y’umurimo ndetse n’amasomo.
Prezida wa CEP/ULK Jour (Day) Bwana Jackson Uwimana avuga ko ngo kuvuga ubutumwa mu buryo busanzwe bw’imiririmbire ndetse n’ijambo ry’imana ngo bidahagije, ati (...) -
BuryaYesu yaza ahindura bushyashya, soma ubuhamya....
4 September 2015, by Umumararungu ClaireNakuriye mu muryango w’abakristo, numvaga nkunze Imana ariko maze kujya ku ishuri ntangira kwikurikiriza ibyo inshuti zanjye zakoraga, iby’Imana mbishyira ku ruhande.
Numvise ijambo ry’Imana kuva mu buto bwanjye nkahora nshaka gukurikira Yesu, ariko simenye uburyo nabyinjiramo mbese simbone itangiriro ry’uko natangirana urugendo na Kristo.
Umugoroba umwe nari ndyamye, nkangutse mfata bibiliya ntangira kuyisoma, numva ko ari cyo gihe cyanjye cyo kureka kugendera mu by’isi, numva ko ngomba (...) -
Imigenzo 13 y’amatorero akundana ku rwego rwo hejuru - Brian Dodd
16 July 2013, by Simeon NgezahayoIsomo rikomeye twigira ku matorero y’ukuri
Iyi ni inkuru yanditswe na Brian Dodd nyuma y’aho itorero rye ryitwa Piedmont Church riherereye mu mujyi wa Marietta muri Amerika habereye umunsi w’abubatse ingo ukamunezeza.
Yagaragaje imigenzo 11 yavuze y’amatorero akundana ku rwego rwo hejuru. Yabivuze muri aya magambo ati “Nyemerera dusangire isomo nakuye mu migenzo y’amatorero akundana ku rwego rwo hejuru!”
1. Abashumba bayakuriye bagira urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.
Ni abantu bahorana isura (...) -
Ntukwiye gucika intege kubera hari ibyakunaniye
11 December 2015, by Innocent KubwimanaNubwo mu buzima tubaho haba havanzemo ibibi n’ibyiza, ibyo dushobora n’ibitunanira rimwe na rimwe satani agahora atwereka ibitagenda ariko burya ibyatunaniye naho twatsinzwe ntihabereyeho kuduca intege, ahubwo habereyeho kuduha amasomo no kumenya uko twategura ibikurikira.
Bibiliya iravuga ngo umuntu uhora yitegereza umuyaga ntabiba kandi uhora areba ibicu ntasarura. Umubwiriza 11:4 Iyo utindije amaso kubaguca intege utinda kugera kuri byinshi.
Iyo ubanye n’umuntu, ukabona aguhozaho amagambo (...)
0 | ... | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | ... | 1850